Digiqole ad

Karongi: Abaturage ntibakozwa ibyo kwirandurira imyaka basabwe gukora

 Karongi: Abaturage ntibakozwa ibyo kwirandurira imyaka basabwe gukora

Abahinze amasaka i Karongi hari abasabwe kuyirandurira

Hashize iminsi micye abayobozi ku nzego z’ibanze baremesha inama bakabwira abaturage bahinze amasaka ko bagomba kwirandurira iyo myaka kuko aka gace katagenewe guhingwamo amasaka kandi abatazayarandura bazacibwa amande. Abaturage ariko ntibakozwa ibyo kwirandurira amasaka kuko ngo bayahinze ubuyobozi bureba ntibwababuza.

Abahinze amasaka i Karongi hari abasabwe kuyirandurira
Abahinze amasaka i Karongi hari abasabwe kuyirandurira

Umwe mu batuye mu kagali ka Kamataba mu murenge wa Rubengera witwa Sifa Nyiranzeyimana avuga ko bakoreshejwe Inama na Agronome w’Umurenge ababwira ko abahinze amasaka bagomba kuyarandura bitaba ibyo bagacibwa amande.

Uyu ariko ati “Twe twahinze amasaka kuko twari tumaze igihe kinini duhinga ibishyimbo ubutaka bumaze kubihaga byera nabi. Ubu baratubwira ko amasaka nta musaruro agira kandi nta kamaro agirira uwayahinze muri iki gihe. Ngo akurura ubusinzi kuko tuyengamo imisururu, ariko twibaza niba akamaro k’amasaka ari imisururu gusa bikatuyobera.”

Anatole Kamanza nawe utuye muri uyu murenge, nubwo atahinze amasaka ariko avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwabakoresheje inama bukababwira ko amasaka atemewe ariko kandi ngo abaturage bari baramaze kuyahinga kandi abo bayobozi babibona.

Mu minsi ishize umukozi w’Akarere ka Karongi ushinzwe ubuhinzi Safari Fabien yatanze ikiganiro kuri Radio y’abaturage ivugira i Karongi avuga ko abahinze amasaka n’ibijumba bizarandurwa kuko ngo iyo amasaka yeze atera ubusinzi, ibijumba byo iyo byakwera bigapfa ubusa kuko bitabikika.

Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko batazirandurira imyaka bateye.

Francois Ndayisaba, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko niba ibi abayobozi ku nzego z’ibanze bavuga ari ko bimeze haba harabayeho ikibazo cyo kudohoka ku nshingano zabo.

Ndayisaba ati “Cyaba ari ikibazo cyo kudohoka kuko hari gahunda tugenderaho y’ibihingwa byateganyijwe guhingwa muri aka gace, gusa ntawemerewe kurandura amasaka y’abaturage umuntu igihe abona igihingwa runaka kitamufitiye akamaro niwe ugomba kukivaniraho.”

Ibi biravugwa mu gihe kuri uyu wa gatatu aribwo hari gutangizwa igihembwe cy’ihinga gishya ku rwego rw’Akarere.

Ngo amasaka benga imisururu bigakurura ubusinzi bityo basabwe kuyarandura gusa umuyobozi w'Akarere avuga ko nta myaka y'umuturage ikwiye kurandurwa
Ngo amasaka benga imisururu bigakurura ubusinzi bityo basabwe kuyarandura gusa umuyobozi w’Akarere avuga ko nta myaka y’umuturage ikwiye kurandurwa

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /Karongi

23 Comments

  • Akarengane bahu!!!!!!!!!!!!!!!

  • Ndumva kurandura imyaka igeze hariya mbona atari wo muti,ahubwo habaho kurushaho kwegera abaturage bakarushaho gusobanurirwa ibyiza byo guhinga imbuto ikwiranye n’agace runaka,naho kurandura imyaka…ça fait froid dans le dos… !

