Digiqole ad

Niba hari abanyamahanga barenga ku mategeko y’umurimo ntibahanwe ni amakosa yacu – Min Kanimba

 Niba hari abanyamahanga barenga ku mategeko y’umurimo ntibahanwe ni amakosa yacu – Min Kanimba

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Francois Kanimba avuga ku ihohoterwa rivugwa mu bigo by’abashoramari b’abanyamahanga, yavuze ko habaye hari Kompanyi z’abashoramari b’abanyamahanga zitubahiriza amategeko agenga umurimo ryaba ari ikosa rya Guverinoma kuko ifite inzego zishinzwe kugenzura umurimo.

Minisitiri Francois Kanimba mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere.
Minisitiri Francois Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere.

Mu cyumweru gishize twabagejejeho inkuru y’bakozi bo mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwubatsi, mu macapiro n’indi mirimo bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe y’abakozi ‘COTRAF’ bagaragaza akarengane gakomeye bahura nako muri Kompanyi z’Abashinwa n’iz’Abahinde, na zimwe na zimwe z’Abanyarwanda.

COTRAF igatunga urutoki amategeko ya ‘Doing Business’ ko ashobora kuba agamije kureshya abashoramari hatitawe ku bakozi bazabakorera.

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri Francois Kanimba utemera neza ko hari abashoramari baturuka hanze batinyukakurenga ku mategeko agenga umurimo kandi baba baragiranye amasezerano na Leta ko bazayubahiriza.

Ati “Ubundi abenshi bagirana amasezerano y’ishoramari na RDB, kandi muri ayo masezerano icya mbere bagomba kubahiriza/kwitwaranika ni ukubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.”

Yongeraho ati “Niba hari ikigo iki n’iki kitubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda ntigifatirwe ibihano, amakosa ni ayacu. Amakosa ni ayacu kuko dufite inzego za Leta zishinzwe igenzura ry’umurimo rishinzwe kugenzura niba abantu bose, abacuruzi, abanyenganda n’abandi bubahiriza amategeko agenga umurimo kandi ufashwe atayubahiriza ibihano birahari.”

Minisitiri Kanimba ariko agasaba ko aya makosa atafatwa nk’amakosa y’abashoramari b’abanyamahanga gusa kuko ngo hari n’abashoramari b’Abanyarwanda ushobora gusura ugasanga batubahiriza amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Agasaba abantu kujya batungira agatoki Minisiteri y’umurimo n’abakozi ba Leta kuko n’uko amakosa akorwa hari n’amategeko ayahana.

Ati “Njyewe nzi na bamwe Minisiteri ibishinzwe MIFOTRA yagenzuye igasanga hari ibibazo bagahanwa, ndetse bamwe na bamwe bagafatirwa ibyemezo byo gufungirwa ingana kugeza igihe bazikosora.”

Ku rundi ruhande kandi hari abashoramari b’abanyamahanga nk’abagura umusaruro w’ubuhinzi, n’abandi bakoresha abakozi bakagenda batishyuye bityo n’iyo batsindwa mu nkiko bikagorana kurangiza urubanza.

Kuri iki kibazo, Francis Gatare uyobora Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere ‘RDB’ avuga ko ubu buhemu bakora ntaho buhuriye no kuba Leta ishyiraho amategeko yorohereza abashoramari.

Ati “Izi mpinduka iyo zikozwe, biba ari ukugira ngo zishyireho urubuga rureshya rworohereza abashoramari, abikorera n’abo bakorana nabo gukemura impaka, ariko cyane cyane biteza imbere ibikorwa byabo by’ubucuruzi n’ibyo baba barimo byose bigamije ishoramari.

Icyo aya mavugurura adashobora gukora ni uguca ingeso mbi, niba hari abantu bafite ingeso mbi zo kwambura, ntabwo wabihinduza impinduka zakozwe muri Politike ya Leta ahubwo bifatirwa imyanzuro mu bucamanza,…igihe wavuga ngo ubucamanza ntabwo bwakemuye izo mpaka neza, niho warebera ukavuga uti reforms zikenewe kugira ngo izo mpaka cgse izo manza zikemuke neza ni izihe?”

Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko abashoramari b'Abanyamahanga baba bakora amakosa bidaterwa n'uko amategeko aborohereza.
Umuyobozi wa RDB Francis Gatare yavuze ko abashoramari b’Abanyamahanga baba bakora amakosa bidaterwa n’uko amategeko aborohereza.

Inkuru bifitanye isano: Tubona Leta ititaye ku karengane n’akababaro k’abakozi – COTRAF

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

 

10 Comments

  • Nonese kuki mutigeze muhana abanya turkiya bahondaga abakozi bakoraga kuri KCC? Kuki abashinwa batumugaje kumuhanda wa Karongi ntacyo mwakoze? kwiheshagaciro kwacu kuracyari kure nyamara.

