Digiqole ad

Gicumbi: Ngo Inzego z’Ibanze ni zo zituma Kanyanga idacika…

 Gicumbi: Ngo Inzego z’Ibanze ni zo zituma Kanyanga idacika…

Abaturage batariye indimi batunze agatoki abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukingira ikibaba abinjiza kanyanga

*IPGL n’Itangazamakuru mu biganiro byo guhashya ibiyobyabwenge,
*Bosenibamwe avuga ko abayobozi bakingira ikibaba abinjiza kanyanga batazihanganirwa.

Mu biganiro nkemurampaka byari bigamije gukumira no kurandura Ibiyobyabwenge bikunze kuvugwa mu karere ka Gicumbi, by’umwihariko Kanyanga, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, abayobozi bo mu nzego z’Ibanze bagarutsweho ko ari bo batuma iki kiyobyabwenge gikomeza kunyobwa muri aka gace kuko bakingira ikibaba abakinjiza bagikuye muri Uganda.

Abaturage batariye indimi batunze agatoki abayobozi bo mu nzego z'ibanze gukingira ikibaba abinjiza kanyanga
Abaturage batariye indimi batunze agatoki abayobozi bo mu nzego z’ibanze gukingira ikibaba abinjiza kanyanga

Ibi biganiro  byabereye mu murenge wa Kaniga mu kagari ka Murindi havugwa ikoreshwa ry’ Ibiyobyabwenge bitandukanye riri ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko Kanyanga .

Uyu murenge uvugwamo umubare munini w’abanywa n’abacuruza iki kiyobyabwenge cya kanyanga dore ko uherereye ku mupaka aho bakunze kuvuga ko yinjira ituruka muri Uganda.

Muri aka gace kandi, hakunze kuvugwa amakimbirane mu miryango n’umutekano mucye, bivugwa ko biterwa n’aba banywa Kanyanga.

Ibi biganiro byateguwe n’Ikigo giharanira amahoro mu karere k’Ibiyaga bigari, Institut Panos Grands Lacs (IPGL) gifatanyije n’ Ibitangazamakuru bitandukanye, baganirije abaturage n’ abayobozi ngo bavugutire hamwe umuti w’iki kibazo.

Vicky Ntabaye Byicaza wari uhagarariye IPGL yavuze ko intego y’iki kigo ari uguhuza inzego z’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo bashakire hamwe umuti w’ibibazo biba byugarije rubanda.

Ati “ Ni yo mpamvu twaje muri aka karere kavugwamo Kanyanga iteza amakimbirane mu miryango ,tukaba twari tugamije kureba uko iki kibazo cya kanyanga cyacika muri uyu murenge wa Kaniga.”

Mu bitekerezo byatanzwe muri ibi biganiro nkemurampaka, abaturage bataryaga indimi, bahurizaga ku kuba inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zikingira ikibaba abinjiza kanyanga mu gihugu bityo ko ari bo bakomeje gutuma idacika.

Aba baturage kandi bavugaga ko abinjiza ibi biyobyabwenge bitwaza intwaro ku buryo bashobora no guhungabanya umutekano.

Abagarutse ku makimbirane yo mu miryango, bavuze ko abatuye muri aka gace mu byiciro bitandukanye, baba abana, abagabo n’abagore banywa iki kiyobyabwenge cya Kanyanga.

Guverineri  w’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime wagiraga icyo avuga kuri ibi bitekerezo, yavuze ko abayobozi bakingira ikibaba abangiza Abanyarwanda  babazanira iki kiyobabwenge batazihanganirwa.

Ati “ Ikibazo cya Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byinjira mu gihugu bikomeje guteza  umutekano muke, twihe umurongo ntarengwa wo kubihashya, kandi abakingira ikibaba bahisha ababikoresha nta n’umwe uzihanganirwa.”

Yongeyeho ko abayikoresha nabo amategeko abategereje ndetse ko ibyo bakora bidakwiye umuntu utegerejweho iterambere.

Ati “ Baba (ababikoresha) bameze nk’abiyahura kuko umunywi wa Kanyanga nta mbaraga agira kandi ntakindi imumarira usibye kuyobya ubwenge bwe no guteza umutekano muke.”

Umuyobozi w’ Akarere ushinzwe Imibereho myiza y’Abatutage mu karere ka Gicumbi,  Benihirwe Charlotte yabwiye abaturage ko nubwo ari bo bitoreye abayobozi ariko batazabarebera mu gihe bazaba bijanditse mu bibi nk’ibi byo kunywa ibiyobyabwenge.

Ati “ Kuva ku nzego z’ Ibanze kugeza ku zo hejuru ni mwe mutwitorera, nimureke turusheho gufatanya ingamba zo gukumira iki kiyobyabwe kandi ibihano bigenerwa abayikoresha birakomeza kongerwa, kuko biteza makimbirane mu miryango.”

N'urubyiruko rurimo abakekwaho kubatwa n'ibiyobwenge bari bitabiriye ibiganiro
N’urubyiruko rurimo abakekwaho kubatwa n’ibiyobwenge bari bitabiriye ibiganiro
Biniguye bagaragaza uko bumva kanyanga yacika, bagahuriza ku bayobozi bo hasi
Biniguye bagaragaza uko bumva kanyanga yacika, bagahuriza ku bayobozi bo hasi
Abayobozi batandukanye barimo inzego z'umutekano na IPGL bumvise ibitekerezo by'abaturage babizeza kubikurikirana
Abayobozi batandukanye barimo inzego z’umutekano na IPGL bumvise ibitekerezo by’abaturage babizeza kubikurikirana
Vice Mayor yababwiye ko batazihanganira kurebera umuntu yiyahura anywa kanyanga
Vice Mayor yababwiye ko batazihanganira kurebera umuntu yiyahura anywa kanyanga
Abayobozi b'ibanze batungwa agatoki gukingira ikibaba abinjiza ibiyobyabwenge ni bo basabwa kubihashya
Abayobozi b’ibanze batungwa agatoki gukingira ikibaba abinjiza ibiyobyabwenge ni bo basabwa kubihashya

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish