Digiqole ad

Muri gereza y’abana i Nyagatare, bwa mbere bagiye gukora ikizami cya Leta

 Muri gereza y’abana i Nyagatare, bwa mbere bagiye gukora ikizami cya Leta

Bamwe mu bana bitegura gukora ibizamini bya Leta mu ishuri bigiramo muri gereza yabo i Nyagatare

Abana batanu (5) bari kwitegura gukora ikizamini gisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) naho 11 bari kwitegura gukora ikizamini gisoza amashuri abanza. Aba bana bafungiye ibyaha binyuranye muri Gereza ifungirwamo abana i Nyagatare.

Bamwe mu bana bitegura gukora ibizamini bya Leta mu ishuri bigiramo muri gereza yabo i Nyagatare
Bamwe mu bana bitegura gukora ibizamini bya Leta mu ishuri bigiramo muri gereza yabo i Nyagatare

Kuri uyu wa kabiri basuwe na Komiseri mukuru w’amagereza mu Rwanda George Rwigamba, avuga ko icyamujyanye ari ugusura iyi gereza nk’uko asura izindi, ariko no gutera akanyabugabo aba bana b’abanyeshuri bwagiye gukora ikizamini za cya Leta bwa mbere bafunze.

Aba bana bigiye aha muri gereza, ngo bigishwaga na bamwe mu bafungwa bafunzwe basanzwe ari abarimu, aba ngo ni nabo bazabakoresha ibizamini aha muri gereza, ibizamini byateguwe nk’ibyabandi ku rwego rw’igihugu, maze impapuro zabo zikosorwe nk’iz’abandi.

Komiseri mukuru George Rwigamba avuga ko iki ari igikorwa cyiza kandi kibayeho bwa mbere, ngo yizeye ko kizakomeza kikaba buri mwaka kuko aba bana bafite amahirwe yo kwiga nubwo bafunze.

Undi mubare munini w’abana bafungiye aha i Nyagatare wiga imyuga, nabo ngo bazajya bakora ibizamini babifashijwemo n’ikigo WDA n’ibigo biyigisha bakorana.

Gereza y’abana ya Nyagatare yatangiye kugororerwamo abana bahamwe n’ibyaha kuva mu 2009, iri kuri 9Ha, ifungiyemo abana bose hamwe 295, barimo abakobwa 22 n’abasore 273 bagiye bahamwa cyangwa bakurikiranyweho ibyaha birimo ubujura, gusambanya abandi ku ngufu, ubwicanyi n’ibindi.

Muri iyi gereza bahabwa imikoro inyuranye, imyitozo ngororamubiri, amasomo yo kwisubiraho, kwihangira imirimo nibasohoka, ndetse n’amasomo asanzwe aho mu mashuri abanza higa abana 186, mu yisumbuye ubu higa 14 naho mu myuga hakiga 96.

Beretse umuyobozi w'urwego rushinzwe imfungwa n'abagororwa mu Rwanda imye mu myuag bigira hano
Beretse umuyobozi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda imye mu myuag bigira hano
Muri gereza aho bigiye ni naho bazakorera, uyu muyobozi yari yaje kubatera ishyaka ngo bazitware neza
Muri gereza aho bigiye ni naho bazakorera, uyu muyobozi yari yaje kubatera ishyaka ngo bazitware neza
Aba ni bamwe mu bana bafunze bazakora ikizami gisoza amashuri abanza n'abazakora igisoza Tronc commun
Aba ni bamwe mu bana bafunze bazakora ikizami gisoza amashuri abanza n’abazakora igisoza Tronc commun

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ni byiza, ariko no muri gereza z’abakuru dukwiye kumva ko buri mwaka batanze impamyabumenyi n’impamyabushobozi ibihumbi runaka. Abagororwa bakwiye kwiga ku bwinshi aho kugira ngo abenshi birirwe bayura bakora ubusa, barya imisoro y’abaturage. Atari ibyo, twareka kubita abagororwa (ababa muri correctional centers), tukabita abanyururu nk’uko byahoze mbere. Ariko bizashoboka ari uko muri za gereza hubatswe amashuri na za ateliers biruta ubwinshi uburoko, kandi siko bimeze.

  • ABA BAJYE BAHITA BABAGIRA ABACUNGAGEZA WALLAH

  • IMBWA;
    mbere y’uko wifuza ko abo bagirwa abacungareza, wibuke ko nta muntu wamfunzwe igihe kirengeje amezi 6 ukorera Leta, congz Amagereza y’uRwanda amaze gutera imbere.

  • Umva wowe wiyita IMBWA; mbere y’uko wifuza ko abo bagirwa abacungareza, wibuke ko nta muntu wamfunzwe igihe kirengeje amezi 6 ukorera Leta, congz Amagereza y’uRwanda amaze guterimbere.

  • None se burya abana barafungwa?! simbisobanukiwe

Comments are closed.

en_USEnglish