Digiqole ad

Nyamiyaga: Avuza magendu umugore we urembye kandi yarishyuye mutuelle ku gihe

 Nyamiyaga: Avuza magendu umugore we urembye kandi yarishyuye mutuelle ku gihe

Umuturage Sezikeye slide

Sezikeye Damiyani yishyuye amafaranga y’u Rwanda 18 000 yishyurira umuryango we ubwisungane mu kwivuza, nyuma atanga andi mafaranga 600 y’amakarita, ariko ngo ayo Frw 600 yarariwe ntiyabona amakarita ya mutuelle yishyuriye tariki 10 Nyakanga 2016, none amezi abaye ane ativuza, ngo umugore we yaramurembanye amuvuza magendu, amaze kumutangaho amafaranga ‘menshi’.

Sezikeye Damiyani umuturage uvuga ko yatanze mutuelle muri Nyakanga n'uyu munsi akaba atarayibona
Sezikeye Damiyani umuturage uvuga ko yatanze mutuelle muri Nyakanga n’uyu munsi akaba atarayibona

Nyuma yongeye gutanga andi mafaranga 600 ayasabwe n’Umuyobozi w’Umudugudu, ariko ngo agiye ku kagari asanga amakarita ya mutuelle y’umuryango we akiri mu kabati.

Uyu muturage wari waje kubaza iki kibazo cye Umuvunyi wungirije wari wasuye Kamonyi muri iki cyumweru gishize, uku gutinda kubona amakarita yo kwivurizaho byatumye atera ikizere kwishyira hamwe mu bimina kuko niho yari yatangiye ayo mafaranga.

Ati “Ibintu by’ikimina nta n’icyo binamaze. Ubundi jyewe natangaga amafaranga kuri SACCO nkagenda nkifunguriza mutuelle, none ndavuza magendu ibi bintu hari icyo bitumariye?”

Sezikeye avuga ko amaze gutanga amafaranga 7 600 avuza magendu umugore we, (ngo agura imiti muri pharmacie), i Kinazi.

Ati “Umugore wanjye agiye gupfa, ibaze kuba waratanze amafaranga 18 000 nkaba mvuza magendu narabuze mutuelle, ukwa karindwi sinavuje, ukwa munani sinavuje, ukwa kenda sinavuje, n’ukwa cumi ntigushize? Nta mutuelle mfite.”

Nta kindi cyifuzo Sezikeye afite, uretse kubona mutuelle ngo amaze igihe asiragira ku murenge kandi ngo si we wenyine utarabona mutuelle kuko na bamwe mu baturanyi be ni uko, atanga urugero ku mugore w’uwitwa Anselme ngo unatwite akaba nawe atarabona mutuelle kandi yaratanze amafaranga kare, akibaza uko bizagenda aramutse abyaye.

Manirakiza Deogratias Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, avuga ko ikibazo cyabayeho ari uko umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamahuru aho Sezikeye atuye yakoze amakosa agafunganwa n’abandi.

Avuga ko muri uwo mudugudu hari hakozwe ubukangurambaga, abaturage bishyura neza mutuelle ku gihe, ariko ngo bitewe n’uko uwo muyobozi w’umudugudu ari we wari ufite amafishe ngo ubuyobozi bw’akagari bwabanje kubura aho yayashyize nyuma aho abonekeye ajyanwa kwa muganga muri section ya mutuelle ngo niho biri gukemukira.

Avuga ko Sezikeye yari afite umwana washyingiwe wari wanditse kuri iyo karita ye, ubu ngo bari kumumukuraho ngo azabarwe ukwe, agakorerwa icyemezo na we amakarita ye agaterwaho cachet.

Abaturage bari batanganye ubwisungane mu kwivuza na Sezikeye ngo bamaze icyumweru kimwe bamwe muri bo babonye amakarita y’ubwisungane mu kwivuza n’ubwo amafaranga bayatanze tariki muri Nyakanga 2016, hakaba hari hashize amezi ane bativuza.

Manirakiza Deogratias Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga agira ati “Ikibazo gikunze kuvuka ni ubwinshi bw’abantu batanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza, kubera ubuke bw’abakozi bo kuri section ya mutuelle batabasha kubakira, habanje no kubaho isiragira nyuma abashinzwe mutuelle babizana ku kagari, ubu natwe ikibazo gihari twakoze vuba n’imbaraga amakarita tuyaha abashinzwe mutuelle baba bake, biba ngombwa ko bakorera buri kagari ukwako mu tugari dutanu kugira ngo hatazabaho kwivanga.”

