Digiqole ad

Kicukiro: Umugabo araregwa gukubita umugore we bikamuviramo gupfa

 Kicukiro: Umugabo araregwa gukubita umugore we bikamuviramo gupfa

Abaturanyi n’abandi bantu bari kugera hano babajwe cyane kandi n’abana b’impanga umugore asize bakiri ibitambabuga

Mu karere ka Kicukiro , Umurenge wa Niboye , mu kagali ka Nyakabanda Umudugudu wa Gikundiro umugabo witwa Alphonse Ndagijimana arashinjwa gukubita umugore we Seraphine bikamuviramo gupfa, uyu mugore ngo yaziraga ko abuza umugabo we kumuca inyuma asambana n’abandi bagore.

Aha ni mu rugo kwa Alphonse na Seraphine ubu witabye Imana undi akaba afunze
Aha ni mu rugo kwa Alphonse na Seraphine ubu witabye Imana undi akaba afunze

Ndagijimana na Seraphine bari bafitanye abana bane (umukuru yiga uwa gatanadatu w’amashuri abanza), babiri bato ni impanga. Ndagijimana ngo yakoraga kw’ibagiro ry’aho bita kwa Didi hacururizwa inyama hafi y’igishanga kiri hagati ya Kabeza na Nyakabanda.

Iddy Ndayisaba ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gikundiro yabwiye Umuseke ko ibyabaye iwabo mu mudugudu bidasanzwe, ngo nubwo bategereje ibisubizo bya Autopsy ariko uyu mugabo ngo yakubise umugore we bari barasezeranye mu buryo buteye ubwoba.

Ndayisaba ati “N’ubundi yari asanzwe amukubita cyane, ubuyobozi bwakundaga kuhahora bwagiye kubakiza bukabagira inama, nanjye nakundaga kujyayo nkabagira inama ariko bikanga. gukubita umugore we ni bintu byari bimurimo.”

Umudugudu wa Gikundiro utuwe n’abaturage ubona b’ikiciro giciriritse, hakunze kuvugwa ubusinzi n’imiryango imwe ngo ibana mu makimbirane akomeye. Nubwo ngo ubuyobozi buhora bugerageza kunga abashyamirana.

Seraphine yitabye Imana agejejwe kwa muganga ku cyumweru nijoro, abaturanyi be bavuze ko byavuye ku buryo yakubiswe nabi cyane n’umugabo we  kuwa gatanu ushize.

Nyuma yo kumukubita uyu mugore ngo yararwaye umugabo we yanga kumujyana kwa muganga ahubwo ngo akabwira abaturanyi ko aho kumujyana yo azamugurira isanduku yo kumushyinguramo.

Aba baturanyi bavuga ko iyo bamubazaga icyo arwaye yasubizaga ko umugore we arwaye typhoide.

Bizihiwe Eugene ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu mu kagali ka Nyakabanda  yabwiye Umuseke ko koko Alphoonse yakubise umugore we bikomeye, bagakeka ko aribyo byamuviriyemo gupfa.

Ati “Na mbere bigeze gushwana aramukubita amukura iryinyo.

Bizihiwe akomeza ati “N’ubu dutegereje ibisubizo byo kwa muganga ngo tubyemeza neza ariko igihari kuri uyu munota ni uko yamukubise bikamuviramo gupfa.”

Eugene Bizihiwe avuga ko ibibazo by’imibanire mu ngo bazakomeza gushishikariza abaturage kubyirinda no kuko bigira ingaruka zikomeye ku muryango.

Alphonse Ndagijimana we yatawe muri yombi kuri uyu wa mbere ashinjwa gukubita bikaviramo urupfu umugore we.

Mu gace batuyemo niyo nkuru ihari, bose bari mu gahinda ko kumva ibyabaye
Mu gace batuyemo niyo nkuru ihari, bose bari mu gahinda ko kumva ibyabaye kwa Alphonse
Umubyeyi wa Seraphine (ibumoso) n'inshuti batabaye
Umubyeyi wa Seraphine (ibumoso) n’inshuti batabaye
Uyu mubyeyi aravuga agahinda atewe no kuba umwana we yarishwe no gukubitwa akarwara kugeza apfuye
Uyu mubyeyi aravuga agahinda atewe no kuba umwana we yarishwe no gukubitwa akarwara kugeza apfuye
Abaturanyi n'abandi bantu bari kugera hano babajwe cyane kandi n'abana b'impanga umugore asize bakiri ibitambabuga
Abaturanyi n’abandi bantu bari kugera hano babajwe cyane kandi n’abana b’impanga umugore asize bakiri ibitambabuga
Udutungo bari bafite ubu natwo ntawo kutwitaho
Udutungo bari bafite ubu natwo ntawo kutwitaho

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Ndabasuhuje abanditsi ndetse nabasomyi b’umuseke.rw ariko mbabajwe cyane nibyobintu byo gukubita umuntu kugeza apfuye.

