Digiqole ad

Rusizi: Isoko mpuzamahanga rimaze imyaka isaga 50 ritubakiye

 Rusizi: Isoko mpuzamahanga rimaze imyaka  isaga 50 ritubakiye

Isoko mpuzamahanga riherereye mu murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi abarirema batangaza ko kuba iri soko ritubakiye ridafite n’ubwiherero bibangamiye abahacururiza, iri soko rikaba rimaze igihe kigera ku myaka 50 riremera aha.

Iri soko rikoraniramo abaturutse Congo, Burundi no mu Rwanda kuva mu myaka 50 ishize
Iri soko rikoraniramo abaturutse Congo, Burundi no mu Rwanda kuva mu myaka 50 ishize

Iri soko rya Bugarama riremwa n’abavuye mu Rwanda, Congo na Burundi, abaturage bo mu Rwanda barirema bavuga ko bahora basaba ubuyobozi kuryubaka no kuriha ubwiherero ariko ntibirakorwa.

Meschak Nzamutuma wo mu mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama avuga ko mu gihe cy’imvura aribwo bahura n’ikibazo gikomeye kuko ngo banyagirwa ndetse n’amazi y’imvura akamanura ibyondo byinshi byangiza aho bacururiza bikaba bibi cyane.

Nzamutuma ati “Iri soko ryagombye kuba ryubakiye kuko usibye no kunyagirwa no mu gihe cy’izuba bibangamira abaturage. Twifuza ko mutubariza ubuyobozi icyo butekereza kuri iki kibazo.”

Yakobo Habiyambere wo mu murenge wa Nyakabuye mu Karere ka Rusizi we avuga ko uretse ikibazo cy’imvura bahura nacyo iyo baje muri iri soko, hari n’ikibazo cyo kutabona ubwiherero kuko ngo iyo bashatse kwiherera bajya mu ngo z’abaturage bigatuma abarituriye nabo binubira abahora baza gutira uwbiherero.

Gilbert Rukazambuga Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Bugarama avuga ko nta mikoro Umurenge ushobora kubona yo kubaka iri soko.

Yemeza ariko ko hari ubuvugizi batangiye gukora mu nzego zo hejuru harimo n’ubuyobozi bw’Akarere kandi afite iizere ko rizubakwa.

Fréderic Harelimana Umuyobozi w’akarere ka Rusizi we avuga ko hari kampani yitwa Kivu Belt batangiye kuganira ari nayo izahabwa imirimo yo kubaka isoko rya Bugarama,

Mayor wa Rusizi akavuga ko mu ngengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018 bateganyijemo amafaranga yo kuryubaka.

Uyu muhigo wo kubaka isoko rya Bugarama ni umwe mu mihigo ubuyobozi bucyuye igihe bwari bwarasezeranyije abaturage manda yabwo ikarangira uyu muhigo utagezweho.

Elisee MUHIZI
UM– USEKE.RW/Bugarama

1 Comment

  • Iki gikorwa ni cyiza cyane bakomerezaho

Comments are closed.

en_USEnglish