Digiqole ad

Gisagara: Gov.Mureshyankwano yasabye abayobozi kwirinda uburiganya mu bigenewe abaturage

 Gisagara: Gov.Mureshyankwano yasabye abayobozi kwirinda uburiganya mu bigenewe  abaturage

Guverineri Mureshyankwano mu gutangiza iki kigega.

Ubwo hatangizwaga ikigega cyo gushyigikira ubufatanye ku bikorera, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yasabye abayobozi b’inzego zizakurikirana imikorere y’iki kigega kwirinda amakosa akunze kugaragara mu bikorwa nk’ibi agatuma amafaranga atagera ku ntego aba yateganijwe.

Guverineri Mureshyankwano mu gutangiza iki kigega.
Guverineri Mureshyankwano mu gutangiza iki kigega.

Abafite ibikorwa bibyara inyungu ndetse n’abibumbiye mu makoperative baravuga ko kuba Akarere ka Gisagara ari kamwe mu Turere tune twatoranijwe mu gutangirizamo ikigega kigamije kubafasha mu kuzamuka mu iterambere, ngo iki kigega kiziye igihe ndetse biteguyte kukibyaza umusaruro.

Gusa ngo impungenge ni uko usanga hari ubwo amafaranga anyujijwe mu bigega nk’ibi acungwa nabi ntabagereho uko bikwiye.

Uwitwa Banguwiha Innocent, Perezida wa Koperative y’abamotari mu Karere ka Gisagara avuga ko usanga bazana imbogamizi kuri izi nguzanyo bigatuma amananiza bahawe atuma batabona inguzanyo.

Ati “Bagakwiye kujya badufasha kwiga imishinga mu rwego rwo kwirinda amananiza batuzanira ngo twize imishinga nabi.”

Mugenzi we Misago Jonathan, ukomoka mu Murenge wa Musha akaba acuruza imyaka avuga ko aya mafaranga akwiye kubazamura mu iterambere, gusa ngo impungenge ni uko ashobora kutabageraho cyangwa agakoreshwa icyo atagenewe.

Yagize ati “Hatabayemo ibibazo nk’ibyabaye muri VUP byaba ari byiza kuko hari ubwo amafaranga anyerezwa twe tukayabura da.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko abaturage bagomba kwitabira iki kigega, kandi akabamara impungenge ko amafaranga yabo atazakoreshwa nabi.

Ati “Inzego zose tuzabijyamo kandi hanakoreshwe ikoranabuhanga, nta muntu tuzakundira ko ashora aya mafaranga mubyo atagenewe, n’uwafatwa abigerageza byamubera bibi.”

Iyi gahunda yo gushyiraho ikigega cyongerera ubushobozi abikorera bibumbiye mu makoperative, ni gahunda yateguwe mu Turere tune tw’igihugu aritwo Rutsiro, Nyagatare, Gakenke na Gisagara.

Muri iki gikorwa buri Karere gafite miliyoni 540 zo gutangiza iki kigega, kandi n’abaterankunga biteguye ubufatanye muri iki kigega.

Abafite Amakoperative anyuranye bitabiriye uyu muhango.
Abafite Amakoperative anyuranye bitabiriye uyu muhango.

aha-bafunguraga-ikigega-kumugaragaro

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish