Turacyafite icyuho mu mitangire Serivise mu nzego zose – Shyaka Anastase
Kuri uyu wa 30 Werurwe 2017, Urwego rw’Igihugu ry’Imiyoborere (RGB) ruratangiza ubukangurambaga bwise ‘Nk’uwikorera’ bugamije gukangurira abatanga Serivise mu nzego za Leta n’Ibikorera kunoza Serivise batanga kuko ngo hakigaragara icyuho mu mitangire ya Serivise.
Serivise nirwo rwego runini mu bukungu bw’u Rwanda kuko rwihariye 48% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Ibipimo bya RGB bigaragaza ko igipimo cyo kunyurwa n’imitangire ya Serivise kiri kuri 72.93%, nyamara muri Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII) u Rwanda rwihaye intego yo kugera ku gipimo cy’imitangire ya Serivise cya 85% mu 2018.
Mu mwaka umwe usigaye hari urugendo rwo kugera kuri 12.07% isigaye ngo intego yashyizweho igerweho.
Kuri uyu wa kane, RGB iratangiza ubukangurambaga buzamara amezi atatu yise ‘Nk’uwikorera’ bugamije gukemura ibibazo bikigaragara mu mitangire ya Serivise kugira ngo iriya ntego y’imitangire ya Serivise muri EDPRII izagerweho, ariko imitangire ya Serivise nziza ibe n’umuco muri rusange.
Urwego rw’Igihugu ry’Imiyoborere (RGB) ruvuga ko Serivise iramutse yitaweho byatuma ubukungu bw’u Rwanda burushaho gukomeza kuzamuka cyane.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabiri, Prof. Shyaka Anastase ubu RGB yanahawe inshingano zo kugenzura imitangire ya Serivise no kujya inama ku buryo imitangire ya Serivise yarushaho kunozwa mu nzego za Leta n’iz’abikorera.
RGB ivuga hari Politike nziza n’amahirwe menshi ariho mu gihugu ariko ugasanga abaturage binubira uburyo bibageraho, nka gahunda ya Gir’inka, Ubudehe, VUP n’ibindi bifitiye akamaro abaturage ariko uburyo bwo kubishyira mu bikorwa bukaba aribwo bugenda nabi, iki ngo nicyo bashaka guhangana nacyo icyuho cyarimo kikavamo.
Ati “…Henshi na henshi mu gihugu cyacu hari aho Serivise zigikemangwa,ari Serivise dusanzwe tuzi mu rwego rw’uko twakira abatugana mu nzego z’abikorera, na Serivise zireba umuturage zireba imibereho ye, zigamije kumuteza imbere, hari aho bikora neza ariko ugasanga hamwe na hamwe birakemangwa, birimo intege nke, bikeneye kunozwa.”
Muri ubu bukangurambaga kandi ngo bazanakangurira abaturage kutanyurwa na Serivise mbi, ahubwo igihe bahawe Serivise mbi bakabigaragaza kangira ngo abatanze Serivise mbi bakurikiranwe.
Prof Shyaka yavuze ko iyo umuntu ushinzwe gutanga Serivise ayitanze nabi bidindiza akazi akora, bikadindiza uwo ayiha ndetse n’iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati “Nidukorera umuturage utugana nk’uko natwe twifuza ko ariko badukorera aritwe tugiye mu mwanya we,…umwihariko w’iyi gahunda ni uko tureba Serivise zireba umuturage.”
Muri ubu bukangurambaga ngo barashaka gushyira imbaraga muri Serivise zihabwa abaturage mu buhinzi n’ubworozi, ubuvuzi, ubwikorezi, Serivise z’amahoteli n’Amaresitora, mu nzego z’ibanze n’ahandi hose dore ko buri cyumweru muri 12 buzamara ngo kizaba gifite insanganyamatsiko yacyo.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Uwabageza muri serena hotel Kigali aho bacururiza ibintu byubugeni (Handcrafts)mukareba ukuntu hakoramo umukobwa wikizungerezi ariko usuzugura kubi mwakumirwa. akakwakira yibereye muri telephone wamubaza akagusubiza nabi wagirango s’amafaranga yawe uba umuzaniye
Arikubundi ujya kugulira muri serana wabuzahandi ubigulira byiza kandi kuri make?
UBIVUZE NTABESHYA NDAKAROGA UMWAMI RUDAHIGWA. IMANA IGILIRE NEZA IGIHUGU CYACU, RWANDA.
Comments are closed.