Marie Aimée Uwimana uba mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kakiru, Akagali ka Kamutwa nta pfunwe aterwa no kuba abana n’ubwandu bwa VIH ndetse aterwa ishema no gukangurira abatarandura kwirinda. Avuga ko we na bagenzi be basanze baranduye maze babona ko icyo bakora ari ugufashanya urugendo kandi bagasaba abandi kwirinda. Kuri uyu wa gatatu Uwimana […]Irambuye
Mu nzego za leta hakwiye kujyayo akanyafu kareba utabikora neza Hagamijwe gutuma uwaje akugana ataha yishimye niyo yaba atabonye icyo yashakaga Abatanga serivise nibikosore kuko ubu u Rwanda rufunguriye amarembo abayitanga neza Abanyarwanda ngo bifitemo kamere ituma batanga service mbi Aho ibihe bigeze nta udakenera guhabwa serivisi mu bintu byinshi binyuranye, buri wese aba yifuza […]Irambuye
Mu nama yo gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’ubwenge, ubuhanga na tekinologi (Technology) by’abagore cyane bo mu cyaro mu kazi kabo ka buri munsi, Dr. Chika Ezeanya Esiobu wari mu bakoze ubu bushakashatsi mu Rwanda avuga ko Leta iba ikwiriye kwegera abo bantu baba bafite ubwo buhanga bukabyazwa umusaruro. Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya […]Irambuye
Kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, Urwego rw’Igihugu ry’Imiyoborere (RGB) ruratangiza ubukangurambaga bwise ‘Nk’uwikorera’ bugamije gukangurira abatanga Serivise mu nzego za Leta n’Ibikorera kunoza Serivise batanga kuko ngo hakigaragara icyuho mu mitangire ya Serivise. Serivise nirwo rwego runini mu bukungu bw’u Rwanda kuko rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP). Ibipimo bya RGB bigaragaza ko igipimo […]Irambuye
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Nyanza bari gusura inzu ndangamurage y’ubuhanzi n’ubugeni i Nyanza mu rwego gukundisha abana umuco no kumenya amateka y’igihugu cyabo. Abanyeshuri basuye iyi nzu ndangamurage bavuga ko urugendo nk’uru rubafasha kumenya byinshi byarangaga umuco nyarwanda bikabungura ubumenyi bakamenya n’uko bakwiye kwifata. Muri iyi nzu ndangamurage y’ubuhanzi i […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yemeje ko imiryango 80 ituye mu mudugudu w’Ikibuga, Akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi ikurirwaho imisoro ku butaka y’imyaka ine batishyuye kuko ngo batayishyuye ku bushake ahubwo kuko bari mu gihirahiro cy’ibijyanye no kwimura abatuye mu mbago z’ikibuga cy’indege cya Gisenyi. Kuva mu 2008 imiryango […]Irambuye
Ku italiki ya 10 Mutarama 2017 Umuseke.rw wanditse inkuru yavugaga ko Prof Antoine Bushayija Bugabo yatanze igitekerezo avuga ko abimitse Yuhi VI Bushayija abagereranya na “cya kirondwe cyumiye ku ruhu inka yarariwe kera”. Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Prof Bushayija Bugabo yegereye ubuyobozi bw’Umuseke agaragaza ko atigeze aganira n’umunyamakuru w’Umuseke kuri iyi ngingo, ko […]Irambuye
*Mu ishuri aho yiga aba uwa mbere, *Hari igihembwe atize kubera ubukene bw’iwabo, *Narangiza kwiga ngo azakora mu biro, intego ye ni ugukiza nyina Nyanza – Irakoze Sylvie, yavutse afite ubumuga bw’ingingo atabasha kugenda, adahaguruka, amaboko ye asa n’ay’iheteye inyuma, n’amaguru ye atarambuka, nyuma yo kujyanwa mu kigo cya Gatagara, yaragorowe, aza no gutangira ishuri […]Irambuye
Mu muhango wo guhemba inkubito z’Icyeza 25 zatsinze neza wabereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, MUNYESHYAKA Vincent, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanenze bamwe mu bagabo bashuka abana b’abakobwa anasaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo. Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya bwa garutse kubyagezweho na zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu burezi […]Irambuye
Nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare, bamugaragarije ibibazo by’Abunzi badakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yasabye Abunzi kujya bakemura ibibazo by’abaturage abatabishoboye bakegura hakiri kare batarindiriye amatora. Abaturage bo muri kariya Kagari bavuga ko bakunze gusiragizwa n’abunzi mu gihe babazaniye ibibazo, ndetse ngo rimwe na […]Irambuye