Gisagara: Bavuga ko amazi ava mu nkambi ya Mugombwa akomeje kubangiriza
Bamwe mu baturage baturiye inkambi ya Mugombwa yatujwemo impunzi z’Abanyekongo mu karere ka Gisagara, bavuga ko bakomeje kubangamirwa n’amazi ava muri iyi nkambi kuko yangiza imwe mu mitungo yabo yiganjemo imyaka iba ihinze mu mirima.
Aba batuarege bavuga ko baherutse kubarirwa kugira ngo bimurwe ariko amaso akaba yaraheze mu kirere, bavuga ko bamaze imyaka itatu bangirizwa n’amazi aturuka muri iyi nkambi imaze imyaka itatu ihashyizwe.
Bamwe muri aba baturage basanzwe batunzwe n’ubuhinzi, bavuga ko amazi ava muri iyi nkambi amanukana amabuye n’umusenyi by’imusozi bikaruhukira mu myaka bahinze mu gishanga.
Bavuga ko bakomeje kugarizwa n’ubukene kubera ibi biza baterwa no gutura munsi y’inkambi, bamwe muri bo bakavuga ko batakibasha no kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de Sante.
Aganira n’Umuseke, umwe muri aba baturage utifuje ko umwirondoro we utangazwa, yagize ati ” Maze imyaka ibiri ntatanga mituweli, nta bushobozi mfite, nsigaye mbura n’agatoki ntekera abana, kandi bataratuza impunzi hariya sinigeze mbaho muri ubu buzima.”
Uyu mubyeyi uvuga ko iyo baje kumwaka umusanzu wa Mutuelle de Sante biba bisa nko kumushinyagurira, avuga ko ubukene bumwugarije kuko n’urutoki yajyaga akuramo amafaranga rwangijwe n’amazi ava muri iyi nkambi.
Uretse kandi aya mazi amanukana imisenyi n’amabuye bikangiza imyaka yabo, bavuga ko kubera aya mazi hari n’imikoki yaciwe n’aya mazi, bakaba bafite impungenge ko yazabagwa hejuru cyangwa igateza izindi mpanuka.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Mugombwa, buvuga ko kuba aba baturage barabaruriwe imitungo ntibimurwe ari uko ubwo bubakaga iyi nkambi basanze aho batuye hatazagerwamo, naho ikibazo cy’amazi abasenyera cyo ngo cyamaze kugezwa kuri Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi kugira ngo igire icyo igikoraho.
Umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri iyi Minisiteri, Frederic Ntawukuriryayo, avuga ko ibi bibazo bizwi ndetse hari gushakwa uburyo byakemuka.
Uyu mukozi muri MIDIMAR udatangaza igihe ntarengwa iki kibazo cyaba cyakemukiyeho, avuga ko ibibazo nk’ibi atari umwihariko w’aha i Mugombwa gusa kuko bigiye biri ahubatse inkambi hose.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara