Digiqole ad

Gicumbi: Urubyiruko rwagaragaje ko runyotewe no kwipimisha ‘SIDA’

 Gicumbi: Urubyiruko rwagaragaje ko runyotewe no kwipimisha ‘SIDA’

Abana biga muri GS Gishambashayo bagaragaje ko banyotewe no kwipimisha agakoko gatera SIDA

Muri ishuri rya Groupe Scolaire Gishambashayo ryo mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa 23 Nzeri, urubyiruko rwiga muri iri shuri rwagaragaje ko rwifuza kwipimisha agakoko gatera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze banarusheho gukomeza kwirinda aka gakoko.

Abana biga muri GS Gishambashayo bagaragaje ko banyotewe no kwipimisha agakoko gatera SIDA
Abana biga muri GS Gishambashayo bagaragaje ko banyotewe no kwipimisha agakoko gatera SIDA

Ni mu bukangurambaga bw’umuryango Imbuto Foundation ku myitwarire iboneye ikwiye urubyiruko no kwirinda agakoko gatera SIDA n’inda zitateguwe.

Urubyiruko rwiga muri iri shuri rya G.S Gishambashayo rwagaragaje ko ubu bukangurambaga rwari rubukeneye, ndetse ko bifuza no kumenya uko bahagaze kuri iki cyorezo gikomeje guhitana abatari bacye.

Umwe  muri aba banyeshuri witwa Nirere Denise avuga ko ubukangurambaga nk’ubu ari imbonekarimwe muri iki kigo bityo bakaba bifuza ko bajya bagezwaho izi nyigisho mu buryo buhoraho.

Bagenzi be bagaragazaga ko bakiriye neza izi nyigisho, bavuze ko bakeneye kwipimisha agakoko gatera SIDA kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo bibahe umurongo wo kwirinda.

Umuyobozi w’iri shuri rya GS Gishambashayo, Mugenzi Emmanuel avuga ko abana bo muri iri shuri bahabwa inyigisho ku myororokere.

Avuga ko aba banyeshuri bamaze guca akenge ku buryo ntawe ushobora kubashukisha ibishuko biriho muri iyi minsi ashaka kubaganisha mu busambanyi.

Umunyamuryango w’ Imbuto Fondation, Umulisa Haliette wasuye iri shuri, yasabye ababyeyi bafite abana muri shuri kurushaho kwigisha abana babo ububi n’ingaruka z’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uyu muyobozi mu Imbuto Foundation yanasabye abana biga muri GS Gishambashayo guhagarara bwuma bakamenya kuvuga ‘Oya’ ku baba bashaka kubashora mu busambanyu, ababwira ko bishobora kubaviramo kubura ubuzima kandi ari bo u Rwanda rw’ejo rutezeho amajyambere.

Avuga ko ari byiza guhugura urubyiruko rwo mu cyaro  kuko ari rwo ruba rufite ubumenyi bucye ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere ugereranyije n’urwo mu mugi.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gicumbi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Benihirwe Charlotte yibanze ku bana b’abakobwa, avuga ko ari bo bibasiwe n’ibishuko muri iyi minsi.

Yabasabye kwihesha agaciro bakamenya guhakanira ba ‘Sugar Daddy’ bari hanze aha kuko babizeza ibyiza byose bishoboka kugira ngo babangirize ubuzima.

Ati “ Aya ni amahirwe mwagize yo kubona Igihugu   gifite Inshingano zo kubasobanurira Imihindagurikire y’ubuzima bwanyu kandi nimutekereza ku buzima bwanyu muzabona umusaruro ushimishije.”

Uyu muyobozi yanasabye abana bo muri iri shuri kwirinda ibiyobyabwenge, ababwira ko umuntu wijanditse mu biyobyabwenge akiri muto adashobora gutera imbere cyangwa ngo ateze imbere igihugu cyamubyaye.

Umulisa wo mu Imbuto Foundation yasabye abana b'abakobwa kumenya kuvuga OYA ku bashaka kubashora mu busambanyi
Umulisa wo mu Imbuto Foundation yasabye abana b’abakobwa kumenya kuvuga OYA ku bashaka kubashora mu busambanyi
Abana bato nabo baba bakeneye kuganirizwa ku buzima bw'imyororokere
Abana bato nabo baba bakeneye kuganirizwa ku buzima bw’imyororokere
Abayobozi barimo uwa Imbuto baganirije uru rubyiruko ku buzima bw'imyororokere
Abayobozi barimo uwa Imbuto baganirije uru rubyiruko ku buzima bw’imyororokere
Ababyeyi b'aba bana basabwe kujya baganirirza abana babo
Ababyeyi b’aba bana basabwe kujya baganirirza abana babo

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish