Nyamirambo: Bamusenyeye inzu ngo atuye mu manegeka kandi aturanye n’abandi
Ku misozi ihanamye muri Kigali y’amanegeka uko bukeye uko bwije hagenda hazamuka inzu nto zigaturwa, nubwo aha hantu ubundi haba hatemewe kuhubaka kuko ari ku manegeka ngo iyo witwaye neza ku bayobozi bo hasi urubaka ugatura. Ni ibyavugwaga n’abaturage Umuseke wasanze mu mudugudu wa Muhoza Akagali ka Kivugiza mu murenge wa Nyamirambo aho basenyeye umugore inzu yari amaze ukwezi atangiye kubamo.
Umuturage witwa Fabien Nshimiyimana w’aha yatubwiye ko bagiye kubona bakabona abantu baraje, bafotoye iyi nzu hashize umwanya babwira abafite amapiki bazanye bayikubita hasi bavanaho amabati, baragenda.
Ni inzu nto yari itaruzura neza, nyirayo ni uwitwa Marie Claire Umutoniwase, avuga ko yari imaze kumutwara miliyoni imwe n’igice.
Uko bigaragara aho yubatse ni mu manegeka koko, gusa huzuye n’izindi nzu ubona zimwe zitaramara umwaka.
Umuyobozi w’Akagali avuga ko iyi nzu yasenywe kuko yubatse bidakurikije amategeko kandi iri mu manegeka.
Alex Semitari umuyobozi w’Umuernge wa Nyamirambo yabwiye Umuseke ko gusenyera uwo muturage byakozwe hakurikije amategeko avuga ko umuntu wese wubaka cyangwa uvugurura mu buryo bunyuranyije n’amategeko y’imyubakire n’igishushanyo cy’Umujyi wa Kigali aho ibikorwa bye byose byaba bigeze bisenywa.
Marie Claire Umutoniwase we avuga ko bitumvikana kuko aha atahubatse vuba wenyine kandi yahubatse bareba.
Ati “Uyu munsi bampamagaye ndi kukazi barambwira ngo bagiye kunsenyera ninze nkureho amabati ngo nubatse ku manegeka, nababwiye nti basi nimureke mbanze nsabe uruhushya kukazi nze, ariko nagiye mpageze nsanga bayisenye n’amabati bayajyanye.
Nari nayubatse ndayirangiza babizi, kandi tuba twubatse turi nk’abantu batandatu ariko hakavamo imwe bakayisenya sinibaza impamvu.”
Umutoniwase yirinze kugira uwo atunga urutoki, ariko avuga ko hari umuturanyi we wamusabye kumugurira undi akabyanga maze ngo akamubwira ko nawe atazayibamo.
Icyo bamwe mu baturage bo hafi aha bagarukagaho si inzu n’agaciro kayo ahubwo ni ugusenyera umuntu wubatse bareba kuko yubatse mu manegeka mu gihe ngo aturanye n’abandi nabo bahubatse vuba.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
15 Comments
Ubwo bamwatse ruswa arayitanga ariko atanga idahagije nibyo byeze
Hari ruswa bemera n’iyo bemera ariko ikaba idahagije ! Erega hari ibindi byangombwa bituranga tudahuriyeho buriya ntacyo yifitiye niyo mpamvu ! Muri system ntabonekamo niyo mpamvu. Niba acuruza azihimura anyereze umusoro kugeza igihe azabonera iruta iyo bashenye kuko niba bamweretse ko batamwitayeho nawe si umwana ! Aroko company yatsindiye isoko ryo gusenyera abantu ni iyihe ! Abanyarwanda nyamara hari aho tukiboshye kuko iyo tuba tutaboshye ntiwabwira umuntu gusenyera undi ngo abyemere.Niba abemera gusenya bakiboneka biragaragara ko unababwiye ngo bice abantu nabyo babikora kuko umusenyera utari bumucumbikire byongeye kandi usenya iyabandi nta nzu aba agira. Bajya kubyica bakabyita “GAHUNDA YA LETA”
nimutekereze byonyine kubona ikibanza ukuntu bigoye, kubaka ugasakara ugatangira kuba munzu. Icyo gihe cyose abitwa ngo ni abayobozi bari bagikanuye amaso abandi basamye umudamu aroha umuti w’ikaramu munda zabo bamira, barangiza bakazana itiku bagasenya ngo nukugirango bereke ubuyobozi bwo hejuru ko bakora. noneho nimutekereze gusenyera umudamu wasanga wenda yibana. Ese agura ikibanza ntibari bahari kuki batamubujije kukigura? atangira kubaka ntibarebaga kuki batamuhagaritse bakaba barinze kumusenyera inzu yuzuye? niba ari na gahunda za leta ariko bigaragara ko harimo nudutiku tudafashije. Mana we bagiye koko bishyira mu mwanya wa bagenzi babo. ibidakwiye bajye babihagarika hakiri kare aho guteza abaturage ibihombo. Erega buriya na Leta iba ihombye.
Rwose, byumvikane neza ko iyo basenye inzu yuzuye kandi yarubatswe bahari, umuntu akagatura bakamusenyera nyuma ibyo nubugome kandi harikindi kiba kibyihishe inyuma, Nyakubahwa Mayor wa Kigali, n’abameya b’uturere, inzego zibanze harimo abagome bateye ubwoba, ubaha ntibahage cg ntubakwize bamwe bakazamura ituku bandi za message, ngo nugutanga amakuru, rwose ibyo nibidacika bizatuzanira akaga, ntahantu batubaka kandi bose siko batanga ibyangombwa, hari naho bitagwa ariko ruswa yamaze gutagwa,nimba kubaka bitemewe nibibe kuri bose, nibyo byangombwa bitagwa birimo amanyanga nabyo bikurweho haje hagunda yindi abantu bose bibonamo cg idaha inzego z’ibanze kurya ivanze nubugome. barangiza ngo bareka ko hari ruswa munzu yubaswe…birababaje
Murabivuga murabizi!abayobozi b’inzego zibanze nibo bazakururira imivumo iki gihugu cyacu,mbese wagirango bavuka ku mubyeyi umwe,ubugome bubarimo burenze gutekereza kw’umuntu,ruswa,amashyari har’uwo basenyeye barangije umu dasso yarabaherekeje ati nibayisenye nanjye ntayo ngira*can you imagine?akarengane kari muri iki gihugu kararenze niyo mpamvu n’ubugome bwagwiriye,imitima y’abantu yuzuye ikibi gusa n’ukubona abantu bagenda gusa.
Haba uwasenye afite amakosa ndetse n’uyu nyiri inzu yasenywe nawe afite amakosa. Kwitwaza ko yubatse bareba se bivuze iki? Ntazi amategeko agenga imyubakire? akorera ku jisho se ngo tubimenye? Uwasenye nawe niba hari abandi badafatirwa ibyemezo kandi bakoze amakosa nicyo namushinja.
Abandi bubatse nk’uyu mugore wasenyewe kuki bo badafatirwa ibyemezo bisa? nabo bishe amategeko babizi kandi babishaka,nihakurikizwe amategeko kuri bose,kandi kwitwaza ko wubatse bakureba wirngagije amategeko ntabwo aribyo umuntu yakwisobanuza.
Umuyobozi ufatira bamwe ibyemezo abandi akabareka ni we munyamafuti kuko iyaza kuba yarahannye abubatse mbere bose nta wundi muntu wari kuza kuhubaka kandi azi ko hari abashate kuhubaka bakabyangirwa. Ahubwo ubwo yabonye uwo mugore atamuhaye ruswa ahitamo kumusenyera. Ako ni akarengane!!!
Mu gusenya amazu nabyo bigaragaramo ivangura. Inzego zibishinzwe zikwiye kubikurikiranira hafi, ejo zitazaregwa ivangura iryo ariryo ryose. Hari ubwo abantu bashobora no kubibonamo ivanguracyenewabo, ivangurabushobozi, cyangwa ivanguramoko.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bakwiye kujya bakurikiranwa igihe bareka bamwe bakubaka aho bitagenewe ,ubundi bagasenyera abandi!! Ibi ni bibi cyane kuko byerekana akarengane kuba yahanwe.
ariko se Mana nu gufasha iki gihugu cyacu kuko birarenze basigaye
Ariko iyi mukomere imeze nkiy’abaterroristes izashira ryari??
Mbega imyumvire! Ntabwo ukora amakosa ngo kuko n’abandi bayakoze. Ibya ruswa mu nzego z’ibanze byo birazwi, cyane mu myubakire, ariko iyo si impamvu yo kwijandika mu mafuti uyazi.
Abanyarwanda dukangukire kwubahiriza amategeko,ntacakubaho wakurikije gahunda za Leta kandi zishakira ibyiza abaturage.
Iyo imvura ibahanuye hariya batangira gutakira Leta ngo nibagoboke.Dukure mubitekerozo twubake urwatubyaye.
Ariko ibi bintu mubona bizageza ryari? aba bayobozi bari mu nzego zibanze babashakiye umushahara aho kubeshyana ngo baritangira igihugu, nyuma bakajya kwishakira imishahara muri ruswa n’izindi nyungu zubakiye ko ari abayobozi. igihugu ni icya twese ntabwo ari icya bamwe ibi twarabyamaganye ku mugaragaro, icyo byakoze ku ngoma ya Habyarimana, ingaruka turazizi. Nyakubahwa Min Kaboneka akwiriye kuvuguta umuti afatanije n’izindi nyangamugayo zikunda iki gihugu.
Comments are closed.