  • Banyakubahwa nimwe mutureberera.ariko ahanini uruganda cy umukire iyo ashyize Business mukarere runaka banyirayo bifatira abayobozi bako karere bakaba Inshuti kuburyo umuturage cy UmukoZi wahako ntacyo aba akivuze yagira ikibazo yabaregera kuberako bamaze kungubumwe ntibigire icyo bitanga.

  • Ayahe mategeko Bwana Kanimba arimo kuvuga ra !? Itegeko ubu rihari ni itegeko ry’abashoramari ryakozwe na Parliament na RDB ariko bisabwe na World Bank, IMF kugirango tubarwe mu myanya y’imbere muri doing business, ntabwo rero ari itegeko rirengera umukozi w’umunyarwanda. Umukozi w’umunyarwanda ushobora no kumwica ntihagire inkurikizi, upfa kuba ufite title y’umushoramari gusa.

    Nimureke abanyarwanda bipfire, ntacyo bibabwiye naho amagambo yanyu ni ayo kudusonga. Ni ikihe gihugu cyindi cyo muri Africa wava mu Rwanda ukajya mu byaro byacyo ukagenda urangura ibishyimbo, ibigori, amasaka,…ukabyohereza mu gihugu cyawe, warangiza nawe ugacaho utabishyuye, maze bakakwemerera ? Ntacyo ntikibaho, uretse u Rwanda abanyamahanga bahinduye agatobero.

    • Ubwo koko ntabwo uzi amategeko agenga umurimo koko ko m Rwanda ahari?
      Mugume we guma umere utyo ni akazi kawe! None se MIFOTRA na RDB ni ibigo bimwe koko?

  • Ubundi mu bindi bihugu birimo demokarasi, iyo ushyizeho politique iyi n’iyi, ukabona irimo gukurura ibibazo cyane, ntabwo uvuga ngo inkiko nizibikemure, ahubwo usubira muri iyo politiki ukareba aho ikocamye, ukayigorora cg ukanayivanaho igasimbuzwa indi.

    Namwe munyumvire uyu mugabo wo muri RDB, ngo “niba hari abantu bafite ingeso mbi zo kwambura, ntabwo wabihinduza impinduka zakozwe muri Politike ya Leta ahubwo bifatirwa imyanzuro mu bucamanza”; ariko njye nari kumubaza nti iyo izo mpinduka uzishyizeho ukabona ztumye ingeso mbi yo kwambura no guhohoterwa yiyongera, wowe uterera agati mu ryinyo ngo ubwo ubucamanza nibwo buzabikemura ! Poor leadership !

  • Ntacyo Leta yacu yakora niyo mwese abachinese cyangwa abahinde babica icyo leta yishakira ni ukuvugwa neza gusa naho mwe niyo mwashira ntacyo biyitwaye
    Umunyamahanga( umuhinde,umuchinese)bamuhaye agaciro karuta akacu kure
    Abantu bakorera abahinde nibo bazwi uburyo batukwa babita slavery abandi ntabwo bajya bahembwa nyamara iyo bagiye kubarega ntacyo akeshi bijya bitanga

  • Mwese mubimenye abakene Niko tugomba kubaho jyewe narimbizi kuko ntakivugira,ntakirengera nukwihanga tukagumya kuba muri ubwo buzima kuko banyakubahwa barerengera imisora yabashoramari ibyabarengana ibyo ntibibareba.

  • Umukozi yaragowe impande zose: nawe se umushahara w’intica ntikize, kandi nayo ntiboneke, niyo ibonetse ikabonekera impitagihe, bakaririmba ko hari amategeko akurengera ariko wataka ntihagire ukurengera ngo inkiko…. Yewe komeza wipfire… ariko KAGAME umunsi bizamugeraho nkuko biri kuko tuzi ko abo bose bamubeshya, igihe azamenyera ukuri azarara abikemuye

  • Biratangaje kubona abanyarwanda bafatwa nk’abacakara mu gihugu cyabo. Abo banyamahanga ngo bashoye imari yabo mu Rwanda ngo ntawabavugaho, ngo ntawabakoraho, ngo ntawabirukana mu gihe bakora amakosa agaragara. Ngo bagomba gufatwa nk’amata y’inyambo kubera ko bafatiye u Rwanda runini. Ibyo ni ibiki?? Ka gaciro twihesha kari hehe? Kwa kwigira kw’abanyarwanda kuri hehe? Rya shema ryo kwitwa umunyarwanda riri hehe muri ibyo?

    Turasaba abayobozi b’iki gihugu guhagurukira icyo kibazo bakagishakira umuti. Ntacyo byaba bivuze ko u Rwanda ngo ruza mu myanya ya mbere muri “Doing Business” mu gihe abo baza gukora izo business mu Rwanda bahonyora amategeko agenga igihugu n’abaturage bacyo.

  • ohhhhh amakuru bavandimwe nkunda,ibitekerezo byanyu birubaka ahubwo ikimbabaza nuko bidakora kumutima ababishyira mubikorwa. pole sana

Comments are closed.

en_USEnglish