Kirehe: Umugabo ngo “urya inzoka”, we avuga ko azifata akazikura amenyo gusa
Iburasirazuba – Mu mudugudu wa Bwiza Akagari ka Cyamigurwa mu murenge wa Mushikiri umugabo witwa Yozefu Ngerageze abantu bo muri aka gace bavuga ko arya inzoka, ibintu bidasanzwe aha iwabo na hose mu Rwanda. We ariko avuga ko atazirya, gusa ngo arazifata akazikura amenyo akazireka zikagenda. Ariko ngo hari impiri yishe arayibaga yishakira uruhu rwayo ngo yikoreremo ikofi.
Uyu mugabo abaturanyi be bavuga ko Yozefu Ngerageze ahora ahiga inzoka akazifata akazibaga akazotsa akarya imihore yazo.
Uyu mugabo asa n’utuye ahitaruye abandi kumusozi w’umukenke mwinshi, umunyamakuru w’Umuseke yaramusuye yemera kutuganiriza, atwemerera ko akunda gufata cyane inzoka ariko atazirya.
Yozefu ati “Reka barambeshyera sindya inzoka.”
Yozefu ariko yemereye Umuseke ko ari umuhanga cyane mu kuzifata ari nzima aha zikunze kuza mu mukenke ndetse ngo hari impiri nini yafashe arayibaga. Ati “Nishakiraga uruhu rwo gukoramo ikofi.” {arayitwereka}.
Arakomeza ati “Njya nzifata kenshi ari nzima ndayubikira igenda cyangwa ihagaze nkayifata nyiturutse inyuma, wirinda kuyifata k’umurizo kuko yaguhitana, nyifata munnzasaya nkayikanda ubundi ikasama nkafata ibuye nkayikura amenyo…. Icyo gihe rwose niyo washaka wayitamika urutoki kuko ntiyabasha kukurya, ubundi nkayireka ikagenda.”
Umuntu uturanye na Yozefu Ngerageze wa hafi ari nko kuri 2Km uvuye iwe, bo bemeza cyane ko inzoka ariyo mafunguro ye.
Umwe mu baturanyi be w’umugore ati “Numvaga kenshi bavuga ko Ngerageze arya inzoka nkagirango barabeshya, rimwe naciye hariya ngiye guhinga nuko arampamagara ngo nze ndebe icyo ari gukora nsanga ari kubaga inzoka nini cyane y’impiri mubaza niba ari buyirye arambiwra ati ndayirya nyine…… njye ndabizi neza ko arya inzoka rwose.”
Valens Mugisha Umukuru w’umudugudu wa Bwiza avuga ko Ngerageze nawe koko ajya abyivugira ko arya inzoka ndetse ngo bigeze kumutumira mu nama rusange abaturage bamusaba kureka uwo muco mushya aha iwabo.
Mugisha ati “Najyaga numva kenshi abaturage bavuga arya inzoka ariko nawe ubwe ajya abyivugira nkiyo ari hano mu mudugudu.”
Kurya inzoka ntibibujijwe n’amategeko y’u Rwanda gusa ntibisanzwe mu muco nyarwanda ari nayo mpamvu henshi bigifatwa nk’ikintu kidasanzwe.
Aka gace ka Kirehe ni agace gashyuha cyane kabamo n’inzoka nyinshi.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
7 Comments
Ubwo se inama y umudugudu yamushakagaho iki imubaza impamvu arya inzoka.ko ntawe yayigaburiye we niba ayirya biramureba.
Mureke umuntu yihangire umurimo.Ese ubu arimukiciro cya kangahe cyubudehe?
Ari mu cyiciro cya gatatu (3)nonese ntafite inzu,ntakodesha rwose !
Ndashaka ibiro bitanu, bamundangire.
Mureke wana ibiciro kumasoko byaruriye we yiboneye ibimutunga bugacya kabiri
ntaribi.
Ngerageze,ati nishakiraga ikofi!nonese mwamwihoreye har’inyama itarya umutsima?aho kurya akabenzi nahitamo kwiria iyo nzoka kuko ibibi birarutanwa
Sinunva icyobamushaka ho muritanzaniya
Nabonye muri parc bazirya bazikorera publicite
Wenda wavuga ubwoko nubumenyi ngomenye
Ifite uburozi cyangwitabufite ibindi niwebireba
Ntagikubacyacitse ntohobihuriye nokurongora
Inka uretse kobwo nuburwayi
Comments are closed.