  • Ariko abayobozi nako abategetsi bo mu Rwanda uwabaroze ntiyakarabye! Ahubwo se bakandagiye mu ishuri? Niba ntaryo bakandagiyemo se nta na common sense bagira? Wowe uri kugendera muri BMW Fumees ugahembwa ibyo utakoreye, ukanyereza umutungo warangiza ngo umuturage ubona ijana yenda guhwera ngo narandure imyaka ye? I mean,come on! have a little respect for yourself

  • Mureke abo baturage bahinge ibyo bashaka, kandi abanyarwanda mureke kurandura umuco wacu gakondo.

  • kurandura imyaka siwo muti umuti nukureka ikera noneho mugihe kisarura bakazababwira ko ntawemerewe kongera guhinga ibidateganyijwe

  • Abayobozi bakoze amakosa bemera ko amasaka ahingwa akageza hariya. Bisa na babandi basenya amazu yuzuye kandi yarazamutse bayareba. Ese aho ariya amasaka ageze uwayarandura hari icyo bahatera ngo cyere? Igihe cy’ihinga se ry’ibyo bashaka kiracyariho? Yewe hakenewe logique muri byo kabisa!

    • Ntabwo uyubaka bayareba kuko rimwa na rimwe uba warabahaye nikiraka cyo kuyubaka nka ruswa kugirango bakureke uyubake nyuma baguhindukirana ntube wavugako abakozi banayubatse arababo bategetsi.

  • Ni uguhinga Ibigoli ni byo bigezweho

  • Jye nsinjya niyumvisha ukuntu umuntu muzima yarandura imyaka. Ngo akamaro k’amasaka si ukuyengamo imisururu cyangwa ibigage gusa, havamo n’igikoma umutsima n’ibindi. Ubundi bagiye kuyahinga bareba he iyo bababuza kare.

  • Mu Rwanda nibemere ko nta buhinzi buhari ,ko ari jardinage.Ntabwo abategetsi bagomba kwicara mu biro ngo bafatire ibyemezo abaturage, ese bajya babaza abaturage icyo batekereza kuri ziriya gahunda (participation des personnes bénéficiaires du projet). Urumva uzabuza abantu kuvuga ubabuze no guhinga ibibafitiye akamaro? ngo amasaka bakoramo imisururu, mu bigori ntibashobora gukoramo inzoga?Ntabwo bizoroha.

    • muri rusange abantu batanze ibitekerezo bahuri je ku kuvugako ntamuntu warandura imyaka igeze hari .gsa twwibukeko bizafasha abanyarwanda bose ni byer\

  • Aho bigeze turabona imikorere y’abayobozi bamwe ku mirenge no ku Tugari harimo ba Agonome, iteye agahinda no kwibaza aho abo bayobozi nk’abo baganisha igihugu cyacu. Guhinga amasaka ntabwo ari ikosa nta nubwo ari icyaha gihanwa n’amategeko.

    Leta yacu ishishikariza abaturage guhinga ibihingwa byera mu karere k’iwabo kandi bibafitiye akamaro. None niba abo baturage batuye mu kagali ka Kamataba mu murenge wa Rubengera mu Karere ka KARONGI babona ko ubutaka bwabo bwera amasaka bagahitamo bose guhinga ayo masaka, kuki Agronome w’umurenge abasaba kurandura ayo masaka?? Ubwo se uwo Agronome akorera koko Leta y’u Rwanda mu buryo busobanutse?? cyangwa ntabwo anazi akazi ke.

    Ubundi akazi ka Agronome ni ako gufasha abaturage mu mihingire yabo, akaberekera uburyo bwiza bakoresha ngo bongere umusaruro wabo, akanaberekera uko bagomba kwita ku butaka bwabo no kububungabunga ngo burusheho kubaha umusaruro ugaragara. Ntabwo akazi ka Agronome ari ako kujya kurandura ibihingwa by’abaturage, arimo abaca intege, ashaka no kubateza inzara.

    Igihingwa cy’amasaka ntabwo MINGRI yigeze ibuza abaturage kugihinga muri uru Rwanda, cyane cyane iyo abagihinga kiba cyera neza ku butaka bwabo. Ariya masaka uko agaragara hariya bayahinze urabona ameze neza, bivuze ko abaturage bayahinze bazi neza ko ahera kandi abafitiye akamaro. Uwo mukozi wa Leta yari akwiye kubashyigikira ngo ayo masaka yere neza aho kubaca intege ayarandura.

