Yavukanye kutavuga no kutagenda…’Shelter Them’ bamufitiye ikizere cy’ejo hazaza
*Ni imfubyi ku babyeyi bombi..
Mu kagali ka Gahengeri, mu murenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza, umwana w’umuhungu witwa Niyibizi Pacifique yavukanye ubumuga bwo kutagenda no kutavuga. Umuryango ufasha abatishoboye uzwi nka ‘Shelter Them’ uvuga ko ufitiye ikizere uyu mwana w’umuhungu ko igihe kizagera akagenda, akajya ku ishuri nk’abandi ndetse akavamo umuntu ukomeye.
Niyibizi Pacifique w’imyaka itandatu, ni imfubyi ku babyeyi bombi, arerwa na nyirakuru na sekuru batishoboye.
Uyu mwana w’umuhungu agendera mu kagare k’abafite ubumuga bwo kutagenda. Umuryango umurera urashima ko wabonye abagiraneza bawufasha kwita kuri uyu mwana dore ko bigoye.
Abagize umuryango ufasha abatishoboye ‘Shelter Them’ ufasha uyu mwana, bavuga ko biyemeje gufasha uyu mwana kugeza akize kandi ko bafite ikizere ko bizagerwaho.
Joselyne Murphy uyobora uyu muryango wa ‘Shelter Them’, avuga ko hari undi mwana witwa Olivia wari ufite ubumuga nk’ubu ariko ko bamukurikiranye akaza gukira.
Uyu muyobozi wa Shelter Them wafatiraga urugero kuri uyu mwana wakize ubumuga nk’ubwa Pacifique, yagize ati “ Dufite gahunda yo kuzafasha Pacifique kugeza igihe azamererwa neza nk’abandi bose kandi akaziga kuko na mugezi we ameze neza, ubu ariga, nawe (Pacifique) namara gukira tuzamushyira mu ishuri nawe yige, kuko mu mutwe we ameze neza.”
Joselyne Murphy avuga ko uwo bafashije gukira ubumuga nk’ubu bwa Pacifique, ubu ameze neza, akaba agenda neza ndetse ko bahise bamufasha kujya mu ishuri ndetse akaba yitwara neza kuko ari we uba uwa mbere mu ishuri yigamo.
Yemeza ko Pacifique na we azakira, akajya mu ishuri kandi ko bamufitiye ikizere cy’ejo hazaza ko azavamo umuntu ukomeye dore ko ubu yamaze kubona umuterankunga wihariye witwa Galou ugize uyu muryango wa ‘Shelter Them’.
Uyu muyobozi wa ‘Shelter Them’ anagaruka ku rugendo rwo kumenya uyu mwana w’umuhungu, akavuga ko bamumenyeye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye ubwo bariho basura imiryango basanzwe batera inkunga, bakaza iwabo wa Pacifique.
Avuga ko bamenye Pacifique afite umubyeyi umwe (nyina), gusa ngo nyuma yaje kwitaba Imana, ariko bo bakomeza gukurikirana uyu mwana wavukanye ubumuga dore ko ari bwo yari akeneye ubufasha cyane.
Uyu muryango ‘Shelter Them’ usanzwe ufasha abatishoboye n’imbabare, uvuga ko aho Pacifique ageze bamufitiye ikizere cy’ejo hazaza ndetse ko batazahwema kumukurikirana kuko bazanamushyira mu nzu zabo kugira ngo bamukurikiranire hafi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Amahoro n’imigisha bihore kuri bano bagiraneza. Imana isingirizwe ko yabaciyeho mu kugaragaza impuhwe ifitiye uwo mwana. Tumwifurije gukira.
uyu muryangoshelter them arko njye mwampuje nawo ra! erege burya ngo agahinda kinkoko kamenywa ninkike yatoyemo nanjye ndakomerewe pe!!
Ariko rero bafashe uwo mwana pacifique iwabo bazabone amashanyarazi. Gucana akadodowa nabyo nubuzima bushaririye.
@ Murinzi, nintangiriro kbsa nawe ubishoboye wabasananira. Gusa nibyo kuko yazabirinduka ariko reka babanzirize kucyihurirwa. Kuko no health no life. Urakoze kugitekerezo cyawe kbsa.
Comments are closed.