Yagize ubumuga bwo kutabona afite myaka 42 ubu ni umudozi winjiza menshi iwabo
Musabyimana Patricia wahuye n’ ubumuga bwo kutabona afite imyaka 42 yirinze guheranwa n’agahinda ajya kwihugura mu myuga y’ubudozi ubu ni umudozi wabigize umwuga kandi biramtunze, avuga ko mu muryango we ari we winjiza amafaranga menshi.
Musabyima wari usanzwe afite akora muri papeterie avuga ko akimara guhura n’ibi byago by’ubumuga bwo kutabo yatewe n’uburwayi bw’amaso yumvise yiyanze akibaza uko azabaho kandi atari akibashije gukora umurimo wari umutunze.
Gusa ngo yumvaga atajya ku muhanda ngo ajye gutega amaboko nk’uko abandi bafite ubumuga nk’ubwe babigenza.
Ati « Maze guhuma natangiye kumva niyanze ntangira kwibaza ukuntu nzabaho kandi nkumva rwose ntajya gusabiriza ahubwo nkumva aho kugira ngo nzage ku muhanda gusabiriza nakwipfira bikarangira.»
Yatekereje icyo yakora kimworoheye, yigira inama yo kugana ishuri ryigisha imyuga abafite ubumuga ryo ku Gisenyi, yiga ubudozi. Ati « Iyo umuntu afite ubuzima arakora. »
Akomeza agira ati « natekereje ikintu nshobora gukora nsanga nshobora kujya mu budozi, naje gusura ikigo cy’igisha imyuga abantu bafite ubumuga bwo kutabona ndeba ibihakorerwa byose nsanga imashini iboha imyenda mu budodo ari yo nashobora ni ko guhitamo kuba aribyo niga.»
Akimara kwiga muri iri shuri yatangiye kwiyumvamo ikizere ko agiye kwitunga kuko ibyo yari yize aha yabonaga ari kubikora neza.
Ati « Natangiye kujya mbohera abantu imipira, ni bwo nongeye kumva ko nanjye ngifite akamaro ibintu byo kwitera ikizere birarangira. »
Musabyimana umaze imyaka itatu atangiye gukora umwuga w’ubudozi, avuga ko ubu yitunze ndetse ko abavandimwe be abarusha kwinjiza amafaranga menshi amufasha kwigurira icyo ashaka n’ibindi bikenewe mu rugo.
Mu mwaka ushize wa 2016, yabonye ikiraka cyo kudoda imipira y’ubudodo yakoze mu kwezi kumwe ahembwa ibihumbi 150 Frw. Avuga ko ubu ari bwo yabonye ikiraka kinini.
Avuga ko abantu bafite ubumuga bashobora kugira icyo bakora kikabatunga by’umwihariko agaruka ku bafite ubumuga bwo kutabona akavuga ko bakwiye kwitinyuka bakumva ko na bo bakwibeshaho batarinze gutegereza ak’imuhana.
Ati « Iyo umuntu abuze urugingo rumwe ku mubiri izisigaye zigerageza gukora n’ibyo rwa rundi rwatakaye rwari gukora.»
Yemeza ko ibyo yakoraga mbere yo kumugara n’ubu agerageza kubikora gusa agahura n’imbogamizi z’ubu bumuga bwo kutabona.
Anenga abasubiza inyuma abafite ubumuga kuko bituma na bo baitinya no kumva ko nta kamaro bakwigirira cyangwa bagirira igihugu.
Asaba inzego zibifite mu nshingano guhugura abafite ubumuga bakabinjiza mu myuga bashoboye ijyanye n’ubumuga bafite.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW