Digiqole ad

Ku ishuri rya Gitega ibyumba 8 birafunze, abana bariga PIANO kurusha amasomo

 Ku ishuri rya Gitega ibyumba 8 birafunze, abana bariga PIANO kurusha amasomo

Uburezi ku ishuri rya Gitega mu mujyi wa Kigali abaharerera n’abahigisha baravuga ko buri mu kaga kubera imicungire mibi y’ishuri. Abana benshi ababyeyi babo baribavanyeho, abasigaye ntibiga uko bikwiye kuko hari abarimu batari bacye bagiye. Haravugwa ibibazo mu mitangire y’amasoko, ndetse n’abana bigishwa Piano kubera kubura abarimu b’ibindi bisanzwe. Iki kibazo abaturage bakibajije umuyobozi w’Akarere wungirije avuga bagiye kugikurikirana.

Mu masaha yo kwiga usanga abana badafite abarimu bacaracara hanze ari benshi
Mu masaha yo kwiga usanga abana badafite abarimu bacaracara hanze ari benshi

Kuri iri shuri abarimu n’abagize akanama k’amasoko bashinja umuyobozi w’iri shuri kubakandamiza no gufata ibyemezo ku giti cye bigatuma ishuri risubira inyuma ku buryo bukabije.

Umwe mu bagize akanama k’amasoko kuri iri shuri utifuje gutangazwa atanga urugero rwa kimwe mu byemezo umuyobozi aheruka gufata yagize ati;

Ejo bundi yazanye umwana w’umukobwa ngo uvuye kwiga hanze ngo yigishe abana bo mu wa gatandatu gusoma! Amuhemba ibihumbi  magana abiri. Wakwibaza ukuntu atanga ikiraka cyo kwigisha gusoma turi hano, twigiye iki se?  Leta se iduhembera iki? Ugize icyo avuga amusabira kwimurwa.”

Ikindi aba bigisha hano bavuga ni isoko ry’utubaho twanditseho amagambo y’ubwenge (y’aba philosophers) tumanitse mu mashuri, aho kamwe ngo katanzwe ku gaciro k’ibihumbi mirongo itatu. Isoko ngo ryahawe se wa wamukobwa wahawe ikiraka cyo kwigisha abana gusoma.

Uyu wahawe iki kiraka cy’utubaho akaba yarahoze ashinzwe uburezi karere ka Nyarugenge akaza kwirukanwa kubera imikorere.

Umwe mu barimu bigisha kuri iri shuri rya Leta aha yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ati “ubu  turasigara mu bibazo ngo twahamagaye abanyamakuru, yadushyizemo ubwoba mbese tuyobowe ku gitugu. Genda urebe abanyeshuli bo mu  mwaka wa gatandatu ntibiga nyamara baritegura ikizamini cya Leta, bagiye kumara iki gihembwe batiga kubera ko  abarimu bo muri uyu mwaka barambiwe  gukorerera muri aka kavuyo bakigendera, genda urebe abana birirwa bisakuriza cyangwa biga piano.”

Undi mwarimu nawe ati “Cyera hano twagiraga abana ibihumbi  bibiri  none ubu nta n’igihumbi dufite ubuse ababyeyi bo ku Gitega tuvuge ko bagiye muri ONAPO bose ra?”

Utu tubaho turi mu mashuri ngo kamwe kamwe kahawe agaciro ka 30 000Frw
Utu tubaho turi mu mashuri ngo kamwe kamwe kahawe agaciro ka 30 000Frw

Ababyeyi babajije iki kibazo umuyobozi w’Akarere wungirije

Umuseke wagiye kabiri kuri iri shuri muri iki cyumweru n’igishize, umuyobozi w’iri shuri witwa Nyirankuriyinka Adria yananije umunyamakuru amubwira ko aboneka kuwa gatanu gusa kandi ko adashobora kumuha amakuru kuri telephone.

Izindi nshuro zose yahamagawe n’Umuseke yaritabaga akavuga yamaraga kumva ko ari umunyamakuru umushaka agaceceka ntavuge kandi ntanakupe telephone.

Asterie Nishimwe ushinzwe uburezi mu muernge wa Gitega, avuga ko nawe hari ibyo yumva ariko  ibi bibazo bitarazamuka ngo bibagereho, ngo bagiye kubikurikirana ubwo babimenye.

Kuri uyu wa gatatu mu nama n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge,  bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gitega babwiye Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ikibazo cy’abana babo batiga ku ishuri rya Gitega kubera abarimu badahari.

Uyu muyobozi w’Akarere yahise asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega gukurikirana iki kibazo byihariye.

Bimwe mu byumba bifunze bigera k'umunani, aha ni mu masaha y'amasomo
Bimwe mu byumba bifunze bigera k’umunani, aha ni mu masaha y’amasomo
Byafunze kuko abarimu bigendeye
Byafunze kuko abarimu bigendeye

 

Abana badafite abarimu bahagije biga Piano kenshi
Abana badafite abarimu bahagije biga Piano kenshi
Ku biro by'umuyobozi w'ishuri. Avuga ko aboneka gusa kuwa gatanu
Ku biro by’umuyobozi w’ishuri. Avuga ko aboneka gusa kuwa gatanu
Ishuri ryagiraga abana ibihumbi bibiri birenga ubu ngo risigayeho abatagera ku gihumbi kimwe
Ishuri ryagiraga abana ibihumbi bibiri birenga ubu ngo risigayeho abatagera ku gihumbi kimwe

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW

22 Comments

  • Itiku.com

    • Ngo itiku?! urabona amashuri afunzwe n’itiku?
      Hari abantu bameze nkawe benshi mu Rwanda, babona ikibazo bakagiceceka ngo ni amatiku!

      Abana ntibiga kandi bitegura icya Leta, Ababyeyi baravuga ikibazo cyabo ku buyobozi, abanyamakuru bagishyira hanze ukaza ukavuga ngo ni itiku? ndagusetse

      Iki ni ikibazo gikomeye, gikomeye cyane noneho ku mubyeyi urerera hano

  • Ibi se birasaba iperereza ry’iminsi ingahe koko?Uyu mubyeyi Directrice se ubu ntakibazo afite niba aribyo koko? Ushinzwe uburezi mu karere ni atabare,ahagere,kandi bamenyeshe abaturage imyanzuro, kuko buriya hari ibibazo byinshi.

  • Ariko umugani aya ni amatiku. None se umuyobozi w’Ishuri niwe uzana abarimu KO bazanwa n’Akarere. Murène no ku yandi mashuri yo muri Nyarugenge murasanga habura benshi kuko Akarere l’Atari kasimbuza abigiriye mû bindi.

    • wowe mbere yo kuvuga ngo ni amatiku banza ubaze niba koko kukigo ntabarimu bajya muri iyo myanya yo mu p6 abana bitegura exetat bakareka kudindira? imiyobirere mibi gusa ni iyo ihari kandi umutwe iyo urwaye ibice bindi biba byaratwaye nabyo

  • Dore na none aho ibintu bipfira, ushinzwe uburezi mu Murenge ngo ategereje ko ikibazo kizazamuka! Kizanwe na nde se? kuva na kera Abagenzuzi b’amashuri bashinzwe amashuri ntibagera ku mashuri isaha iyo ariyo yose cyane cyane batunguranye!
    Iyi mikorere niyo ituma abayobozi b’ibigo batagera ku kazi. Uwa hano we ngo ahagera kuwa gatanu gusa.

  • Ariko se REB yo ibahe?? Ubu koko abakozi ba REB bashinzwe ubugenzuzi bw’amashuri bakora akazi kabo cyangwa baratubeshya gusa???. Kuba iri shuri riri mu mujyi wa Kigali kandi hakaba hari Regional Inspector muri REB ushinzwe amashuri yose yo mu mujyi wa Kigali, ndetse akaba afite n’imodoka y’akazi, ariko akaba atarabonye iki kibazo kuri ishuri rya Gitega ubwo we ntawabimibaza?? Ababyeyi dufite abana biga ku iri shuri rya Gitega dukeneye ibisobanuro.

