Muhanga: Min. MUNYESHYAKA yikomye abashuka abana b’abakobwa
Mu muhango wo guhemba inkubito z’Icyeza 25 zatsinze neza wabereye mu Murenge wa Shyogwe, mu Karere ka Muhanga, MUNYESHYAKA Vincent, Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yanenze bamwe mu bagabo bashuka abana b’abakobwa anasaba inzego zitandukanye guhagurukira iki kibazo.
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya bwa garutse kubyagezweho na zimwe mu mbogamizi zikigaragara mu burezi bw’umwana w’umukobwa zirimo abagabo bakibashuka bitwaje ubushobozi bafite bakabaganisha mu ngeso z’ubusambanyi zituma umwana w’umukobwa atwita agata ishuri.
MUKASHYAKA Drocella Komiseri wungirije ushinzwe Abasora mu Kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu ijambo rye yerekanye uburemere bw’imibare yashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ibarurishamibare yerekana uko abana bagiye bata amashuri mu 2015, mu Turere dutatu two mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse na Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyi mibare igaragaza ko mu Karere ka Muhanga abana 4,8% bataye ishuri, mu Karere ka Kamonyi abataye ishuri bakaba bageze kuri 4,3%, Ruhango nayo bakaba ari 6,2%, mu gihe Ngororero nayo ifite 8,3%.
Yagize ati “Muri iyi mibare ushobora gusanga abakobwa aribo bari ku ijanisha riri hejuru mu bataye amashuri kuko aribo bakunze guhura n’ibishuko byinshi bikabaviramo guta amashuri.”
TUMUKUNDE Chance Inkubito y’icyeza yo muri 2010, yavuze ko nta rindi banga ryatumye atsinda neza mu byiciro bitandukanye uretse ngo kugira intego no kwerekeza umutima mu birebana n’amasomo hanyuma ngo ugasenga Imana.
Ati “Natsinze neza mu mashuri abanza, mu kiciro rusange ndetse no muri Kaminuza, nta kindi cyamfashije usibye kugira intego, kuri ubu ndi muganga mu bitaro by’Intara bya Kinihira byo mu Karere ka Rulindo.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Vincent MUNYESHYAKA wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko hari ibyo inzego zitandukanye zakoze bikwiye gushimirwa, birimo n’iyi gahunda yo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa yatangijwe na Madamu Jeannette Kagame.
MUNYESHYAKA yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe bikwiye kwishimirwa, ariko ko ntawe ukwiye kwirengagiza ko hakiri ikibazo cy’abashuka abana b’abakobwa bashaka kubashora mu busambanyi no mu bindi bikorwa bigayitse.
Yagize ati “U Rwanda ruri mu bihugu biza ku isonga mu guteza imbere uburezi muri rusange n’ubw’umwana w’umukobwa by’umwihariko, niyo mpamvu ngira ngo nisabire abatwumva ko dukwiye guhangana n’abagabo bafite ingeso mbi yo kwangiza abo bana bacu.”
Muri uyu muhango inkubito z’icyeza 25 zo mu Karere ka Muhanga, Kamonyi, Ruhango na Ngororero nizo zahawe ibihembo birimo mudasobwa, ibihumbi 20 buri wese ndetse n’ibindi bikoresho by’ishuri bitandukanye.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
2 Comments
look
nibyo turabashyigikiye no violence in Rwanda
no sugardaddy and no sugar mammy