Musanze: Isuku nke mu mujyi yagarutsweho mu nama n’abafatanyabikorwa
Mu nama yahuje abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa 16 Werurwe 2017 mu karere ka Musanze, bibukijwe ko mu bikorwa by’iterambere bakora bakwiye kwita ku byateza imbere isuku n’ubwiza bw’umujyi wa Musanze kugira ngo ukomeze ube uwa kabiri mu yunganira Kigali.
Jabo Paul umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yasabye ko habaho ibikorwa bihoraho mu rwego rwo kubungabunga isuku mu mujyi wa Musanze no mu karere muri rusange.
Mu byo yibanzeho bigaragaza isuku nke harimo ibyapa binini biri mu mujyi kandi bishaje, impapuro zamamaza zishyirwa ku nkingi z’amashanyarazi, n’inyubako zishaje ziherereye ahitwa mu Kizungu mu kagari ka Ruhengeri.
Ati: “Muri uyu mujyi hari ahantu hari icyapa kinini gihengamye ku buryo nk’abana baba bari gukina munsi yacyo cyabagwira, ahitwa mu Kizungu ho hari inzu zidakwiye kubamo abantu usibye inyamaswa gusa.”
Akomeza asaba akarere n’abafatanyabikorwa bako ko bakora ibishoboka byose bakita ku isuku yaba iyo mu mujyi no mu mirenge y’icyaro.
Habinshuti Anaclet uyobora ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka Musanze yabwiye Umuseke ko hari amabwiriza yateguwe ku bantu bamamariza ku mapoto bakoresheje impapuro, harimo n’ibihano.
Ati: “Twaganiriye n’abantu bakunze kwamamaza muri buriya buryo, nk’amatorero aba yamamaza ibiterane, amashuri n’abandi bategura ibirori bitandukanye twababujije kongera kubikora kuko ni umwanda.”
Ku bijyanye n’aho bajugunya imyanda, avuga hari udusanduku (pubelles) turi mu mujyi ahahurira abantu, gusa ngo turacyari duke. Bamwe mu bafatanyabikorwa, ngo biyemeje ko mu minsi ya vuba hazaba hagezemo utundi dusanduku two gushyiramo imyanda twinshi.
Inzu zigaragara nabi mu mujyi (zo mu Kizungu), avuga ko atari iz’abaturage, ko ahubwo ari iz’uruganda rutunganya ibireti rwitwa (Horizon SOPYRWA), akarere kamaze kubona ko izo nyubako zitajyanye n’ahantu h’umujyi usukuye, ngo kasabye ubuyobozi bw’uruganda kugira icyo bakora, ubuyobozi bw’uruganda bwemera ko bugiye kugira icyo bukora kandi mu maguru mashya.
Si ubwa mbere isuku nke ivuzwe muri aka karere ka Musanze kuko iri no mu byavuzwe n’ubuyobozi bw’akarere ko ari kimwe mu byatumye Musanze iza ku mwanya wa nyuma mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016 nubwo kuri ubu ubuyobozi buvuga ko bwashyizemo imbaraga nyinshi mu gushishikariza abaturage kugira isuku muri byose.
Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/Musanze