  • plse mwa banyamakuru mwe ntimukarye giti kugirango musebanye. abarimu batagwa nakarere jye mba mu burezi kuva umwaka ushize mu kwa 4 abarimu basezeye bose ntibarasimburwa ibi biri hagati ya Akarere Reb na minicofin. directeur icyo akora asaba akarere umwalimu agategereza igihe bazabamuhera no gushyiramo uba umusimbuye Leta ntiteganya amaf yo kumuhemba none muragirango abo barimu abashyiremo abakuyehe. rwose iri nisebanya. directrice komera rwose

    • are we !!!!!!! mwakomeje kuvuga nicecekeye mbumva nsanzenkwiye kuvuga: umunyamakuru usaba anketi sipolice sumushinzacyaha koyanze kwitaba yari kumva ko amaha warrant
      numvise anasuzugura nabo atazimwihere inama atandukanye journalism Wenda iyo ajyayoyarikuniga itangazamakuru ntitubimenye40 yuzuye kenyera ukomeze: police amafaranga yanyerejwe akurwe mubye ,mucamanza ,mineduc,akarere ,badepite ,bakomisiyo yuburezi murihe,papias utegereje iki! ahaaa ababyeyi bikikigo barabasimbukana NGO tururururururururu! muduhe abarimu experience murikano akazi kuburezi ningombwa none19 yarabahutaje nabonye bahatera ibaba bacaho nyine uyu wigize igufa atabavuna arwondo ! yewega ! naregwe ruswa,kunyereza ,ibyareta,icyenewabo nogutonesha ,hari fact mbonye 8 zose dusanze akarere katumutse katabikoze kuburezi bwana buried lmumazi abira mukore ipererza meumve

  • UKU NI UG– USEBANYA BYINDENGA KAMERE PE! Abarimu agiye, bagiye mu yindi mirimo itandukanye ijyanye n”ibyifuzo byabo ntabwo bagiye bahunze akavuyo nkuko abo babivuga. abo ni abasebanya kubera inyungu zabo bwite zitandukanye n”inyungu z’uburezi. ibi ndabivuga kuko nanjye ndi umwe mubahakoreraga wahavuye njyiye mu kandi kazi.ikindi kandi Abarimu bashya batangwa n’A karere. Amakosa afite akarere ko kadatanga abarimu basimbura abagiye.
    Banyamakuru namwe mujye muba abanyamwuga mutangaze amakuru muzi neza kd mufitiye gihamya mureke gusebanya mugendera mukigare cyabaharanira inyungu zabo bwite.Mwakagombye byibura kuba mwarabanje kumenya ishyirwa ry’abarimu mu kazi uko rigenda ndetse mukana shaka uko mwavugana n’umwe mu barimu bagiye mukamenya neza byamashira kinyoma ibyamujyanye.yemwe mukamenya neza niba ikibazo cy’abarimukiri ku Gitega gusa cyangwa niba ari ikibazo rusange. Mu mbabarire si ukubigisha cyangwa kwivanga mu kazi kanyu ariko na vugaga uko mbyumva byagakwiye gukorwa. murakoze!

    • Ariko mureke tuvugishe ukuri,ni gute umwaka wa gatandatu utiga kandi ikigo gifite abarimu barenga 20? Njye ndabona umuyobozi ntacyo imitsindire y’ikigo cye ijya imubwira wagirango arahima ababyeyi.Ibyo mbivuze kuko n’ubushizi babiri muri bane bigishaga uwagatandatu bahoraga mu biraka mu biro!Akaba ariyo ntandaro y’imitsindirwe ikabije y’ikigo . Ababishinzwe nibatabare kuko ababyeyi tuharerera turababaye cyane.

    • Ngo ababyeyi baharerera?!!Wari wasuzugurwa ugiye kwandikishayo umwana ngo wumve!Kuba ibyumba bikinze,nuko ababyeyi bajya aho bakirwa neza.Wari wajyayo mu nama ngo wumve ukuntu yandagaza abarezi ayobora!Mbega ikinyabupfura gike!Birababaje.Nubwo abarimu bahakorera bacecetse ariko bacecekanye byinshi pe!

    • Ngo ababyeyi baharerera?!!Wari wasuzugurwa ugiye kwandikishayo umwana ngo wumve!Kuba ibyumba bikinze,nuko ababyeyi bajya aho bakirwa neza.Wari wajyayo mu nama ngo wumve ukuntu yandagaza abarezi ayobora!Mbega ikinyabupfura gike!Birababaje.Nubwo abarimu bahakorera bacecetse ariko bacecekanye byinshi pe!

  • nyamara nta matiku mbona, umuyobozi waryo akwiye kurifunga cg se akongeramo za piano rigahinduka iry umuziki, ese umuntu asabyeyo ikiraka cyo kwigishayo k ubuntu (nkakorera umugisha w Imana) banyemerera? mumbwire njye nkunda abana

    • uzandikire Akarere ubisaba utegereze icyo bazagusubiza

  • uvuga aba atariyabona! uwabageza mubigo byamashuri byo mumurenge wa Kanyinya muri NYARUGENGE mwakumirwa aho abanyeshuri Bose hatagira ubona nibura grade 2 ababyeyi bihitiramo kubajyana kwiga ishyorongi
    Hari ikibazo akarere Katajya gaha agaciro
    kuburezi kuko nabayobozi bibigo basigaye barabaye abanyapolitike bahora mumanama gusa nta supervision bagikora

    • @Claude we, ibyo uvuze nibyo rwose, abayobozi benshi b’ibigo by’amashuri usanga bikorera akazi kajyanye na Politiki kurusha akazi k’uburezi bashinzwe. Ugasanga Headteacher/Directeur/Directrice w’ikigo yibera mu manama menshi ajyanye n’ibya Politiki n’ubukangurambaga ntamenye ibibera ku kigo cy’ishuri ayobora kuko atabyitayeho. Aba azi neza ko umukati we ahanini awukesha abamushyizeho, kandi birazwi neza ko ashyirwaho n’ubuyobozi bw’akarere. Iyo rero Abayobora Akarere bamwubwiye bati turashaka ko ukora ibi n’ibi, kandi bidafitanye isano n’umurimo w’uburezi, ntabwo ashobora kubyanga. Erega kubona uko witwara hanze aha mwa bantu mwe biragoye, keretse iyo wemeye ukararama ugakoresha ukuri nyakuri kandi nta bwoba ufite, ndetse byaba na ngombwa ukabizira, ariko mu by’ukuri ibyo bishobora bake hano mu Rwanda.

  • Imiyoborere ya EP Gitega ikeneye kuvugururwa kuko ukiyobora aho yagiye ayobora hose yahavaga yabizambije induru ari yose.Yayoboye ahitwa kuri EPA abaho barabizi,ayobora Cyahafi reka sinakubwira ngo byaracikaga! Ababishinzwe nibamugire inama kuko Gitega yo amaherezo irafunga burya iyo ikigo kibuze abana ntakindi gikurikirago!

  • arikoye : akababaro kubabyeyi ,kubarezi baharera ,kubana ,kubashushubikanyijwe bakahava abarimu 18 bamuhunze2013-2017 ayobora yicuburezi adetourna bien public PAC na audits irebera yakabaye yarahawe ishuri akigisha agakurikiramva nubutabera ,abavuga ibyo mutazi ,eko Mamie iyo uhagira abana cg NGO uhabe umurezi warikumirwa nawe! ntacyo MFA nawe ariko uroye uko akora byagutungura: Elias, sebantu,Jacq,Alphonse,Valentine,Agnes,Claire,hortanse,peter,pascal,xaverine,Irene,Namasomo,Eric,Celestin, nabandi 2 ntakubeshyanya ababarezi ubabajije bakubwirako bahunze igitugu ,amatiku ,aboyafungishije kuri Epa nacyahafi nibo babizi kurusha abo yirukanye kukigo yabohoje cye kitagira ukiyobora kangahe ashwana na responsable, comite,CEO,Abadirecteur,ahuza nande munama,ba DEO barmutinya wagirango afite ikindi da ! Twamaganye lodge mukigo buriyase wahimba wahimbira umuntu udakunda abana nabo ayobora ubuze leader ship good govern ance, twogusebanya ,gutonesha kwe,gucyura,gutukana NGO ntabwenge bagira abarimu ndavuga ibyonumvise simpuha sukumusebya abana 2000 hasigaye 1000 guha agahimbaza musyi Mwarimu nihatari akitereshereza indabo,akagasanisha amashuri akitangira amadoko akayihera Abe andi akimirira nibarize uwavuzeko aramatiku : genda ubaze kuva yahagera impapuro zukuntu amafaranga yagahimbaza musyi akoreshwa capitation grant,hoya hoya arakabije ahangana nabarimu ,amashuri8 afunze NGO nitiku gute abarimu18 bagiye kungomaye baza CEO niba yahahinguka ko atahatinya mminsi7 akora umwe ntasoni ngusenyeyeho comment zawe uravuga umuntu ntashobora gufata numusimbura akajya 6 akaba afasha abana bazakora national niba agira urukundo rwigihugu akabanawe yigisha igihe ahari atagiye muri cooperative cyahafi wagirango ibyuburezi nibye!

    • Iki kigo ndabona gifite ibibazo birebire kabisa.Akarere ka Nyarugenge gakwiye gufata umwanzuro wa kigabo kagahagarika uyu muyobozi w’ikigo cy’ishuri rya gitege cyangwa agahinduka umwarimu usanzwe, naho kumuhindurira ahandi ntacyo byakemura kuko aho yayoboye hose yahavuye ateje ibibazo.

      Niba anafite abantu bakomeye bamushyigikiye, ibyo ntabwo byabuza Akarere ka Nyarugenge gufata icyemezo gikwiye cya kigabo, kuko uburezi bw’abana b’u Rwanda nibwo buza mbere y’ubuhangange bw’abanyabubasha.

  • ngiki igituma nibaza kuburezi bwucu iyo bugana njyewe nshima his excellence Paul we udakunda : akavuyo,ruswa,itonesha,icyenewabo,amakibirane ,inzangano,amoko,intore izirusha intambwe hari ibintu ubona ukabona bidakwiye gukorwa numuntu watojwe utabasha kwigira kumukuru wacu urara rwantambi adushakira ariko yabiza bamwe ntibabimenye ibaze nawe usomye ibi ntitwakagombye gusubiza umuyobozi wikikigo cyagitega mwihaniro igororero,itorero ntafite Indanga gaciro zakazi ke uwiyise gitega oroshya nkugamburize : kuwa 17/3/2013: harigutangira ibizamini bisoza igihembwe cya mbere: 2017 amanota abana bazayakurahe kandi Eric,na Celestin barahunze igitugu akavuyo bazabazwa math,numuziki mugihe iyo ubaze umubare wabana babarirwa mukigo utangana numubare babarimu hari umubare wabanyeshuri leta I genera Mwarimu yakagombye kuba yaratanze abarimu abasubiza akarere 3 bahwanye nabo akeneye muriP6 aboyoherejemwo baranga nubwo ari munyamanyanga nigitugu abikorana ubujiji emerhta bambwiyeko yahoze muwagatandatu kandi nawe nimwarimu ga ! yafata ingwa ,nkurikije ibyo numvise ngaya: mayor mukasonga solanje wahaye mise en disponibilite 6 abarimu atababajije icyabaye agasinya kuri mutation ya Elias, Eduard, Valentine,xaverine,atabajije DEO headteachers icyabaye ngahana numusimbuye ,gitifu,CEO ,Mathias secretary muri mineduc waje akamubura yamusuye ahhhhh akavugango muzamubwire ko nasanze ikigo ari itongo ntamubaze ayo reta itanga aho ajya CEO nkubaze: nkubaze ngende uko akazi kawe kameze iyo urebye abarimu ushinzwe nibi bibazo byose wakoresheje inama kangahe ngomwarize nawe uramushya kuki utamutanze iyo umutanga gitifu wumurenge DEO ayamakosa yose yabaye urebahe Uwo wasimbuye wipfiriye yabisizeho,ntamakuru rero ufite nanjye umuntu uhaturiye nyakurusha ! ukuntu ajujubya abana,abarimu,ateranya ababyeyi babarimu ,atuka uabrimu imbere yacu ababyeyi wamunyamakuruwe urintwali iyommba ntanga Prix Nobel muburezi nayiguha ntacyobimubwiye Wowe gitega NGO wamuvugiye bamushyire muwagatandatu yigishe 3000000 asohora ajyana abarimu kurya inkoko abahuma amaso comite De gestion idahinduka ibamwo abo ategeka yabaringa imazeho imyaka ingahe,abo atuma mumahugurwa nibamwe,akerekeye ifaranga agashyira mwo Abe ,guteza amakimbirane kubera division pour regner gupfusha amafaranga ya let’s nayababyeyi ubusa ,ayaruke ,asezere nkintore kandiyogukoza isoni intore yacu twifitiye ubukwe yangishije umurimo wuburezi abarimu ago ageze nirutwsi nkuko nabyumvise ntacyomfanawe yikosore cg ajye iwawa bamugorore naza yigishe kwanza nkeneye umusaruro yatanga aramutse yigishije bamuhe p6 nawe maze turebe ntiyatowe nabaturage afire A2 ya candidate libre,bahahe ufiteAO barahari bigwijeho ubuhanga bakunda igihugu cg arashakako bwana marimba aza akamusimbura ahh ntibikwiye ,ESE cyahafi yahavuye ate utinye umuntu ukora hand over : 2 mois yababijije icyuya yanze kwimuka Epa ho yahavuye uburoko buvugiriza nkinzogera yokwa padiri sukumwibasira mugitabo cyamateka ye harimwo Udukoryo tudakwiye intore,gusa audits irakenewe mayor watinye iki NGO wicaze uwo harya ubwo ntuziko abana bacu bicaye trimester yose abana bawe bari ahandi heza none niryo his excellence aduhaye rikunanire bakwiye kubwira ministers bumurimo mubyo bashingiraho mugutanga akazi: nkabana babayobozi kuba bagomba kuba biga mubigo bya let’s maze ukareba umuntu uburezi bwijyana ireme rikizana, CEO, DEO, ministers nabandi bari nko kugitega Irene ryaremera da! head teacher ntaba akora umunsi umwe ahubwo abana akora7 jrs ntaho yaguhishe arananiwe kuko ordres des mission yasinyweho nakarere nuruhushya rwaho amaze iminsi rwatanzwe na Mayor wamutumyehe abana batiga aho ntiyahinduriwe akazi 7 20 agomba kubamukazi 7/7 niba adhaje passion muyisinye yatobye ababyeyi ,abarezi,nabana wagirango ntabyara da! ngoniwe nihatari gusa bureau abanze amenyeko ari office about ahamasoko national tender na comite irahari200000 nariya30000 kuriburomanjwe nagarurwe ahabwe abarezi bavunika akarya! nabihakanye sumaurezi nimumushyirap6 abana bacu nzabacyura mbajyane

  • yampayinka paul kagame nkunda muzi nibindi ngewe uyu mudamu Adrian muziho nabonye ababazwa nuko rubanda rubabaye : akora icyo ashatse mwihangane mwabarimu MWe kabusinzu cyahafi babuze aho bashyira abana gitega bafunga8 room, we mwitondere uyu mugore ni ikibazo kurenza uko yaba igisubizo ,habura iki NGO asezererwe twe twagizengo yakiguze na leta tutabeshye ntaruhare naruto reta ifite kugitega hari umwarimu nzi winyanga mugayo wanyigishirije umwana wambabaje yajujubije yabwiraga abana ngobamwite cyugu narumiwe yakunda uburezi agenda ntaho agiye kubera guteshwa umutwe! navamveho vuba kuko kuhamurekera tubona ari ukwica uburezi bikabije bazahamagare abarezi Bose bagiye babaze abahagaruka maze urebeko ikigo kidasubirana community zose zananiwe gutabaza akarere numujyi ntacyo zimaze bazikureho CEO DEO bajyane ntibahagarariye inyungu zabana bacu kandi leta nimukurikirane samatiku ni impamokandi batubwire ibyavuyemwo birababaje akwiye nogusaba imbabazi gatatu mumwimura ayogoza ibintu nyarugenge urananiwe ikigo kingana kuriyanta12 year s kigira ibibuga nursery ntayo bomboribombori his excellence namenye ibyibigo byayamashuri ya nyarugenge yose yitwa aya leta ntawigiyekuba directeur babicaze bashyiremwo amaraso mashya imyanya yose nijyekwisoko umweyo maze urebengo biragenda neza kandi buri myaka2:babasimburamye 5:Aveho hajyeho undi nabo bigishe nkuko basimburanya abayobozi bagisirikare muruhongore bicika mumashyontacyo twazabna,

Comments are closed.

en_USEnglish