Digiqole ad

I Nasho abahinzi b’amashyamba ngo aho bahumbikaga ingemwe Leta yarahabambuye

 I Nasho abahinzi b’amashyamba ngo aho bahumbikaga ingemwe Leta yarahabambuye

Ngo ntibakibona aho bahumbika ingemwe z’ibiti

Bamwe mu bahinzi b’amashyamba bo mu murenge wa Nasho, mu karere ka Kirehe baravuga ko ubutaka bari basanzwe bahumbikamo ingemwe leta yahashyize imashini zo kuhira, ngo bakaba bafite impungenge z’ingaruka zishobora kuzaterwa no kuba batari gutera ibiti, ndetse ko hari n’ibyo baherutse gutegekwa kurandura.

Ngo ntibakibona aho bahumbika ingemwe z'ibiti
Ngo ntibakibona aho bahumbika ingemwe z’ibiti

Aba baturage bavuga ko biteguye kuzahura n’ibiza biturutse ku kuba mu minsi iri imbere nta mashyamaba azaba arangwa muri aka gace.

Abavuga izi ngaruka zo kutagira ubuhumbikiro (Pepiniere), biganjemo abo mu kagari ka Cyambwe, bavuga ko bakomeje gusenyerwa n’umuyaga uterwa no kutagira ibiti dore ko baherutse no gutegekwa kurandura bimwe mu byo bari barateye.

Munyakazi utuye muri aka kagari, yagize ati ” Aho twahumbikaga ingemwe n’ubundi irrigation (umushinga wo kuhira) yarahageze ubwo pepeniere yahise isenyuka.”

Aba baturage bavuga kandi ko uretse kutabona aho bategurira ingemwe , hari n’ibiti byinshi byarimbuwe bikaba bikomeje kongera ingaruka ziterwa no kutagira ibiti.

Undi witwa Uwihanganye Fulgence agira ati ” Ibyo biti barabidutemesheje, ku buryo iyo serwakira iyo ije umuyaga uba ari mwinshi ugatwara amabati.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nasho bwemeza ko hari tumwe mu duce tugize uyu murenge twahuye n’iki kibazo cyo kubura aho bateguriraga ingemwe z’ibiti kubera gahunda y’uyu mushinga ugamije kuhira imyaka washyizwe muri aka gace.

Umurenge wa Nasho umara impungenge aba baturage uvuga ko mu mpera z’uku kwezi bagiye kubegera bakabashakira aho bagomba gukura ingemwe.

Kalisa Jean Claude ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge wa Nasho agira ati ” Ni byo koko hari akagali kose n’ikindi gice kimwe cy’akandi kagari hafashwe ubutaka bwabo buhurizwa hamwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo kuhira.

Ni nabyo byatumye ibyo bikorwa bindi bakora bidakomeza (byo kwinaza ibiti) ariko muri uku kwa munani tugiye kubegera tubafashe tunabereke ko ibiti bihari n’uko bazabitera”.

Uyu murenge wa Nasho ni umwe mu mirenge ikunze kurangwamo  ibibazo byo by’amapfa aterwa no kutagira imvura ihagije.

Ubuyobozi buvuga ko n’ubwo umubare w’amashyamba aterwa utaraba munini ugereranyije n’utundi duce ariko ko bimwe mu biza bimaze kugabanuka.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish