Digiqole ad

RALC iri gukora ubushakashatsi ku bukwe

 RALC iri gukora ubushakashatsi ku bukwe

Bamwe mu bagize Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) irasaba Abanyarwanda kugira uruhare mu bushakashatsi iri gukora bayiha amakuru nyayo arebana n’ubushakashatsi iri gukora ku bukwe mbonera mu Rwanda.

Bamwe mu bagize Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'umuco
Bamwe mu bagize Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco

Ubu bushakashatsi buzakorerwa hirya no hino mu Gihugu. Hakazabazwa ibyiciro bitandukanye by’Abanyarwanda (urubyiruko, abakuze, abagabo n’abagore, abize n’abatarize, abanyamadini, abatuye mu migi ndetse n’ababa mu byaro…) uko bumva ubukwe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC, Dr. Jacques NZABONIMPA avuga ko mu mpamvu nyamukuru z’ubu bushakashatsi harimo kuba hari ibidahwitse byinshi bisigaye bikorwa mu bukwe nyarwanda kuko hari abatumva impamvu n’uburyo imihango y’ubukwe ikorwa, bityo ugasanga idakorwa kimwe hirya no hino mu Gihugu.

Yagize ati:” Hari abantu bajya gusaba no gukwa bararangije gushyingirwa mu mategeko, ukibaza impamvu icyo kintu bagikoze kandi byararangiyeUkibaza impamvu abantu bakoze ubukwe bagahita batwikurura umugeni kandi bataragera no mu rugo! Ukabona abandi hari uburyo babikora ukabona kimwe kibanjirije ikindi mbese nta muntu uzi ngo ibi bintu bikurikirana bite.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kuba ubukwe busigaye bufatwa nk’ikintu cyo kwerekaniramo urugero rw’ubukungu ku miryango aho gufatwa nk’ikintu kigiye guhuza imiryango ari ikibazo gikomeye kuko bituma bamwe birarira ahanini bashaka gukora ubukwe nk’ubw’abandi; bityo bigatuma ubukwe buhenda. Ibintu bibangamira imbande zombi z’abashaka kurushinga.

Ikindi kandi hari abatumva neza bimwe mu bigize ubukwe. Aha atanga urugero ku nkwano isigaye yarabaye nk’ikiguzi cy’umukobwa aho bamwe baciririkanwa nk’abagura itungo, abandi bakareba amashuri umukobwa yize aho kumva ko inkwano ari ishimwe ry’ababyeyi b’umukobwa kubera ko bareze neza.

Ku rundi ruhande ariko hari umwihariko w’uturere aho mu turere tumwe na tumwe usanga mbere yo kugira ngo umusore n’inkumi bashyingiranwe basaba ibintu bimwe na bimwe nko kubagira umusore inkoko buri uko agiye gusura umukobwa, hari abasaba ipikipiki, abandi bagasaba amagare, abandi intebe zo mu ruganiro zigezweho (salon), n’ibindi bigenda bigora ubukwe.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri RALC avuga ko izi mpamvu hamwe n’izindi zitavuzwe, ari zo zatumye hatekerezwa umushinga wo gukora ubushakashatsi ku bukwe.

Yagize ati:” Reka dukore ubushakashatsi turebe, twereke Abanyarwanda icyo ubukwe ari cyo n’umwihariko wabwo, icyo bwari bushingiyeho ndetse n’ireme ryabwo ku buryo twajya tunabukoresha mu bukerarugendo bushingiye ku muco, abanyamahanga bakajya baza kureba umwimerere w’ubukwe bwa Kinyarwanda nk’uko baza kutwigiraho ibindi byiza byinshi byo mu muco wacu: umuganda, ubudehe, gacaca n’ibindi”

Umuyobozi w'Ishami ry'Umuco, Dr. NZABONIMPA Jacques
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco, Dr. NZABONIMPA Jacques

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco irakangurira Abanyarwanda kwitabira kuyiha amakuru nyayo ku byiciro byose by’ubu bushakashatsi kubera ko ibibazo biri mu bukwe Abanyarwanda bose babihuriyeho ndetse ni na bo igisubizo kizavaho, bityo rero ni byiza ko bitabira gutanga ibitekerezo byabo, bakabiha amatsinda y’ubushakashatsi azabageraho mu minsi ya vuba aho batuye.

Biteganyijwe ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizamurikirwa Abanyarwanda bitarenze Kamena 2017.

Ubukwe ntibivuga gusa wa munsi mukuru w’ishyingiranwa ry’umuhungu n’umukobwa cyangwa ry’umugabo n’umugore. Ahubwo binavuga ibyiciro byose by’imihango ikorwa hagamijwe  kubanisha umuhungu n’umukobwa, ari iza mbere y’ishyingirwa, ari n’iza nyuma yaryo. Iyo mihango ikaba igomba gukorwa mu bwitonzi nta guhubagurika, nta kwishora mu gashungo no mu bindi bishuka abakiri bato.

 

************

1 Comment

  • ahubwo mwaratinze, mutabare mwigishe urubyiruko umuco mu bijyanye no kurushinga( imihango y’ubukwe)

Comments are closed.

en_USEnglish