Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi make ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mu byo Perezida Paul Kagame yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse […]Irambuye
Abana ubu ngo nibo ba nyiri imijyi ejo. Minisiteri y’ibikorwa remezo iri muri gahunda yo kwegera ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda ifata ibitekerezo n’ibyifuzo byabo ku mijyi bakwiye guturamo. Uyu munsi begereye abana, bahera ku biga mu ishuri rya Ecole Belge i Kigali. Kubaka ikintu kirambye nk’umujyi ngo ibitekerezo by’uzawutura anawuyoboye mu myaka nka 50 iri imbere […]Irambuye
Gisimba Memorial Center ni ikigo cy’impfubyi kizwi cyane mu Rwanda, cyarerewemo abana b’impfubyi barenga 500. Politiki nshya yo kurerera abana mu miryango no gufunga ibigo by’impfubyi nacyo cyarayikurikije gusa iki kigo ntabwo cyahagaritse imirimo yo kwita ku bana nyuma y’amasomo, mu mpera z’icyumweru no mu biruhuko. Iki kigo cyabaye ingirakamaro cyane ku gihugu, ubuhamya bw’abakirerewemo […]Irambuye
Ubutumwa butandukanye burimo gutambuka kuri uyu munsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku mazi ni ubuhamagarira abatuye isi kwita ko gutunganya no gukoresha amazi yakoreshejwe haba mu ngo no mu bigo mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu n’iterambere. Iyi nsanganyamatsiko ije mu gihe isi muri rusange iri ku gitutu cy’ingano y’amazi akenewe irushaho kuzamuka haba mu buhinzi, mu nganda […]Irambuye
Mu nama ngishwanama y’Akarere ka Rubavu yahurije hamwe abayobozi kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku karere Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyatwari yabwiye abayobozi ko kudakora ibyo bakwiriye gufasha umuturage ari ukumuhemukira kandi ari we nyiri igihugu ari nawe mukoresha w’abayobozi bose. Jeremie Sinamenye uyobora Akarere ka Rubavu muri iyi nama yavuze ku kigero bagezeho mu […]Irambuye
Abahawe inka muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’ mu Murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza bavuga ko inka bahawe muri iyi gahunda zimaze guhindura byinshi mu buzima bwabo birimo gusezerera ikibazo cy’imirire mibi n’indwara zaterwaga nacyo nka Bwaki yakundaga kwibasira urubyaro rwabo. Nyiramitsindo Berancilla ufite abana batandatu yorojwe inka muri iyi gahunda ya Girinka, avuga […]Irambuye
Umubyeyi w’umwana w’umuhungu witwa Akayezu Constantin wiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri abanza avuga ko uyu mwana we yamaze gukira uburwayi budasanzwe bwo kutabasha guhagarika imyanda isohorwa n’umubiri ku buryo yakeneraga ibitambaro byo kwisukura (pampers) bitatu ku munsi. Mu Ukwakira 2015 Umuseke wabagejejeho inkuru y’uyu mwana w’umuhungu wari umaze iminsi afite ikibazo cyo kutabasha guhagarika imyanda […]Irambuye
Iki gitekerezo kinyuranya n’icya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yagejeje ku Nteko Rusange y’Abadepite raporo isesengura raporo y’ibikorwa bya Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015-2016 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2016-2017, yo ibona ko hakwiye gushyirwa imbara mu gushyigikira uburyo bwo kubona akazi abantu bapiganwe, bikanozwa hakabamo umucyo kurushaho. Mu isesengura ryakozwe na Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage y’Inteko […]Irambuye
*Imyaka irindwi irashize bishyuza kugeza ubu *Akarere ngo gategereje igisubizo kuri MINECOFIN Abarimu bigishaga mu karere ka Kayonza mu mwaka wa 2010 bakoresha diprome ya A2 barasaba Akerere ka Kayonza kubishyura amafaranga yabo y’ikirarane angana n’ibihumbi mirongo itatu na birindwi na magana atanu (32 500) kuri buri umwe y’agahimbazamushyi (prime) batahawe. Imyaka ibaye irindwi bategereje. […]Irambuye
Abakozi b’uruganda rutunganya ifu y’imyumbati ndetse n’abahinzi bagemura imyumbati muri uru ruganda (Kinazi Cassava Plant) rwo mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango rwasezereye abakozi barwo 26 rutabahaye amafaranga y’imishahara y’amezi icyenda (9) ndetse n’ay’imperekeza. Emile Nsanzabaganwa Umuyobozi Mukuru w’uru ruganda, avuga ko amafaranga yabo bazayabona mu gihe cya vuba. Bamwe mu bakozi b’uruganda […]Irambuye