Minisante yabijeje ibitangaza bajya kwiga ‘Clinical Medicine’ none bararirira mu myotsi
Iki kibazo cya bamwe mu bari Abaforomo bo ku rwego rwa A1 abandi bo ku rwego rwa A2, n’abandi banyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu bijyanye na Sciences, bagiye kwiga muri KHI (UR-CMHS) ibijyanye na Clinical Medecine and Community Health bizezwa bamwe kuzayobora Ibigo Nderabuzima, ubu bararirira mu myotsi kubera ko ntaho babarirwa mu banyamwuga Minisiteri y’Ubuzima izi mu Rwanda.
Bamwe mu bahagariye abari muri uyu mwuga barangije kwiga bitwa “Clinical Officers”, nyuma yo kwandika inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima na Minisitiri w’Intebe basaba kurenganurwa, ndetse ikibazo cyabo kigasuzumwa n’abadepite bagize Komisiyo irebana n’iby’Uburezi ku wa kabiri tariki 8Ugushyingo, kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2016 bitabye iyo Komisiyo ngo bavuge mu magambo ikibazo cyabo.
Iki kibazo gishobora kuzagira ingaruka no ku bandi bazoherezwa kwiga mu ishami rya Clinical Medicine and Community Health, ubu kirareba abantu bagera ku 165 barimo abari Abaforomo bo ku rwego rwa A1 bateshejwe akazi basabwa kwiga ngo bazafashe Minisiteri kuyobora Ibigo Nderabuzima kuko bari kuba bafite ubumenyi buhagije mu kuyobora, bagera kuri 39.
Yaba Karemera Peter warangije ku kubitiro muri bariya 39, bize bahembwa umushahara bari basanzwe bafata umwaka wose, n’ubwo bari basinyishijwe ko bahagaritse akazi, kandi bakanahabwa ‘bourse’, akaba ahagarariye bose mu rugaga rw’aba “Clinical Officers” yaba na Nshimiyimana Cassien uhagarariye abarangije mu 2016 bahuriye ku gusaba kwemerwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Babwiye Abadepite ko icyo bifuza ari uko bakwemererwa kujya muri “Structure” ya MINISANTE, bakabasha kugira agaciro ku isoko ry’umurimo kubera ko ngo ubu nta hantu basaba akazi kubera ko batazwi.
Nshimiyimana Cassien ati “Usaba akazi ahantu bakakubwira ko batakuzi. Ntidusaba ko baduha akazi kuko hari n’abandi biga bakishakira akazi, ariko tursaba ko twemerwa na MINISANTE, tukaba twasaba akazi ahandi.”
Gusa, mu masezerano bagiranye na Minisiteri y’Ubuzima, ni uko bagombaga gukorera Leta nyuma yo kurangiza kwiga nibura imyaka itatu bakabona kuba bahindura bakajya mu bindi, ariko ngo n’iyo ako kazi batakabona Minisiteri ibemeye bajya mu bikorera cyangwa bakajya no gushakira akazi hanze y’u Rwanda kubera ko mu bindi bihugu Clinical Officers baremewe.
Yavuze ko ubwo baherukana kuganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndumubanzi yabakuriye inzira ku murima abahakanira ko batashyirwa kuri STRUCTURE ya MINISANTE, ahubwo bashobora kureba uko mu myanya ikenerwa bajya bongerwamo, urugero aho bashaka Abaforomo, cyangwa Abaganga bakanongeraho ba Clinical Officers.
Icyo kifuzo ariko aba biga Clinical Medicine ntibagikozwa kubera ko ibyo biga bizwi kandi bitandukanye n’urwego rw’Abaforomo, bo bakumva ko Clinical Officers baba abanyamwuga ukwabo.
Karemera Peter, we avuga ko ubwo bahuraga na Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho akiyobora iyo Minisiteri, ngo yabanje kuvuga ko amasezerano yo kubajyana mu ishuri atayazi, gusa nyuma aza kwemera ko ari we wayasinye, ariko ababwira ko nta cyuho kiri mu baganga igihugu gifite bityo ko STRUCTURE basaba kujyamo bitazakunda.
Babonampoze Olive umwe mu bari Abaforomo ba A2 bavanyw emu kazi bijejwe ibitangaza, avuga ko byabatwaye igihe biga, bamwe bari bafite imyenda muri Banki, bemera ko ingo zabo zisubira inyuma none n’uyu munsi ibyo bize ntibyemerwa na Minisiteri y’Ubuzima.
Nubwo ariko bimeze gutyo, nibura ngo abagiye kwiga Clinical Medicine basanzwe ari Abaforomo, bon go babashije gusbira mu kazi bahemberwa impamyabumenyi bari bafite mbere n’ubwo bari bamaze imyaka ibiri abandi ine biga, ariko ngo ku banyeshuri barangije ayisumbuye muri Science bakajya kwiga Clinical Medicine ngo kubona akazi biragoye.
Dushimirimana Theophile, yicaye aho. Avuga ko yataye umwanya yiga ibitazamugirira akamaro kandi mbere yari afite amahitamo yo kwiga General Medicine kubera ko yari afite amanota yo hejuru.
Avuga ko kuba batemewe, ubumenyi bwabo buzapfa ubusa kubera ko hari akazi kagenewe Abaforomo mu kiganga ku buryo undi wagakora atabyemerewe, bikavamo ikibazo (nko gutera inshinge abarwayi, bikaba byabagiraho ikibazo), ari umu Clinical Officer ubikoze ngo byamugiraho ingaruka zikomeye.
Intambara ishingiye ku nyungu? (Confict of Interest)
Hari bamwe bavuga ko aba ba Clinical Officers bangirwa kwemerwa kubera ko ababyanga, biga General Medicine bakaba badashaka ko bazajya bapiganira imirimo kuko bo iyo barangije kwiga Minisiteri y’Ubuzima ibashyira mu myanya y’akazi.
Ibyo babihera ko aba Clinical Officers biga iby’Ubuforomo, ibyo kuyobora ibigo nderabuzima n’ibyo gukumira indwara, bityo ngo kuba bakwemerwa nk’abanyamwuga bishobora kubangamira inyungu z’abo baganga bandi bari bahari.
Visi Perezida wa Komisiyo ifite mu nshingano Uburezi n’Ikoranabuhanga, Hon Veneranda yavuze ko ikibazo cy’aba ba Clinical Officers cyakiriwe kubera ko gifite ishingiro, bityo ngo kuba babumvise, hazakurikizaho gutumiza buri wese ushobora gutanga amakuru, yaba na Minisiteri y’Ubuzima ubwayo.
Igitekero cyo kuzana aba banyamwuga bashya mu buvuzi bwo mu Rwanda, cyazanywe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Richard Sezibera, mu 2010, nyuma kiza kwemezwa mu Nama y’Abaminisitiri mu 2011, ariko bisa nk’aho abayobozi ba Minisiteri y’Ubuzima uko basimburanye batakigizeho umurongo umwe, ngo banagihe agaciro kangana kuko bari bashyizweho ngo bakemure icyuho mu buvuzi cy’Abaganga bangaga kujya mu cyaro cya kure, ikindi bari bagenwe ngo bajye kuyobora Ibigo Nderabuzima, ubundi gukumira indwara mu baturage ariko no kugabanya umubare w’abarwayi bahabwa Transfert bajya mu bitaro bikuru byo mu turere.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
11 Comments
Murabeshya muzabanza mukore ibindi bizamini bya council yasizwe na Hon BINAGWAHO! Ubwo barareba bakabura aho muzabarizwa mu rugaga runaka! bavandimwe muzi umubare w’abandi bagenzi banyu bicaye hanze aha kandi bagisiragizwa na za councils kandi barize muri kaminuza zizwi! Nimugerageze ahari wenda bizakemuka mudasiragijwe. Bonne chance!
Umuseke Ltd murakoze gusobanura iki kibazo neza noneho; ejo nari nabagaye cyane, ariko ndabona noneho ibisubizo umusomyi yakwibaza ibyinshi mubisubije muri iyi nkuru.
Ikigaragara ni uko habayeho ikosa muri policy yo gushaka gushyiraho level y’abaganga kugirango ikemure ikibazo kihutirwa cyari gihari, nta kureba kure kubayeho (long term). iri kosa kandi abanyepolitiki bacu bahora barigwamo kuva ku nzego zo hejuru kugera hasi….ni imwe mu mpavu usanga n’amategeko menshi asubirwamo agahindurwa hashize imyaka 2 gusa.
Dushyize rero mu gaciro, aba bana nibumve ko muri international practices ibi ntaho biba, hasi ya Medical Doctor haba level ya nurse (cg se abandi bari kuri iyo leveln nk’ababyaza, abatera ibinya, abakora imaging,…), ariko mu bihe bisanzwe ntaho officers baba.
Igisubizo ni uko Leta yahagarika gutesha umwanya abarimo kwiga, ikihutira gufasha kubona akazi aba bose bamaze kurangiza, kandi ikanafasha abashaka kugira level ta MD kugirango bayigereho bitabavunnye kuko ubu bafite A0.
Reba muri health system ya tanzania urabonamo ba clinical officers!
Icyabuza ko babaho se ni iki igihe dusanze bikenewe? Kuba bitaba ahandi ntibivuze ko bitaba iwacu. Keretse ni ushaka ko tuba muri “copy” and “paste” yatubayeho karande!
Clinical officer (physician assistant)babaho. Birashoboka ko nta Nakuru ubafiteho.
abo bavandimwe ba clinical officers barakubititse koko. ariko sibo gusa ahubwo hari nabandi bo muri uyu mwuga w’ikiganga bagiye bigishwa na UR(CMHS,cg se KHI)ariko kugeza ubu badashobora guhabwa nakazi kuri niveaux zabo ngo kuko batemewe kuri structure cg kuri za organigrames z’amavuriro umuntu akibaza niba mbere yo gutangiza program iyo ariyo yose yo kwigishwa nta nyigo iba yarakozwe n’inzego zibishinzwe.rwose badepite mukurikirane ayo makuru yose kugirango murwego rwo gushaka igisubizo kizabe kirambye kandi gisubiza ibyo bibazo bya benshi.
Murakoze kuri Iyo nkuru muduhaye ku buryo bunoze Ariko twifuzaga ko mwadutegurira inkuru igaragaza result (igisubizo) kizava muri ibyo biganiro. Murakoze Kandi tubashimiye Amakuru meza mutugezaho.
Murakoze
WOWE uvuga ngo clinical officers(EAC)/Phyisician assistance(USA) ngo ntaho babaye ushobora kuba uzi health system yo murwanda gusa.Mubindi bihugu byose barahaba aho bari bataragera ni mu Rwanda na Burundi. Nko muri Kenya ho nibo bafashe health system yaho badahari ntacyakorwa cyane cyane muri primary health facilities. Aba baganga rero nibashyirwe muri health system turebe ko mortality rate muri PHC yagabanuka kuko bo banafite ubushobozi bwo gusuzuma abarwayi neza bakaba bakoherezwa aho bavurirwa neza kakirikare. Naho ubundi ministeri yabashyizeho ntiyibeshye ahubwo basuzume neza aho birigupfira
Ariko ubundi kubera ibintu bihora bizamba kubera imikorere mibi ya MINISANTE?
Kudashyira abantu kuri structure kandi barabigishije!
Gutesha abantu agaciro babahembera levels zo hasi cyane (ex. ufite A0 bakamuhembera A1)!
Kugabanya umushahara w’abakora mu mavuriro (uwo bagenerwa n’itegeko) uko biboneye!
Imikorere mibi ihora mu mavuriro (poor quality of healthcare services)!
Kwiyongera ku ndwara zimwe na zimwe nka malaria!
Kuba opportunités zose zibasha kuboneka zose bazihera medical doctors bigatuma abandi bacika intege mu kazi (demotivation)!
Kuba medical doctors ari bo bakora amasaha make ashoboka ugereranyije n’abandi bakozi kandi ntihagire umuyobozi ubavuga!
Ese ibi byose ntibyaba biterwa n’uko n’ubundi MINISANTE na RBC iyobowe na medical doctors gusa? Ese ukora modification mu buyobozi bwa MINISANTE na RBC, ubuyobozi bukaba bwahabwa abantu batize general medicine, ntibyarushaho gutanga umusaruro? Ni igitekerezo kinjemo kubera ukuntu mbona ubuzima bw’abanyarwanda burushaho guhura n’ibibazo kandi MINISANTE na RBC biyobowe n’abantu twita intiti mu buvuzi.
Ariko nkeka Ikibazo si medical doctors!!! Sinzi impamvu ubibashinja Kandi ntaho bihuriye nikibazo
Comments are closed.