Digiqole ad

Africa ntikeneye itangazamakuru risingiza ibyiza gusa, ikeneye irivuga ibintu uko biri – Anangwe

 Africa ntikeneye itangazamakuru risingiza ibyiza gusa, ikeneye irivuga ibintu uko biri – Anangwe

Eugene Anangwe umunyamakuru ukomeye wo muri Kenya

Kuri uyu wa mbere, u Rwanda rwizihije umunsi nyafrica w’itangazamakuru bihura n’Inama y’igihugu yiga ku iterambere ry’itangazamakuru, ku nsanganyamatsiko igira iti “The Africa Media we want”, ndetse habayeho guhemba abanyamakuru bitwaye neza mu gukora no kwandika inkuru zijyanye n’iterambere zikurikije amahame y’itangazamakuru.

Eugene Anangwe umwe mu banyamakuru bahiriwe n'isoko ryo mu Rwanda kuva yahagera mu 2008 amaze kwandika izina rikomeye
Eugene Anangwe umwe mu banyamakuru bahiriwe n’isoko ryo mu Rwanda kuva yahagera mu 2008 amaze kwandika izina rikomeye

Umuseke wagiranye ikiganiro na Eugene Anangwe, Umunyamakuru ukomoka muri Kenya ukorera mu Rwanda kuva mu myaka umunani ishize.

Yatangije ikiganiro-mpaka 411 aho atumira abantu bakaganira ku ngingo runaka mu buryo bwo kujya impaka, ndetse yanakoraga ikiganiro Crossfire kuri Contact Fm, ubu yashinze company ikora iby’itangazamakuru yitwa EA Production LTD.

Umuseke: Abanyamakuru bo mu Rwanda bakora iki ngo bahirwe n’itangazamakuru?

E. Anangwe – Abanyamakuru mu Rwanda bakwiye kumva ko bamenye neza icyo bashaka gukora nk’abanyamakuru, kubera ko usanga akenshi bamwe mu banyamakuru bagishidikanya niba baguma mu itangazamakuru cyangwa barivamo.

Niho usanga umunyamakuru yavuye mu mwuga nyuma y’igihe gito awukora, icyo ni kimwe. “Niba ushaka cyane kuba mu itangazamakuru, ukaba warakoze iperereza ryawe ku buryo iby’itangazamakuru biteye mu Rwanda, uzabasha kumenya uko wirwanaho uko uca mu bihe bikomeye uzaba ugezemo. Ni ikosa abanyamakuru benshi bakora, ntibareba uko isoko riteye, bikarangira bariretse.

Kuri jyewe ni  (itangazamakuru) ibintu nashatse gukora kuva nkiri umwana, namenye ko ari ibintu nkunda kandi ngomba gukora. Niyo mpamvu aho mbonye akazi kajyanye na byo mba nshaka gukora ibyiza kurushaho. Nuntuma gukorana ikiganiro n’abantu babiri nzagenda mbaze batanu kubera ko ndashaka gukora ibirenzeho atari bimwe wibazaga ko ndibukore.

Ku muntu ushaka gukora itangazamakuru agomba kubanza kwiga ku isoko, ubundi akagira intego imwe . Kuko iyo umuntu atagize intego nibwo atangira kugira ibitekerezo byo kujya mu bindi, kubera ko aba yumva yaguma mu itangazamakuru cyangwa yarireka.

Indi ku banyamakuru bo mu Rwanda, ni uko umwuga w’itangazamakuru utavuze kuba icyamamare cyangwa gukundwa na benshi, kandi si no kugira amafaranga kubera ko isoko ryo mu Rwanda ni rito cyane ku buryo umunyamakuru atabasha kubona amafaranga yumva ko yakabaye abonwa n’umunyamakuru.

Niba ibyo ubyumva, ukwiye kugira ibiganiro by’umwihariko bituma abantu batagutera icyizere.

Mu Rwanda, abanyamakuru bahora bahinduranya ibiganiro umwaka umwe ugashira yagiye mu kindi kiganiro. Guhindura ikiganiro byashoboka ariko bikaba igihe umunyamakuru yumva ko ikiganiro cye cyageze ku ntego runaka, akajya mu bindi biganiro ariko atari ukwigana iby’abandi bakora.

 

 Itangazamakuru ryo mu Rwanda hari icyo ryakwigira kuryo muri Kenya?

E.AnangweRwose mbona ko itangazamakuru mu Rwanda ryarateye intambwe nageze hano mu 2008, nabaye ku isoko kandi ndacyarikomeyeho, numva ndetse nabonye intambwe itangazamakuru ryateye.

Hari igihe washakaga guha umuntu ikiganiro mu Cyongereza akanga kukuvugisha. Hari ubwo wahamagaraga Minisitiri kuri telefoni akakwihorera kubera kutumva ibyo ushaka kumubwira, ubu iyo ushaka kuvugisha umuntu mu Cyongereza agutega amatwi akanagusubiza.

Mbona hari intambwe yatewe, inama natanga ni iyo kugumana iryo terambere cyangwa rikanarushaho.

Twige byinshi. Reka twumve ko twabikora nk’Abanyarwanda, niba uri umunyamakuru ukumva ko watsindira ibihembo bya CNN bitandukanye ku mugabane wose. Reka habeho gutekereza ibihembo nk’ibi bigenewe ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu, niyo mpamvu ntekereza ko twavuye kure nk’abanyamakuru bo mu Rwanda kandi twabikora igihe twaba dufite iyo ntego yo kubikora. Ntakwisuzugura, murakora byiza, ahubwo intambwe ikomeze itere imbere.”

 

Ibipimo ku bushakashatsi bw’uko itangazamakuru rihagaze uremeranya na byo?

E.Anangwe – Ibipimo ku itangazamakuru ni ikintu gikomeye, bitanga imibare y’abantu bakurikirana ibyo dukora bikadufasha kumenya ibyo twakora.

Iyi mibare yamfashije kumenya umurongo nashyiramo ibiganiro byanjye, kuko nabonye ko Televiziyo ikurikirwa n’abantu bake, Radio yumvwa na benshi niyo nashyiramo ibiganiro byanjye.

Numvise abanyamakuru bajya impaka ku buryo bwakoreshejwe mu gukusanya amakuru, ariko birakwiye ko na bo bagiramo uruhare, bakabifata nk’ibintu bibareba.

 

Africa yagira itangazamakuru riyivugaho ibyiza, rigahangana n’Ibitangazamakuru bikunze kuyivugaho ibibi gusa?

E- Anangwe – Rwose, simbona ko abanyamakuru ba Africa bagomba gusingiza ibyiza gusa, mbona ko abanyamakuru muri Africa bagomba guhabwa ubushobozi buhagije, bakigenga mu buryo busesuye mu gutangaza amakuru y’ibintu uko biri.

Ntibikwiye gutangaza ibyiza cyangwa ibibi gusa, {byose} bikwiye kuvugwa uko bimeze nta mbabazi cyangwa ubwoba bwo kuvuga ngo kubera ko ndi Umunyafurika, ngo simvuga ko hari ruswa, cyangwa gutinya kuvuga umuyobozi udakora neza.

Mbona hakwiye gukurikiza itegeko kubera ko umunyamakuru aba azi akazi ke, ahubwo hakwiye guhembwa abakora neza abandi bakabigiraho, tukazamura ubuhanga mu itangazamakuru muri Africa.

Africa yakunze kugira imbogamizi ku biryo ibibazo byayo bivugwa n’itangazamakuru ryo hanze yayo. Abayobozi ba RGB bateguye iyi nama ya Munani ku itangazamakuru bavuga ko igamije kuba urugero ku bindi bihugu bya Africa bitizihiza uyu munsi, kugi ngo itangazamakuru rya Africa ribe ariryo rifata iya mbere mu gutangaza amakuru y’ibyiza bikorerwa muri Africa aho kubona igihe cyose mu binyamakuru byo mu Burayi, Africa nk’Umugabane w’ibibazo gusa.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • uko ibihemno bihagaze twabikurahe ko mbona mwabigize ubwiru bujomeye

Comments are closed.

en_USEnglish