    Amasaka ni igihingwa kizwi neza mu mateka y’u Rwanda. imbuto y’amasaka ni imbuto ya Gihanga. Amasaka afite akamaro kadasubirwaho mu kurwanya inzara. Amasaka avamo ikigage usanga abaturage benshi bakunda kunywa kandi kikaba gifata mu nda uwakinyoye aba nk’uwariye ibiryo. Amasaka avamo ifu bakoramo umutsima abantu barya. Utazi akamaro k’umutsima w’amasaka azabaze abakurambere be. Amasaka avamo ifu, ikavamo igikoma kinyobwa na buri wese kandi kikaba ari ingirakamaro, utabizi azabaze umubyeyi wabyaye icyo bamuhemba.

    Rwose birababaje kubona abantu bamwe bitwa ko bize mu mashuri y’ubuhinzi batazi akamaro k’amasaka muri iki gihugu.Ibyo bigori bahatira abaturage guhinga ngo bakarandura amasaka yabo, mu by’ukuri ntabwo birusha ayo masaka agaciro.

    Biranababaje kubona umuntu wize asuzugura abaturage ngo bahinga amasaka bagakoramo ibigage byo kunywa. Ubwo se uwanyoye byeri cyangwa ziriya za wisiki musanga koko ariwe ukwiye guhabwa agaciro wenyine muri iki gihugu? Ikigage cyenze neza kandi gifite isuku, ni ikinyobwa cyiza cyane utasimbuza Byeri. Ikigage ni ikinyobwa gifite intungamubiri. Kuvuga ko ikigage gikurura ubusinzi ni ukujijisha rubanda. Kunywa ikigage “is one thing”, no gusinda ikigage “is another thing”. Uvuze ibyo gusinda ntiwabizana ku kigage gusa kuko n’abanywa Byeri barasinda iyo babishatse, n’abanywa Wisiki barasinda iyo babishatse, n’abanywa Divayi barasinda iyo babishatse.Umuntu wese wiyubaha aba azi urugero atagomba kutarenza mu gihe afata ikinyobwa runaka, cyaba Ikigage cyangwa Byeri etc…

    Igihingwa cy’ibijumba nacyo gikwiye guhabwa agaciro, kikarekwa gusuzugurwa kuko bigaragara ko ari igihingwa kirwanya inzara. Ahantu hari ubutaka bwera ibijumba bari bakwiye kureka abaturage bahatuye bagahinga ibyo bijumba ku bwinshi. Uvuga ko ibijumba bibora vuba se , hari ubwo yigeze kubona ibyo bijumba bikurwa mu murima bikabura ababirya???Mu gihe hanze aha kw’isoko abantu babuze ibijumba byo kugura, uwo uvuga ngo birabora yagiye kutwereka aho byahinzwe bikaba byaraboze??? Ako ni agashinyaguro.

  • Njyewe hariya hantu ndahazi cyera ni akarere kitwaga ubwishaza. Heraga amasaka ku bwinshi kandi rwose byari bitunze abaturage. Guca amasaka n’ibijumba mu Rwanda ni ikosa rikomeye ririmo gukorwa n’abagira uruhare mu buhinzi. Bitera abaturage ubukene. Niba ari ukwibeshya bikosorwe amazi atararenga inkombe, kereka bibaye byabindi byo gukenesha abantu ku bugome gusa naho ubundi sinumva umuntu urandura imyaka imeze kuriya nyibona ku ifoto icyo aba agamije. Ese ninde utibuka Mutzig yenzwe mu masaka uko yaryohaga badi! None iyo mu bigori rwose isigaye yarataye icyanga. Reka mpinire aha murakoze.

  • “Amasaka” hamwe n'”ibijumba” bikwiye guhabwa agaciro byahoranye kuva kera kuko ibyo bihingwa byombi biri mu bihingwa ngandurarugo bifite ubushobozi mu kurwanya inzara.

    Biratangaje kubona hari abayobozi bashaka kubuza abaturage guhinga amasaka n’ibijumba.

