Digiqole ad

Umwana wavukanye ubumuga avujwe kare yagira icyo yifasha

 Umwana wavukanye ubumuga avujwe kare yagira icyo yifasha

Abaganga bigisha abana bavukanye ubumuga ngo ni bake mu Rwanda

Mu muryango nyarwanda iyo umubyeyi abyaye umwana ufite ubumuga bimutera kwiheba atekereza ko ari ishyano agushije gusa ngo iyo uvuje umwana akivuka bimufasha kuba hari ibyo na we yakwifasha kwikorera, gusa mu Rwanda ngo hari ikibazo cy’abaganga bake bita kuri bene aba bana nk’uko abaganga babitaho mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe babivuga, bagasaba ko abaganga bita kuri aba bana bagera mu bigo Nderabuzima.

Abaganga bigisha abana bavukanye ubumuga ngo ni bake mu Rwanda
Abaganga bigisha abana bavukanye ubumuga ngo ni bake mu Rwanda

Mu Rwanda abana 5% bavuka bafite ubumuga bugaragara ku mubiri abandi bafite ubumuga bwo mu mutwe ibyo bikaba byatera ababyeyi babo ipfunwe aho usanga mwene abo bana bahora bafungiranye mu nzu kuko imiryango yabo iba itabafata nk’abandi bana bashobora kuba bagira icyo bifasha mu byo bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Umwuga w’ubuvuzi bukoresha ibikorwa ngiro (kuvura umurwayi ukoresheje ibintu bihari, amafoto, n’ibindi) ukaba ufasha abantu bafite ubumuga butandukanye, ubugaragara ku mubiri n’ubwo mu mutwe kugira ngo abo bantu babashe kwifasha mu buzima bwabo bwa buri munsi (Rwanda occupation Therapy), wemeza ko umwana wavukanye ubumuga bwo mu mutwe ashobora gufashwa kumenya kwifasha.

Murebwayire Epiphanie akaba umuganga mu bitaro bikuru bya gisirikare, ni umwe mu bantu bafasha abana bavukanye ubumuga, avuga ko umwana iyo umufatiranye akiri muto ashobora kugira ibyo yifasha mu buzima kuko ibyo babigisha ari ibyo umuntu akenera by’ibanze mu buzima nko kwigaburira, kwiyambika, kwijyana ku musarani n’ibindi.

Murebwayire yagize ati “Turasaba ababyeyi ko bamenya ko abana bafite ubumuga na bo bafite uburenganzira nk’abandi iyo rero tuvura abana bafite ubumuga dukoresha ibikorwa ngiro kuko akenshi usanga abenshi muri bo baba bumva ariko batabasha kuvuga ubyo rero akaba ari yo mpamvu idutera gukresha ibikorwa ngiro rimwe tukabereka amafoto y’ibintu bitandukanye bakenera n’uburyo bikosha.”

Yongeyeho ko bafasha ababyeyi bafite abana bameze gutyo bakabaganiriza kugira ngo babafashe kwakira uwo mwana wabo nk’umuntu ufite akamaro mu muryango bakaba bakangurira n’abandi babyeyi bafite abana bafite ubumuga kubaza hakiri kare kuko uko umwana agenda akura ngo ni ko n’ingingo ze zigenda zikura hakaba hari bimwe mu bikorwa umwana ashobora gukura agikorerwa kandi iyo avurwa kare yari kujya abyikorera.

Musabyemariya Inness ukora mu kigo kita ku bana bafite ubumuga yavuze ko bahura n’imbogamizi kuko usanga abana baza kubavuza batinze kandi ahanini ugasanga abana bafite ibyo bibazo ari abana baturuka mu miryango ikennye kuko usanga n’iyo babonye abantu babafasha kubavuza usanga bagira ikibazo cyo kugera ahari ibitaro bibavura kuko bigiye biri ahantu kure kuhagera bikabagora.

Bakaba bifuza ko ibitaro bivura abana nk’aba byakongerwa mu Rwanda cyangwa ubu buvuzi bukaba bwagera mu bigo nderabuzima byose.

Musabyemariya ati “Ibyo byose bikaba bitubera imbogamiri koko umwana ajya kugera ku bitaro yarakuze ku mufasha bikagorana ndetse tukaba tunifuza ko aba bana bajya bavuzwa hakoreshejwe mutuelle de sante kugira ngo babe bagana ibitaro ibyari byo byose kuko ubu buvuzi buracyahenze ntibubasha kuvuzwamo na buri wese, ikindi kandi n’abaganga bafasha aba bana baracyari bake mu Rwanda.”

Uyu mwana nyuma yo kwakira n'abaganga amazekumenya kwicara neza mbere ntiyicaraga
Uyu mwana nyuma yo kwakira n’abaganga amazekumenya kwicara neza mbere ntiyicaraga

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish