Digiqole ad

Kubangurira inka ku bimasa bishobora gucika

 Kubangurira inka ku bimasa bishobora gucika

Huye – Kubangurira inka ku kimasa ngo ni uburyo budatanga umusaruro ugereranyije no gutera intanga, urugaga rw’abavuzi b’amatungo bateguye amahugurwa y’aba baganga agamije kubahugura kurushaho ibikorwa byo gutera intanga kuko ari bwo butanga umusaruro ukenewe ugereranyije n’umusaruro ukomoka ku matungo u Rwanda rukeneye.

Bamwe mu bavuzi b'amatungo bari guhugurwa ku gikorwa cyo gutera intanga
Bamwe mu bavuzi b’amatungo bari guhugurwa ku gikorwa cyo gutera intanga

Gutera intanga inka ngo ni uburyo bwizewe kandi budafite uburwayi kuko haterwa intanga zasuzumwe, mu gihe ngo ikimasa hari ubwo cyabanguriraga inka nyinshi kirwaye kikazanduza cyangwa kikandurira mu kubangurira nacyo kikanduza izindi.

Kubangurira inka bisanzwe ngo bibamo ibibazo by’uburwayi ndetse ngo n’imitezi nk’uko bisabanurwa na Dr Niwemukiza umukozi wa RAB n’umuyobozi ku kigo ISAR-Songa gikora ubushakashatsi ku gutera intanga amatungo.

Mu kubangurira kandi inka zishobora kwanduzanya indwara yitwa ‘Amakore’ kandi ngo iyo azigezemo inka ntizitanga umusaruro.

Aba baganga b’amatungo bamaze iminsi 11 bahugurwa, Josiane Mukamuganga waturutse i Kigali avuga ko atari asobanukiwe neza n’ibyo gutera intanga mu nka ariko muri aya mahugurwa ahavanye ubumenyi buhagije.

Joseph Marie Nshimiyimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda  avuga ko aborozi bo mu Rwanda bahura n’ikibazo cy’abaganga bo kubaterera intanga amatungo nubwo bwose ubu buryo bwatangiye cyera ariko n’ubu abashoboye kuzitera bakiri bacye ugereranyije n’abakeneye iyi servisi.

Ati “Niyo mpamvu twateguye aya mahugurwa ngo dutange ubu bumenyi ku baganga benshi b’amatungo.”

Dr Diane Niwemukiza avuga ko kugeza ubu iki kigo kimaze guhugura abavuzi b’amatungo ku gutera intanga amatungo bagera kuri 102,bahuguwe mu byiciro bitatu.

Abamaze guhugurwa ngo bari gufasha cyane aborozi, ndetse abajyaga bacibwa amafaranga menshi y’impfizi (ngo ibangurire inka) ubu bari koroherwa.

Gutera intanga inka imwe ni amafaranga 2 500 gusa, mu gihe ngo usanga nyir’impfizi ashobora kuguca ibihumbi bitanu cyangwa bitandatu ngo ikwimirize inka, harimo n’ibyago byo gusanga ikimasa kirwaye kikanduza inka yawe uburwayi runaka.

Usibye kurinda uburwayi inka, ngo mu gutera intanga haba harimo n’inyungu y’uko umworozi ari we uhitamo inka ashaka ko imbyeyi ye izabyara, izo bita ‘injerisi’ cyangwa ‘imfurizone’

Kubangurira ku mpfizi ngo bishobora gucika kubera ubu buryo bwo gutera intanga mu gihe buzaba bukorwa na benshi kuko bwizewe kurusha kubangurira bisanzwe.

Abari guhugurwa ubu mu karere ka Huye muri ISAR Songa ni abaganga b’amatungo 25  b’ikiciro cya gatatu.

Kubangurira bisanzwe ngo ntabwo bitanga umusaruro ugereranyije n'ukenewe mu bikomoka ku matungo
Kubangurira bisanzwe ngo ntabwo bitanga umusaruro ugereranyije n’ukenewe mu bikomoka ku matungo

Bamwe mu bavuzi b'amatungo bari guhugurwa ku gikorwa cyo gutera intanga

Umwe mu bahuguwe ashyira mu bikorwa ibyo amaze kwigishwa
Umwe mu bahuguwe ashyira mu bikorwa ibyo amaze kwigishwa
Dr Diane Uwumukiza uyobora ikigo cya ISAR-Songa ahakorerwa ubushakashatsi ku gutera intanga
Dr Diane Niwemukiza uyobora ikigo cya ISAR-Songa ahakorerwa ubushakashatsi ku gutera intanga
Ba Veterineri bavuye mu turere tunyuranye mu Rwanda bari muri ISAR-Songa bahugurwa ku gutera inka intanga
Ba Veterineri bavuye mu turere tunyuranye mu Rwanda bari muri ISAR-Songa bahugurwa ku gutera inka intanga

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hoya sha Diane wikabya ! Ubwo se wowe uwakubuza gutera akababariro akagutera intanga wakwemera. Mwibuza amatungo uburenganzira bwayo! Ntabwo aribyo rwose nimuyareke pe!

  • Uzi kubona umugabo akona itungo akarica ku bintu azi nawe uburyohe bwabyo!!!! Njye birambabaza

Comments are closed.

en_USEnglish