Digiqole ad

Rusizi International University: Bakomeje kwiga nubwo bahagaritswe

 Rusizi International University: Bakomeje kwiga nubwo bahagaritswe

Kaminuza ya Rusizi ubu ikorera mu ishuri rya Apeeduc Imena

Bamwe mu banyeshuri biga muri iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kamembe babwiye Umuseke ko bahangayikishijwe no kwiga mu ishuri ryahagaritswe na Minisiteri y’Uburezi. Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza bufite inama yihutirwa n’abayigamo kuri uyu wa gatandatu.

Kaminuza ya Rusizi ubu ikorera mu ishuri rya Apeeduc Imena
Kaminuza ya Rusizi ubu ikorera mu ishuri rya Apeeduc Imena

Ibaruwa ya Minisitiri w’Uburezi yo kuwa 11 Werurwe yahagaritse iyi Kaminuza nyuma y’igenzura ryayikorewe bagasanga itujuje ibipimo bisabwa. Bayisaba guhagarika ibikorwa ikabikosora nibura mu gihe cy’amezi atandatu.

Iyi baruwa yavugaga ko kudakora ibisabwa muri iyi baruwa mu gihe bahawe bishobora kuviramo Kaminuza gufungwa burundu.

Amasomo muri iki cyumweru yarakomeje muri iyi kaminuza, abanyeshuri bahiga ariko babwiye Umuseke ko impungenge ari zose.

Aba banyeshuri batifuje gutangazwa amazina, bavuga ko kuba ishuri ryabo ryarahagaritswe amezi atandatu ngo ribanze ritunganye ibisabwa ariko bagakomeza kwiga bibateye impungenge cyane.

Umwe muri bo ati “uyu munsi (kuwa gatanu) twabonye itangazo riduhamagara mu nama yihutirwa. Dufite impungenge cyane. Turatinya guhomba Kaminuza yacu nifungwa ariko no kwiga mu ishuri ryafunzwe nabyo ni ikibazo.”

Aba banyeshuri babwiwe ko ngo mu nama yo kuri uyu wa gatandatu bazasurwa n’abayobozi bavuye i Kigali.

Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza ntiturashobora kubugeraho ngo bugire icyo butangaza ku biri muri Kaminuza mpuzamahanga ya Rusizi

Ibyemezo bya Minisiteri y’uburezi nyuma y’igenzura ryakozwe n’itsinda ry’abanyamahanga ryahagaritse Kaminuza zigenga zigera kuri enye ubu.

Kaminuza ya Gitwe yo yahise ishyira mu bikorwa umwanzuro wa Minisiteri y’uburezi guhera ejo hashize kuwa kane, abanyeshuri barenga 1 000 barataha.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • University of Kigali nayo igomba kugenzurwa neza kuko abanyeshuri bamwe bahiga bavuga ko imyigishirize y’amasomo amwe n’amwe ahatangirwa idahwitse.

    • MINEDUC niba nta ngaruka byagira ikwiriye gutangaza urutonde (niba ruhari) rw’Amashami na Kaminuza byemewe mu Rwanda. Ibi byatuma urubyiruko bireba rumenya aho ruhagaze kuri uyu munota

  • njye niga muri iyi kaminuza, ndabasabye mutubarize abayobozi muri MINEDUC, kuko twe muri kaminuza batubwirako ibisabwa babikemuye , mbaye mbashimiye kutubariza , kuko abenshi duturuka kure ndetse kubona minerval nikibazo , cg mukabatubariza ko twemerewe kujya ahandi

  • Hanyumase abantu bamaze imyaka 3 batangamo amafaranga barihira abababo bite?

  • Ese mwaje mount Kenya mukiga mutuje!murajya murayo manegeka sans honte?

Comments are closed.

en_USEnglish