  • ariko se ubundi abantu bavuga ko amasaka ari ay’ ubusinzi gusa , baba bafite abana mgo iwabo cyangwa nibazi ko avamo igikoma n’ umutsima ?
    ese umuntu ubuza abaturage guhinga ibijumba , yaba azi ibitunze abaturage bo mu cyaro muri uru Rwanda . kuko abanyarwanda benshi uku tubizi batunzwe n’ ibijumba . Njye mbona hari abirengagiza nkana ibyo bazi batinya kunengwa ngo ntibageze ku mihigo baba biyemeje batabanje kugisha rubanda bakorera.

    Mubyigeho neza!!!

  • Uwo uvuga ko ibijumba bitabikika mumubwire ko bishobora kumara n’imyaka irenga 2 mu mulima byareze kandi babikura buhoro buhoro. Njye mugiriye n’imhuhwe kuko atifuza ko umubyeyi wi Karongi wabyara atazongera gushigishirwa igikoma, akaba atanifuza ko umwana we yazakinywaho. ABO BATURAGE BALIMO GUHOHOTERWA.

  • Ubwo wambwira ko isambu nasigiwe nabasokuruza ntazi icyo ngomba guhingamo ntazi se ikimfitiye akamaro,kuvuga ko ntazi icyo nkeneye??mukomeze mwicire abanyarwanda ku rwara nk’inda IMANA izabacira urubanza rutabera

  • Aho bigeze ubu buyobozi burakabije.nyamara Leta ikwiye guhindura politiki y’ubuhinzi n’ubworozi yimitse kuko byatumye abturage bagiye kwicwa n’inzara mu gihugu.Bagize batya bambura rubanda ibishanga ngo ni ibya Leta,bategeka ngo bahinge ibigoli n’umuceri.KERA abaturage bamenyaga uko bahinga basimburanya imyaka mu migende yabo yo mu mibande n’ibishanga,bakamenya gusoma ubwabo ibihe bibagora nka GASHOGORO.None mwarabidurumbanyije mutuma twiga kwizirika umukanda kandi tuzi gukora.nzaba ndeba da!

  • Ariko ubundi ubwisanzure buri he niba umuntu atagomba guhinga icyo shaka mu isambu ye? Mwabate ibishanga muvuga ko aribyo
    izo gahunda zizakorerwamo, none mugeze n’imusozi? Amasaka avamo ibikoma si ngombwa ibigage bisindisha. Ubuyobozi ni bureke
    umuturage yishyire yizane ahinge icyo umutima ushaka, ntabwo abantu barya ibigori gusa.

  • Ese murasobanura ibiki ?ubwo koko hari utazi akamaro k’amasaka ! Babikora ababizi, agronome ararengana aba yatumwe!

  • Yenda abaturage ni injiji nk’uko bivugwa ariko nkeka ko batayobewe ikibafitiye akamaro. Umunsi bazabona akamaro mu byo basabwa guhinga nta mpaka zizaba hagati ya Agronome na bo byose bizikora.

    • Ariko niba hari ikintu kintangaza muri uru Rwanda ni ibi bintu byo guhohotera abaturage babinjirira no mu byo bahinga mu mirima yabo…really? ngo amasaka atuma banywa imisururu bagasinda? ubwo se akamaro k amasaka mu miryango ya abanyarwanda barakayobewe..kandi ubwo abo bababuza kwihingira nibo nyuma bajya dushakisha ibyo byose mumasoko bakabigura kuko bafite amafranga….umva hari byinshi mwateje imbere ariko icyo mwaragiphuye kabisa

  • Ariko niba hari ikintu kintangaza muri uru Rwanda ni ibi bintu byo guhohotera abaturage babinjirira no mu byo bahinga mu mirima yabo…really? ngo amasaka atuma banywa imisururu bagasinda? ubwo se akamaro k amasaka mu miryango ya abanyarwanda barakayobewe..kandi ubwo abo bababuza kwihingira nibo nyuma bajya dushakisha ibyo byose mumasoko bakabigura kuko bafite amafranga….umva hari byinshi mwateje imbere ariko icyo mwaragiphuye kabisa

Comments are closed.

en_USEnglish