Avuga ko mu kagari ke, mu makarita 3 600 bamaze gukorera agera ku 3200 bivuze ko abaturage 400 batarabona amakarita yabo n’ubwo bishyuye mbere. Gusa ngo ayo makarita asigaye ni ay’abaturage badafite ibyemezo bifite amakuru yuzuye yo mu muryango we, iyo icyo cyemezo kidahari ngo ikarita ntikorwa, abandi ni abahuye n’ikibazo cy’ubwinshi bw’abakeneye mutuelle.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Umuseke mbakundira ko mutugerera iyo tudashobora kugera twebwe mukadutarira amakuru atuma tumenya uko abanyarwanda bose muri make babayeho.Ureke babandi birirwa batubwira amakuru yabifite gusa.Umuseke BRAVO.

  • Ibibintu biteyagahinda.Abobantu bakweduyibifu baryutwabo bakarya nutwabaturage koko tuzabakizwa niki?

  • Ibi bintu biratangaje biteye n’agahinda. Reba nawe umuntu wishyuye amafaranga ya Mutuelle de Santé mu kwezi kwa karindwi none tukaba tugeze mu kwezi kwa cumi na kumwe, ni ukuvuga amazi anae yose, atarabona ikarita ye yo kwivurizaho. Ubwo abo bayobozi bo muri ako Kagari no muri uwo Murenge baZI INSHINGANO ZABO cyangwa ntazo bazi???. Abakozi nk’abo bari bakwiye gukurwa muri iyo myanya barimo hagashyirwamo abandi.

    Namwe rwose nimwumve ibibera mu bice bimwe byo muri iki gihugu, kugeza aho umugabo ajaya kuvuza umugore we magendu kandi yaratanze amafaranga ya Mutuelle de Santé ku gihe. Iki kibazo cy’uyu muturage kiratwereka n’ibindi bibazo byinshi bihari ariko bitajya bivugwa kubera ko abaturage babuze uruvugire. Buriya iyo Umuvunyi atajyayo ngo uyu muturage agire ubutwari bwo kubaza kiriya kibazo, ntabwo cyari kuzapfa kimenyekanye.

    Igisubizo uriya Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yatanze nacyo giteye isoni n’agahinda. Arihandagaza akavuga ngo byatewe n’uko abaturage bishyuye Mutuelle de Santé ari benshi cyane. None se yashakaga ko baba bake ngo bimworohereze akazi ko gutanga ayo makarita. Kandi ubwo iyo baba bake nabwo wari gusanga babirukankaho aho bari hose no mu mirima ndetse bakajya no kubafunga ngo ntibishyuye amafaranga ya Mutuelle de Santé, none ahubwo reba bishyuye ari benshi none ngo nibyo biteye ikibazo. Mana ya njye, “où sommes-nous, et où allons-nous???!!!”

  • erega ntimugirengo n’ahongaho honyine yewe biri henshi mugihugu ahubwo nge ndibaza nti niba ubu umuntu arangije amezi 4 yose ativuza kdi, arishyuye mituelle bazamusubiza ayo mafaranga cg bazamwongerera igihe cyo kwivuza? gu birababaje pe ngo abaturage batanze amafaranga ari benshi ahaaaaaaaa!!!!!!

  • Nibyo nyine ni ugukama umuturage duke yari afite ,warangiza ukamwica ahagaze

    • Ndemeranywa nawe, harigihe ureba ibyo leta ikorera abaturage ukibaza niba bitari muri gahunda yokugabanaya abanyarwanda doreko bamaze kurenga miliyoni 12.

  • Inkuru nk’iyi nito idufitiye akamaro, kurusha babandi bendika biracitse gusa

  • Iyo batayatanze murabafunga mukagurisha Na matungo yabo,bayatanga akaribwa Na banyakubahwa sha dore aho nibereye ibyo bintu murimo bizabagaruka pe,ingoma zababanjirije ntacyo mwaziguraho?

  • Mubyukuri ikibazo cyinini cyaturutse Ku bafite Mutuel mu inshingano zabo(RSSB) kuko bikiri mu nshingano za karere ntibyari byarabaye gutya. Wakwibaza ngo kuki amezi ane yashize umuturage atarabona carte ze? Ibi byatewe nuko RSSB yahaye uburenganzira inzego z’ibanze Ku gukora carte itinze naho iyo RSSB itangirana na Nyakanga biba byaracyemutse kera.

  • mujye munibuka Ku kibazo cy’ibyiciro by’ubudehe. Ubu kugeza ubu ndacyabona abaturage bakiruka Ku buyobozi bahinduza ibyiciro kdi ubwo utarabona icyiciro abarizwamo, ntarabona mutuelle.ba rusahuriramunduru bati:duhe akantu tuguhindurire icyiciro, wabyanga nawe ugahora ubiruka inyuma. ubanza harimo n’agahimano si gusa!

  • Twayobotse abasoromyi b’ibyatsi kuko ku bitaro baradufunga.

Comments are closed.

en_USEnglish