Abagore bo mu cyaro ngo bafite ubuhanga butabyazwa umusaruro
Mu nama yo gutangaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bijyanye n’ubwenge, ubuhanga na tekinologi (Technology) by’abagore cyane bo mu cyaro mu kazi kabo ka buri munsi, Dr. Chika Ezeanya Esiobu wari mu bakoze ubu bushakashatsi mu Rwanda avuga ko Leta iba ikwiriye kwegera abo bantu baba bafite ubwo buhanga bukabyazwa umusaruro.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cya International Development Research Center Canada gifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda bwarebaga ku bikorwa bitandukanye by’abagore bo mu cyaro bakoresheje ubuhanga bwa gakondo.
Harebwe nk’abagore benga urwagwa mu bitoki, ikigage, abatunganya amata akavamo ayo kunywa n’amavuta, abakora imiti gakondo byose bakoresheje ubwenge na tekinologi gakondo.
Dr Chika ati “Leta ishobora kureba kuri ubu buhanga bwa gakondo ikegera abo baba bafite ubwo buhanga bakabafasha kuyibyaza umusaruro kandi igakorwa neza.”
Avuga ko basanze abagore bo mu cyaro bafite mwene ubu buhanga abenshi babukoresha atari ibyabafasha kubona inyungu cyangwa gutera imbere ngo babikora mu rwego rwo kugurango bibafashe kuramuka.
Avuga ko abafite ubu bumenyi bagerewe ibyo bakora bakabasha kubikora ibirimo ubuziranenge kandi bigakorwa neza ngo bikaba byabafasha kuvamo inyungu kandi binakoranwe isuku.
Ababikora ntabwo babikora ngo bibateze , babikora ari uko babuze ikindi bakora ari ukwiyeranja. Ariko bakwiye gufashwa bakabivugurura bakabyaza umusaruro bikagera aho bibageza.
Yagarutse kuri bimwe byagaragaye nk’ikivuguto cyo mu cyaro abantu kivurishwa mu buryo bwa gakondo ngo abantu baragikunda cyane, nk’u rwagwa rw’ibitoki ngo bashyigikirwa rukajya rwengwa neza muburyo nta kibazo cy’ubuziranenge rwaba rufite kandi ngo byatuma bava mu bukene kandi u Rwanda narwo rukaba rubonye ibintu bikorerwa mu Rwanda mu buryo bwa gakondo.
Merry Kagabo ni umuhinzi mworozi acuruza amata aba yatunganyije mu buryo bwa gakondo kandi abantu benshi barayakunda. Avuga ko uburyo ayatunganyamo abantu bayagura cyane kuko aba yayatunganyije mu buryo bwa gakondo ariko afite isuku ngo abantu bayakunda kurenza atunganyirizwa mu nganda.
Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n’imiryango mpuzamahanga ngo bwagiye bugaragaza ko mu mirimo y’ubuhinzi n’itari iy’ubuhinzi ngo igaragaramo abagore benshi kandi ngo bakoresha uburyo bwa gakondo.
Ngo ibihugu byinshi bya Afurika ntibirabasha kugera kuri tekinologi yafasha abagore mu mirimo yabo ya buri munsi. Gusa ngo u Rwanda rwo rukomeza gushyiramo ingufu mu guteza imbere abagore no kubafasha kuringanira n’abagabo no gukora ibyo abagabo na bo bakora.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW