Irakoze yanze kuzakomeza gutamikwa, arisha ikirenge akanacyandikisha
*Mu ishuri aho yiga aba uwa mbere,
*Hari igihembwe atize kubera ubukene bw’iwabo,
*Narangiza kwiga ngo azakora mu biro, intego ye ni ugukiza nyina
Nyanza – Irakoze Sylvie, yavutse afite ubumuga bw’ingingo atabasha kugenda, adahaguruka, amaboko ye asa n’ay’iheteye inyuma, n’amaguru ye atarambuka, nyuma yo kujyanwa mu kigo cya Gatagara, yaragorowe, aza no gutangira ishuri akererewe cyane, ubu yiga muwa gatatu w’abanza. Intego afite ngo ukwiga akazakiza maman we wamuhaye amahirwe akamwitaho.
Sylvie arangwa n’inseko ku maso, avuga yisekera, yagize amahirwe yo guhabwa urukundo na nyina amwitaho aramuvuza, bitandukanye n’uko imiryango imwe n’imwe yitwara mu kibazo cy’abana bayo bafite ubumuga. Sylvie ubu yiga i Gatagara mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, nubwo iwabo ari mu karere ka Gatagara.
Avuga ko yakuze abona bamutamika maze agera aho yumva akwiye kwitamika, atangira gukoresha ikirenge cye agafatisha amano.
Ndetse ati “nabonye abandi bandika njyewe ntandika maze nanjye niga kwandikisha amano nsaba ababyeyi kunjyana mu ishuri.”
Ubu ngo yarabimenye, yandika vuba vuba kandi arizera ko bizarushaho uko imyaka ishira ndetse ngo nagera mu kizamini cya Leta yumva atari ngombwa kuzahabwa umwanya w’inyongera mu kizami kuko azaba yandika nk’abandi bose.
Mu ishuri aba uwa mbere
Yinjiye mu ishuri akererewe kubera ubumuga, ababyeyi be bamugiriye ikizere n’urukundo bamujyana ku ishuri. Akigerayo igihembwe cya mbere yagize amanota 98% aba uwa mbere, mu gihembwe cya kabiri asubiraho inyuma abona amanota 95% mu cya gatatu abona amanota 97% arangiza ari uwa mbere.
Muwa kabiri igihembwe cya mbere yagize amanota 95% na 96% mu gihembwe cya kabiri, ariko igihembwe cya gatatu ntiyakize kubera ubukene n’ibibazo iwabo.
Irakoze Sylvia ati “Ikibazo mbona ni ukuba mama ari umukene ntabasha kubona ibikoresho by’ishuri ngo ngere aha uko mbyifuza.
Ariko numva nzatsinda nkabona akazi ko mu biro ku buryo nanjye nzabasha gukiza mama.”
Gatari Jean Baptiste umuyobozi w’ishuri Irakoze yigaho, avuga ko Irakoze yaje kwiga atinze bitewe n’uko yatinze kubona ubushobozi no kuba yarabanje gutinda avurwa.
Ati “Ari ku ishuri akaba afite umushinga umurihira {amafaranga y’ishuri}, ariko kubera ibibazo by’ubukene biri iwabo bituma agira imbogamizi mu myigire ye ariko ni umwana ufite ishyaka, ntajya acika intege no mu ishuri akora neza, ni we uba uwa mbere kandi afite intego nziza yo kumva ko agomba kwiga akazagera kure.”
Gatari avuga ko hari abana benshi bafite ubumuga bari muri Gatagara, biga ariko kubera ubukene rimwe na rimwe bakabura amikoro yo kubona ibikoresho, cyangwa itike imugeza ku ishuri bigatuma umwana adindira mu ishuri.
Imiryango yabyaye abana bamugaye mu Rwanda ishishikarizwa kubaha urukundo n’amahirwe kimwe n’abataramugaye, ntibahezwe inyuma mu gikari kuko nabo bafite inzozi kimwe na Irakoze.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW