Digiqole ad

Umunyemari Mugambira YARAREKUWE… ngo habuze ibimenyetso bimushinja

 Umunyemari Mugambira YARAREKUWE… ngo habuze ibimenyetso bimushinja

Mugambira ufite Hotel i Karongi yashinjwaga gushora abakozi be mu busambanyi yarekuwe

Mu cyumweru gishize,umunyemari Aphrodis Mugambira wari ufungiye muri gereza ya Muhanga yararekuwe, Ubushinjacyaha bwari bumukurikiranyeho icyaha cyo gushora mu busambanyi abakozi be ku bagana Hotel ye nibwo bwisabiye ko arekurwa kuko ngo nta bimenyetso bimushinja bihari. Mugambira yari yakatiwe gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Mugambira ufite Hotel i Karongi yashinjwaga gushora abakozi be mu busambanyi yarekuwe
Mugambira ufite Hotel i Karongi yashinjwaga gushora abakozi be mu busambanyi yararekuwe

Mu kwezi kwa gatandatu, bamwe mu bakozi bahoze bakora kuri Hotel ye bamureze iki cyaha, ni nyuma y’uko umwe muri bo yari yandikiye ubuyobozi bw’Akarere abusaba kumwishyiriza uyu wari umukoresha we agakomoza no kuri icyo cyaha. Uyu munyemari yaje gutabwa muri yombi arakurikiranwa.

Mu iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urubanza rw’uyu munyemari rwaburanishirijwe mu muhezo hagati mu kwezi gushize, ariko urukiko ruza kwemeza ko afungwa iminsi 30 by’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Umuvugizi w’Inkiko, Itamwa Emmanuel yabwiye Umuseke ko uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko yarekuwe bisabwe n’Ubushinjacyaha bwari bumukurukiranye.

Ati “ Ubushinjacyaha bwandikiye Urukiko burumenyesha ko bwabuze ibimenyetso bimushinja (Mugambira).”

Uyu muvugizi w’Inkiko avuga ko Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Mugambira gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko bwabonaga hari impamvu zikomeye zo kumukekaho ibyaha.

Avuga ko Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko gukomeza gushaka ibimenyetso bishinja uwaregwaga ariko ko mu gihe bubibuze  ari nabwo bufata iya mbere kugaragaza ko uwari ukurikiranyweho icyaha arengana (Ubushinjacyaha buranashinjura).

Ati “ Birashoboka ko nyuma hazagaragara ibindi bimenyetso ku buryo bwabyutsa dosiye ariko iyo bibuze muri iyo minsi 30 busaba ko ukurikiranywe arekurwa.”

 

Abavuga ko bazi ukuri ngo nta ‘Comment’ uretse gushyiraho Akabazo (?)

Jacqueline Niyibigena wahoze ari umukozi muri Hotel Golf Eden Rock y’uwaregwaga, avuga ko nta byinshi yavuga kuri iki cyemezo cyo kurekura Mugambira kuko yanaburanishirijwe mu muhezo. Ati “ Iby’Abacamanza n’Abashinjacyaha ntiwamenya ibyo ari byo.”

Uyu wahoze ari umukozi wa Mugambira, yemeza ko ibimenyetso atari byo byabaye ikibazo. Ati “ Icya mbere umukobwa wamushinjaga yari yahaye abantu akanamuhereza amadolari 100 ngo ntazabivuge, yageze aho arivuguruza…”

Avuga ko uku kwivuguruza gufite ibikwihishe inyuma. Ati “ Ese yari umusazi, yavivuze atatekereje, byagenze gute? Washyiraho ‘point d’interrogation‘ (akabazo/?).

Uyu uvuga aziga, avuga ko atapfa kumenya ikihishe inyuma uku kwivuguruza k’uwashinjaga Mugambira. Ati “ Umuntu ni umuntu, bafite uko babigenje hari n’impamvu yivuguruje .”

Avuga ko nk’umwe mu bahohotewe n’uwaregwaga (akaba yagizwe umwere), ntacyo yarenzaho ku kemezo cyafashwe, gusa agasaba Leta kuzakomeza gushishoza ku buryo ibyo bimenyesto yabuze ishobora kuzabibona. Ati “ …Wenda ashobora no kwikosora akabireka.”

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Gufunga umuntu ugashaka ibimenyetso nyuma!

  • ruswa weeee iravuza ubuhuha munkikooo peee

    • Nikobimeze ntagitangaza kirimo wowe urabimenyereye ariko wichikintege komeza uhangane nabo baryaruswa.siniriwe nshyiraho izina ryange ariko Ruswa irimukirego ccyange nagushyikirije nintangarugero muriruswa zabayeho,wahuyenazo.

  • Ukekwaho icyaha igihe kitaramuhama aba akiri umwere abantu rero bajye bamenya ko uketsweho icyaha wese aba atari umunyacyaha iyo bigaragaye ko ibyo bamukeka ntashingiro bifite ararekurwa. Ubutabera bivuga guhana umunyacyaha no kurenganura urengana. Ngubwo ubutabera dukeneye mu Rwanda, ababeshejweho n’amatiku bye bye

  • Mugambira yafunzwe nyuma ko iki kinyamakuru kimwanditseho. Nyuma yaraburanishijwe bamwima gutanga bail. None ngo ibimenyetso birabuze.Kuki bamufunze badafite ibimenyetso bifatika? Harya abazi amategeko hateganywa iki iyo umuntu afungiwe amaherere? Ndumva Mugambira yakagombye gushoza urubanza. Ariko kuko ntawuburana n’umuhamba, Mugambira genda ukomeze urebe ko wazahura ibyazambye igihe utari uhari.

    • Gushoza urubanza? Niba ashaka gusubiramo narushoze!!!!!

  • Yewe ga rwose!! Umuyarwanda yarabivuze ati “Ntawigana inoti” kandi “nta ufunganwa inoti”

  • Impamvu ibyo byose by’ibigambo biba nuko baba bafite aba managers batazi icyo bakora sinaba nyobora hotel y’umuntu ngo azane ubusutwa nkubwo mwemerere cga ngo abakozi be banzaneho amateshwa!Jamais!Soit barakora professionnellement cg bafunge!Azampe akazi mwereke uko bayobora hotel ba bene zo!

  • ahaa erega na Genocide yarayikize nkanswe kugurisha abakobwa!! mwicecekere.

  • Kuki umuntu w’amikoro macye iyo afashwe akarekurwa usanga bitavugwa cyane ariko uwifite ndavuga ufite amafaranga we yarekurwa bati ni ruswa. Simvuga ko ruswa idahari kandi ko idatangwa kuko tuba muri sosiyete y’abantu ariko tujye tunahindura imyumvire dutere indi ntambwe. Abanyemari ni abanyarwanda nk’abandi nabo bakeneye ubutabera kandi gukira si icyaha. Niba umuntu ari umukire ntibivuga ku ntakuri afite, ntabworero yazira abafite virus y’inzangano n’amashyari bumva ko umuntu ukize ari umugome, abeshya,ari umwambuzi …. ibyo tubirenge bavandimwe

  • Buri wese namenye ibye

Comments are closed.

en_USEnglish