    Ubuyobozi bwagize uburangare nonese ko wumva bahoraga barwana bakajya kubakiza no kubunga kuki batabajije umugabo icyo yifuza ngwareke gukomeza guhohotera umugorewe ubundi ntago kubana arukwihambiranaho wasanga iyo abayobozi bamubaza icyo yifuza yari kuvuga ko atamushaka Wenda bakagabana bike bafite bagatandukana amahoro ariko niba ubana numuntu bakubwira ngwararwaye muvuze ukavuga NGO aho kumuvuza wamugurira isanduku rwose ntarukundo rwari rugihari abayobozi barikuririra kuriyo mvugo bakabatanya bataricana

  • Bucyana, Ni Nyindo reka nkunganire haraho usa naho wajenjetse. Iki kibazo cyo gukubita umugore nk’itungo bamwe bikabaviramo urupfu byabaye ibisanzwe nka misa ya mugitondo (imvugo ntazi aho yaturutse). Sikosa ry’umugabo habe nagato. Ahubwo nabyegeka kubayobozi bibanze. Ngo n’ubundi bahoragayo babunga, ibisa n’ibyo biba hafi buri cy’umweru mu gihugu hose, … erega ngo yari yaramukuye n’iryinyo. Nakumiro

    Inama n’iyi:
    – abayobozi b’ibanze nibabahe uburenganzira nk’ubwo inzego z’umutekano (polisi ingabo). Nkuko polisi uwo baketseho ubuhezanguni ubu ntiwamenya uko bamutaye muri yombi.
    – nibagira ubwo bubasha , bazaze bakumira abagabo bagaragayeho umugambi wo gukubita abagore. Urugero: umugabo yamaze guhaga siriduwire yavuga nagato kaza gukosora umugore, bagahita bamuta muri yombi ntararane nawe hato akaza gukora nkibyo uwo muri Niboye yakoze!
    Reka nihanganishe uwo mubyeyi arimo kuririra umukobwa.

    • Ubwicanyi bwamaze kugera mumaraso ya bamwe ntacyabukuramo kuko buli muli DNA. Impamvu leta itemera gutangaza ko hari abakomora ubwicanyi mumavuko nuko bajya babyifashisha mumanza kugirango bagirwe abere. Naho ubundi utambwira ngo guhera 1959 twica,dusahura,twiba ngo bibure kutugerera ku rubyaro. Mushinyirize dusarure ibyo twabibye. UHAKANA UKURI NTIBIKUBUZA KUBAKO.

  • Uyu muryango niwihangane uyu mugabo wakubise umugore we bikamuviramo gupfa nakurikiranwe n’amategeko maze ahanwe by’intangarugero.

  • Ariko mubyukuri wasanga nawe atabishakaga ahubwo ubuyobozi niburebe impamvu ibazo byomungo biri kubyara ipfu nyinshi nuko hari uburenganzira abagabo bimwe mungo zabo ibibazo nkibyo biri kwiyongera cyane biragaragarako umuntu mufitanye abana 4 biragoye kumwica abagore bibagiwe ishingano zabo Cyane barajyera murugo bakibagirwa ibibazo byingo reta ibifitemo uruhare cyane nitabicyemura biraza kuba bibi cyane.

  • iyi nkuru iteye agahinda, ndihanganisha inshuti n abavandimwe ba Serafina, mundebere agahinda mama Serafine afite. ndababaye.

  • yewe yari yaramenyereye kwica amatungo none atangiye abantu pe

  • Ahubwo Wowe wiyita Husene nawe bagucungire hafi abayobozi kuko invugo yawe ikwerekana uko ubayeho iwawe.abagabo bikigihe bamww na bamwe bigize intare ntibunva baraharika uko bishakiye wavuga ingumi ikaba ikuyemo iryinyo da.niyo umugore yananirana kajana ntaburenganzira ufite bwo kumuhohotera kugeza umwishe.uyu mugore yanambiye abana be kuva kera yanga kubasiga.ariko umugabo ashizwe amwishe nkitungo koko yabagaga kwibagiro jwa Didi?uwiteka akwakire kdi abasizwe namwe mukomere.gusa Ndababayeeee

  • Bazatwica se ntibazatumara mbabazwa nabana barimo gushaka abagabo si bose ariko abenshi ni babi pe

  • umugabo wese wagaragayeho uburaya usibye kwica ntakindi ahita atekereza njye ark uwanjye nzamwica mbere yuko anyica arabeshya.

    • Hahahaha yewe uransekeje wamwica yakwica muzasiga imfubyi ubwo

  • Nimuhumure abatarashaka tureberaho kweri nindongora umugore uzaza kumbuza amahwemo muzangaye inkundo zashize mbere yumwaduko wabazungu ibyubu nigashoza nambara, ntawe ngaye mubagore nabagabo ahubwo ndagaya abashaka batazi ibyo bajyamo

  • Erega abagore nabo bakunda abagabo,umuntu yagukura iryinyo ukumva arumuntu wo kugumys kubana nawe koko,ukongera ukamubyarira,rwose abagore bashishoze,ndakwanze ntivamo ndagukunze,washaka ibimenyetso ubundi ugatandukana nawe mu mategeko,ukisubirira iwanyu ugifite amagara yawe.

  • uyu mugabo yakoze icyaha cyo kwica abigambiriye bityo rero nahanywe bikomeye kuko abanyarwanda bigishijwe kenshi kwirinda ihohotera ryo mungo, polisi yacu ntagihe itatwigisha ariko ugasanga abantu ntibumva nahanwe abere n’abandi urugero.

  • jyewe nahisemo kwikuriramo akanjye karenge. singiye kwicwa n’umugabo ntirereye abana! umugabo wakwanze umuha amata akaruka amaraso!

  • Selafin imana imwakire mubayo nge ndamuzi yarumuvandimwe naranamushyinguye arko umugabo yarinyamanswa namwe mwibaze umugabo ukinja inka kwa didi nibirebire twe byaraturenze.

  • erega mugihe cyose umuntu azajya yica undi akumva ko afungwa ubwicanyi nkubu bwahato na hato ntibuteze kuzashira

Comments are closed.

en_USEnglish