Kuri uyu wa gatatu nyuma yo gusobanukirwa byimbitse akamaro k’ikoranabuhanga no gukoresha internet yihuta ya ‘4G LTE’, Uturere tw’Intera y’Iburasirazuba n’abandi bafatanyabikorwa bafashe ingamba yo guteza imbere ikoranabuhanga ndetse no kugana internet ya 4G kugira ngo bashobore kwihutisha Serivisi batanga mu kazi kabo ka buri munsi. Antoine Sebera ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo mu kigo KT Rwanda […]Irambuye
*2014-2015, amavuriro, ibitaro,…hashyizwemo miliyari 233 zidakakurikiranwa, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta basaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kongera ababaruramari n’abacungamari mu turere kugira ngo bajye babasha gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga menshi ahabwa ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bizwi nka NBAs (Non Budget Agencies). Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje ko mu mwaka ushize […]Irambuye
Iki kibazo cya bamwe mu bari Abaforomo bo ku rwego rwa A1 abandi bo ku rwego rwa A2, n’abandi banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu bijyanye na Sciences, bagiye kwiga muri KHI (UR-CMHS) ibijyanye na Clinical Medecine and Community Health bizezwa bamwe kuzayobora Ibigo Nderabuzima, ubu bararirira mu myotsi kubera ko ntaho babarirwa mu banyamwuga Minisiteri […]Irambuye
Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) irasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu bushakashatsi iri gukora bayiha amakuru nyayo arebana n’ubushakashatsi iri gukora ku bukwe mbonera mu Rwanda. Ubu bushakashatsi buzakorerwa hirya no hino mu Gihugu. Hakazabazwa ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda (urubyiruko, abakuze, abagabo n’abagore, abize n’abatarize, abanyamadini, abatuye mu migi ndetse n’ababa mu byaro…) uko bumva ubukwe. Umuyobozi […]Irambuye
Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko uzatorerwa kuba Perezida mushya wese, abe Donald Trump cyangwa Hillary Clinton ngo azakomeza umubano hagati y’u Rwanda na Amerika. Kuri uyu wa kabiri, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazindukiye mu matora y’ugomba gusimbura Barack Obama muri White House, hagati ya Donald Trump […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwizihije umunsi nyafrica w’itangazamakuru bihura n’Inama y’igihugu yiga ku iterambere ry’itangazamakuru, ku nsanganyamatsiko igira iti “The Africa Media we want”, ndetse habayeho guhemba abanyamakuru bitwaye neza mu gukora no kwandika inkuru zijyanye n’iterambere zikurikije amahame y’itangazamakuru. Umuseke wagiranye ikiganiro na Eugene Anangwe, Umunyamakuru ukomoka muri Kenya ukorera mu Rwanda […]Irambuye
Ubwo hatangizwaga ikigega cyo gushyigikira ubufatanye ku bikorera, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’inzego zizakurikirana imikorere y’iki kigega kwirinda amakosa akunze kugaragara mu bikorwa nk’ibi agatuma amafaranga atagera ku ntego aba yateganijwe. Abafite ibikorwa bibyara inyungu ndetse n’abibumbiye mu makoperative baravuga ko kuba Akarere ka Gisagara ari kamwe mu Turere tune twatoranijwe […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Francois Kanimba avuga ku ihohoterwa rivugwa mu bigo by’abashoramari b’abanyamahanga, yavuze ko habaye hari Kompanyi z’abashoramari b’abanyamahanga zitubahiriza amategeko agenga umurimo ryaba ari ikosa rya Guverinoma kuko ifite inzego zishinzwe kugenzura umurimo. Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’bakozi bo mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, […]Irambuye
Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Gitwe mu karere ka Ruhango, abasore babiri baguye mu mwobo wa metero 12 urimo imyanda ituruka mu musarani (Fosse Septique), bombi bahasiga ubuzima, uwaje aje gutabara yaguyemo ariko ararokoka gusa ari mu bitaro. Ku kabari kamwe kari muri Centre ya Gitwe, Nshimyumukiza Théoneste nyiri aka kabari yahaye akazi uwitwa […]Irambuye
*Ni imfubyi ku babyeyi bombi.. Mu kagali ka Gahengeri, mu murenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza, umwana w’umuhungu witwa Niyibizi Pacifique yavukanye ubumuga bwo kutagenda no kutavuga. Umuryango ufasha abatishoboye uzwi nka ‘Shelter Them’ uvuga ko ufitiye ikizere uyu mwana w’umuhungu ko igihe kizagera akagenda, akajya ku ishuri nk’abandi ndetse akavamo umuntu ukomeye. […]Irambuye