Digiqole ad

Gicumbi: Abunzi badakemura ibibazo basabwe kwegura badategereje amatora

 Gicumbi: Abunzi badakemura ibibazo basabwe kwegura badategereje amatora

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare banenga imikorere y’Abunzi imbere ya Mayor.

Nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Gatwaro, Umurenge wa Rutare, bamugaragarije ibibazo by’Abunzi badakemura ibibazo by’abaturage uko bikwiye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal yasabye Abunzi kujya bakemura ibibazo by’abaturage abatabishoboye bakegura hakiri kare batarindiriye amatora.

Abaturage bo mu Murenge wa Rutare banenga imikorere y'Abunzi imbere ya Mayor.
Abaturage bo mu Murenge wa Rutare banenga imikorere y’Abunzi imbere ya Mayor.

Abaturage bo muri kariya Kagari bavuga ko bakunze gusiragizwa n’abunzi mu gihe babazaniye ibibazo, ndetse ngo rimwe na rimwe ngo banabasubiza inyuma ngo bajye kumvikana n’abo bafitanye ibibazo.

Abaturage kandi binubira uburyo bukoreshwa n’Abunzi bo muri aka gace bwo guha uwabazaniye ikirego urwandiko rutumiza uwo arega ngo abe ariwe urumushyira, cyangwa ngo ajye kubabaza imyirondoro iyo ituzuye.

Ibi ngo bigora abaturage cyane kuko ngo guhinguka imbere y’umuntu urega mufitanye amakimbirane umuzaniye ibarwa yo kumutumiza mu rubanza bitoroshye kandi biteye impungenge ku mutekano w’uwareze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal, amaze kumva ibyo abaturage banenga ku mikorere ya Komite z’abunzi bitoreye, yasabye abunzi kumenya icyubahiro bahawe n’abaturage babatorera ngo babahagarire nk’inyangamugayo  babafashe gukemura ibibazo byabo.

Yagize ati “Twubaha urwego rwanyu kuko mwatowe n’abaturage kugira ngo mubafashe nk’inyangamugayo, mufite uburyo bworoshye bwo gukurikira ibibazo mushyikirijwe, kuko munakorana n’ubuyobozi bw’akagari.”

Umuyobozi w’akarere yanenze cyane uburyo abunzi bashobora gutuma umuturage umwirondoro w’uwo baburana.

Ati “Umuturage iyo akugannye ni uko aba yananiwe kumvikana n’uwo baburana ku buryo kumusubiza imbere y’uwo bafitanye ikibazo ngo ajye kumubaza imyirondoro ye,  ntabwo bimworohera.”

Mayor Mudaheranwa yavuze ko mu gihe Abunzi badakoze inshingano abaturage babatoreye, abaturage bashobora gukora intego y’Akagari bagatora Abunzi bashobora kubakemurira ibibazo.

Gusa, n’Abunzi ubwabo ngo babonye badashoboye inshingano batorewe bashobora kwegura batarindiye igihe amatora y’Abunzi azabera cyangwa ngo inteko rusange iterane ibeguze.

Muri uku kwezi, Abunzi bo mu Karere ka Gicumbi baherutse guhabwa amagare azajya abafasha gukurikirana ibibazo by’abaturage mu midugudu itandukanye, mu rwego rwo gukemura imwe mu mbogamizi bakundaga kugaragaza yo kutoroherwa n’ingendo bakoraga n’amaguru bari mu kazi.

en_USEnglish