Digiqole ad

Karongi: Abagenzi batega ubwato barasaba ubwiherero aho bategera

 Karongi: Abagenzi batega ubwato barasaba ubwiherero aho bategera

Mu karere ka Karongi hari abantu benshi bakora urugendo rw’ubwato bagana mu bice binyuranye nka Rusizi, Rutsiro, Nyamasheke cyangwa Rubavu, gusa aho bategera ku mwaro wo mu mujyi wa Karongi barinubira ko nta bwiherero buhari kandi hadatunganyije. Ibi ngo bituma abagenzi bihiherera aho babonye mu gihe bategereje ubwato, bigakurura umwanda aha bategera.

Abatega ubwato baba bamaze akanya baburindiriye ahantu hatari ubwiherero
Abatega ubwato baba bamaze akanya baburindiriye ahantu hatari ubwiherero

Aha bategera usanga ari benshi, baturutse mu bice bitandukanye bya Karongi berekeza ahanyuranye muri biriya byerekezo.

Aba bagenzi bamwe baba baturutse kure kandi gutegereza ubwato bishobora gutinda, bavuga ko biba ngombwa ko hari ubwo bakenera kwitunganya, abatihanganye bakabikorera mu bihuru biri hafi.

Bamwe mu bo Umuseke wasanze bateze ubwato bavuga ko uko iminsi ishira abatega ubwato biyongera ikibazo nacyo kikarushaho kubakomerera.

Alphonse Mbuguje twasanze ateze ubwato ngo ajye i Rusizi ati “Aha tuhahurira turi benshi ariko urabona ko nta bwiherero buhari. Ubu rero iyo uje ku rugendo ukaza wariye ubanza kwiherera mu rugo kuko uba uziko hano utegera utabona uko ubigenza mu gihe udashobora kujya mu bihuru.”

Mbuguje avuga koi bi bikurura umwanda hafi y’aho bategera kuko usanga ari ho ubabaye yiherera.

Mu nama Njyanama y’Akarere ka Karongi ya mbere yateranye nyuma yo gutora abayobozi bashya b’Akarere Umuseke wabajije iki kibazo, abayobozi bizeza ko bagiye kugikemura vuba.

Frederic Mutangana Perezida w’inama Njyanama ya Karongi yagisubije ko iki bagiye kugikoraho vuba kimwe n’ahandi hantu hose hagaragara isuku nke.

Mutangana yagize ati “nibyo koko hariya hantu hahurira abantu benshi ubwiherero burakenewe kandi tugiye gukorana n’inzego zishinzwe isuku ku karere harebwe uburyo hariya hantu hajya ubwiherero n’uko bwazajya bwitabwaho. Iki kibazo cyo kiraza kuba gikemutse vuba rwose ndabizeza.”

Isuku itera indwara zitandukanye kutagira ubwiherero ahantu hahurira abantu benshi bikaba bikurura isuku nke.

Aho bategera naho barifuza ko hatunganywa kuko hategera abantu benshi
Aho bategera naho barifuza ko hatunganywa kuko hategera abantu benshi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /KARONGI

1 Comment

  • Umuseke murakoze kuvuga kuri iki kibazo kuko giteye inkeke! None se abayobozi bo muri kariya gace (Umurenge) baba barebahe? Harabura iki ngo basabe bariya bashoramari bafite ubwato ngo batange amafaranga buriya bwiherero bukorwe? Nonese ziriya companies zishinzwe isuku mu mujyi wa Karongi zananirwa gukora isuku mu bwiherero? Niba batabishoboye bazaze gukora urugendoshuri i Kigali kuko bo bamaze kubimenyera! Ariko kiriya kibazo ni gikemurwe vuba kuko nt mpamvu igaragara ubuyobozi bufite ko kitabonerwa igisubizo. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish