Digiqole ad

Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

 Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye

Gasabo – Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe ubunyamaswa burenze ukwemera, ibimenyetso byabyo si inzibutso ziri ahanyuranye mu gihugu gusa, n’abarokotse bamwe baracyafite ibikomere byayo bigaragaza aya mateka mabi imyaka 23 nyuma yabwo. Mukangarambe yari afite imyaka 17 gusa. Yafashwe ku ngufu n’abagabo barenga 30, bamujugunya mu cyobo ngo apfe, ntiyapfa ahubwo avunika uruti rw’umugongo. Kuva ubwo kugeza ubu…. aracyahumeka.

'regime' y'ibyo yandikiwe n'abaganga isaba nibura ibihumbi magana abiri ku kwezi
‘regime’ y’ibyo yandikiwe n’abaganga isaba nibura ibihumbi magana abiri ku kwezi

Marie Mukangarambe ubu afite imyaka 40, yibuka Jenoside nk’iyabaye ejo, ariko yongeye kugarura inseko ku isura kubera uburyo hari abakomeje kumuba hafi. Atuye mu mudugudu wa Ruturusu ya II mu kagari ka Rukiri II mu murenge wa Remera. Abana n’umwana abereye nyina wabo kuko benshi bo mu muryango we wari utuye hano n’ubundi barishwe muri Jenoside.

Marie Mukangarambe avuzwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye, akanabenshwaho n’inkunga z’ingoboka.

Ntashobora kweguka, ntashobora no kuryamira urubavu, umugongo aryamira uhorana ibisebe bikamusaba intungamubiri zo ku rwego rwisumbuyeho kugira ngo ibisebe bimworohere, agakenera kwitabwaho bya buri gihe bikorwa n’uwo babana cyangwa inshuti.

Antoine Mugunga ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwibuka n’imibereho y’abarokotse muri uyu mudugudu yabwiye Umuseke ko muri Jenoside uyu mukobwa wari ufite imyaka 17 gusa ngo yakorewe ubunyamaswa buteye ubwoba, afatwa ku ngufu n’abagabo 37 mu gihe gito cyane, barangije bamujugunya mu rwobo baziko yapfuye.

Mukangarambe yaje kuvanwa muri iki cyobo agihumeka, ariko abamutabaye basanga yavunitse umugongo.

Imibereho ye nyuma ya Jenoside ngo yari igoye kandi ibabaje cyane kuko na benshi cyane mubo mu muryango we bapfuye. Uko iminsi yagiye ishira niko uyu murwayi yagiye agarura kongera kubaho.

Mugunga avuga ko ubu ikibazo Mukangarambe agira ari ukubura ibiribwa bigendanye na ‘regime’ yihariye yandikiwe n’abaganga ihenze.

Mukangarambe aho ahora aryamye n’akaradio hafi yiyumvira, bamusohora gake cyane ngo yote akazuba kuko kumusohora bisaba guterura uburiri bwose kandi kumunyeganyeza bikumubabaza cyane.

Yabwiye Umuseke ko ashimira cyane ubuvuzi yishyurirwa na FARG.

Ati “Ntacyo nagaya Leta kuko iramvuza. Ndayishimira ibyo ikora kandi n’abandi bose bamfasha mu bushobozi bwabo Imana ijye ibahemba.”

Mukangarambe yandikiwe n’abaganga ‘regime’ yihariye yo gufasha umubiri we, iyi regime ngo ihagarara nibura amafaranga ibihumbi magana abiri buri kwezi. Amafaranga adashoboka kuri Mukangarambe.

Gacye cyane nibwo bashobora kubasha kumuha regime yandikiwe yuzuye kubera ubushobozi bucye, ububoneka nabwo butangwa n’abagiraneza rimwe na rimwe.

Mukangarambe iyo muganira umubonana akanyamuneza no guseka bya hato na hato iyo muganira, yishimira kumusura no kuganirizwa gusa akeneye inkunga yunganira iyo ahabwa na FARG kugira ngo ubuzima bwe bukomeze…

Hashize imyaka 23 aryamye gusa. Kumuvana ahano ni uguterurana n'uburiri bwe
Hashize imyaka 23 aryamye gusa. Kumuvana ahano ni uguterurana n’uburiri bwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

Ukeneye gufasha cyangwa kugera kuri Mukangarambe waca kuri Antoine Mugunga  +250 783 219  921

46 Comments

  • Uyu munyarwandakazi arababaye , abaturanyi ninshuti nukumuba hafi mukajya mumusura kenshi aba akeneye umuntu umuganiriza . uhoraho amukomeze

  • Mana weeee ! Dore rwose n’inzu abamo yarangije kwiyasa! Mana ishobora byose !

  • Mbega akaga! Hari ibintu biba bigoye kwiyumvisha kabisa. Ikibabaje kurushaho ubu wasanga abakoze ibi bidegembya, baba bafunze nabwo ukumva bitotomba ko Leta ibatoteza, ko ibahora ubwoko bwabo. Iyi si we!

  • Ababa mubizi iyo urutirwumugongo ruvuniste ntacyakorwa ngoyongere gukira agende?, hari abombona bajya hanze rwaravuniste bakongera kujyenda. Nubwo bitajyabikiraneza. Ababizi batubwira wenda wasanga haricyakorwa.

  • Sha hari abantu na shaitwani atazakira kabisa.ibyo bigabo ku munsi wurubanza biragatoye.uyu mubyeyi nakomeze yihangane ntakindi navuga

  • Kuki Leta itareba niba bishoboka ko bamujyana kumuvuza mu mahanga, hashobora kuba hari ibitaro byo mu mahanga bifite inzobere zamubaga uruti rw’umugongo wenda akaba yakoroherwa, nibura akaba yanashobora kujya yicara ariko ntahore aryamye. Ariko ubwo muriyumvisha umuntu kuba ahora aryamye akaba amaze imyaka 23 kandi aryamiye umugongo gusa adashobora no guhindukira ngo nibura aryamire urubavu?? Ni akaga, ni umusaraba utagira uko usa.

    Izo nyamaswa z’abantu zamukoreye ibyo bya mfura-mbi ubwo koko zibona ko Imana izazibabarira?? Umva ko basaba imbabazi daaaaa!!!!!!!

    • Birababaje cyane rwose gusa ngufashije kubyumva mo gake ikitwa umugongo kigizwe ahanini nuturemangingo twumubiri twitwa Neurons tukaba dushinzwe gutwara amakuru ajya ndetse anava kubwongo ndetse nibindi bice bitandukanye byumubiri iyo rero utwo turemangingo tugize ikibazo ntitubasho kongera kwiremekanya ndetse nubuvuzi ntiburabasha kubona uburyo twakosorwa ngo dukore nkuko twari turi mbere yuko tugira ikibazo. Leta yacu iradukunda ntabwo yabonye 200k zaburi kwezi ngo yange kumujyana aho yabasha kuvurwa agakira.

  • So sad! Ndumva ntacyo mfite navuga. Never again Genocide.

    Imana niyo yonyine yagira icyo ikora kuri MUKANGARAMBE, Ndasaba Imana ko yamworohereza kuko arababaye ndetse cyane.

    23 years in bed!!!!

    37 Rapists!!! Mana yanjye.

  • Mana Yacu mbabarira worohereze mukangarambe, Ibi birenze ubwenge bwacu nkabantu, abagobo 37,gufata umwana 17, ukirisugi,
    Genocide never, never,never , never again.

  • Nibintu birenze ubwenge nkibi rwose birababaje cyane pe!

  • Nshimye ko kumuvuza bisaba ubushobozi buhambayeariko icyo nsaba abagiraneza ,abafite umutima wimpuhwe bosebamushakire uburyo yajya abasha no kugera hanze akota akazuba hari utugare twabamugaye tumeze nkudutanda kuri uwo utabasha kwicara nibura ajye areba hanze. Harya ngo gutanga imbabazi bibaho??? Hummm

  • Ariko koko ubu umuntu yakwugandagaza akavuga ko nta genocide y abatutsi yabaye mu Rwanda. Huuu Imana yo Nyirurubabza rwa nyuma izahane bikwiye izo nkoramaraso. Birababaje no kubyumva biragoye kumva umutu umara imyaka 23 atabyuka. Ni agahinda gusa. Ni uwo kwegerwa agahumurizwa buri munota ahubwo. Ubwo yibaza uko yasigaye ameze atyo Mana weee, inkomezi zawe zonyine

    • Yewe ni akumiro. Imana Ikorohereze nta kindi nabona mvuga! Mbega inkuru ibabaje!Ndihanganisha ni abandi bose bakozweho ku buryo bukomeye na Genocide yakorewe ABATUTSI bo mu Rwanda. Mukomere, birashoboka ko itazongera kubaho yo gatsindwa ni Iyaduhanze. Mwihangane muri iyi minsi igiye kuza y’icyunamo aho twongera kwibuka ubunyamaswa bw’indengakamere umuntu yakorerwaga, umuntu abibona nk’ibyabaye ejo bitwegereye. Mwikomeze, mukomeze ni abandi. Imana Ibagirire neza! Murakoze.

  • Ababantu bakoze génocide nabumva mumitima yabo ko babashyigikiye barakagenda bazabone. Ntibakagire amahoro muri iyi si. Nawe muvandimwe ihangane. Iyakuremye irakubona. Ihangane.

  • Yesu we birababaje gusa ubuse umuntu yavuga iki ko birenze?
    imana imukomeze tu

  • Mana we tabara abababaye rwose.
    Ntacyo mfite icyo kuvuga uretse kumusengera gusa.

    None ntamuntu yadufasha na numero ye cg numero y’umuturanyi we?

    • Biriho niba wasomye inkurunyode. Contact ni MUGUNGA ANTOINE Tel ni +250 783 219  921

  • Birababaje cyane peeeee. Imana niyo yamukomereza umutima. Ubundi twe twese twabimenye tugerageze kumugereho buliwese uko yifite.
    Imana ibahe umugisha

  • Ese abahe? abana nande? ndabinginze, dore Email yanjye ni [email protected] mumpe adress, nzamusure aho atuye nintaha, ubu ndi ku ishuli ariko nzaza mu Rwanda mukwa gatandatu. ndakkwinginze wowe wanditse inkuru mfasha uraba ukoze. iyo nsuye umuntu nkuyu nkamufasha numva umunezero mwinshi ntazi uko nasobanura. please. please mumpe adrees. murakoze

    • Sinzi niba ari Leader nzi wiga muri Ukraine,ariko niba ari we, ndagira ngo nkwibutse ko muri group tubanamo ya GUF uyu mukecuru twigeze ku musura! Icyo giye yabaga hafi n ahitwa ku Mushumba Mwiza ugana Remera! Ahubwo Imana ishimwe ko ikimurinze rwose! Twamusuye nko muri 2012!

      • Donatien ninjyewe sha niwese koko? sinamwibukaga disi, umva sha June nzaza twongere tumugereho, dore hari nabandi bantu bifuza kugira ibyo bakora kubwe. nicyo gikorwa G U F ( GIRA UBUMUNTU) Tuzabanza gukora nkigera mu Rwanda. sibyo Dona? ngaho reba uko waduhuza tubipange

      • Abantu mwansabye kubashyira muri group ya GUF,Munyandikire kuri whatsap 0788717711 hanyuma mbashyiremo,tubasobanurire ibyo dukora turebe n icyo twafatanya mu bihe biri imbere tunasura uriya mukecuru! Abatabasha kubona whatsap,kuri facebook twitwa” GUF” CG “GIRA UBUMUNTU FAMILY!” IBINDI INBOX

  • Uwiteka amworohereze, kdi amwiteho

  • ariko koko nk’ubu bunyamanswa kweri….genda Rwanda warakubititsi, njya nibaza iyo tutagira FPR na Kagame aho u Rwanda ruba rugeze, Imana ihabwe icyubahiro kubona rwarazutse noine rukaba rugeze aho amahanga atangara, gusa ingaruka za genocide tuzabana nazo kugezaaaa,mba nibaza uko Umusaza yabigenje bikanyobera pe, kuko birenze ubwenge, reba abanyarwanda twese ubu turabana ntakibazo, IMANA izamuhe kuramba kuko ni Mesiya

  • Mukangarambe ni akomeze yihangane.
    Nkurikije ububabare afite nubwo ubuvuzibwe busaba ubushobozi buhambaye, niba bushoboka hagira igikorwa . Abanyarwanda bose bafite umutima utabara ndunva biteranyije batabura ubwo bushobozi bafashijwe nindi miryango na leta. Kumara imyaka 23 uryamye yo ubwayo irarenze, kugumya kubaho gucyo byo ni agahinda gakabije. Hagire igikorwa rwose byibuze nkuko nabandi nabonye babivuze abashe nko kuba yakwicara.

  • Uyu mukecuru twigeze kumusura muri

  • Uyu mubyeyi twigeze kumusura ,byukuru amateka yiwe ateye agahinda kuyumva! Abikubwira urira akarinda arangiza ukirira! Tugira group yitwa “GIRA UBUMUNTU FAMILY” ,dusura abantu nkaba! Imana ihabwe icyubahiro iracyamurinze pee!

    • Donatien can I have your number?
      Mine is :0725887904

    • Hari ibyo numva nkabura icyo mvuga atari uko gihari ahubwo birenze intekerezo zanjye. Uyu Mukangarambe rwose nanjye ndifuza kumusura. ahubwo iyo group kuyijyamo bisaba iki? My number is 0789842936

    • Dona panga gahunda neza tuzasubireyo dore birakenewe, hari nabandi baabyifuza

  • Muraho birareze ariko yesu utwitaho buri musi aracahari ntaho yagiye kandi unzura abanutse nawe arabishoboye ni mero yanjye nanjye mushire kururyo rubuga tunzofashe abacu imana ya rokoye +46739930570

    • Oooh oh dis is too much but Our GOD CAN Do Wat MAN CAN NOR. There is still hope I will lift dis lady always in de 77days of glory here in Ugandasat miracle center pr Robert kayanjas s church IMANA IRAGENDESHA IBIRENGYE . I wish I had away of reaching n bringing her in dis anointing of miracles.yah she needs amiracle from God her pain is beyond human understanding we can also create for her aprayer group dats my number 0759885651,0772885651

  • nukuri iyo nibutse Genocide nibyayo byose numva nsaze pe, gusa ndashimira Rugira wadusigaje hari impamvu yabikoze, MUKANGARAMBE humura twarasigaye ngo tugusigasire kdi tugususurutse. Donatien nanjye munshire kuriyo groupe.my number is +250725106961,thx

  • nukuri iyo nibutse Genocide nibyayo byose numva nsaze pe, gusa ndashimira Rugira wadusigaje hari impamvu yabikoze, MUKANGARAMBE humura twarasigaye ngo tugusigasire kdi tugususurutse. Donatien nanjye munshire kuriyo groupe.my number is +250725106961,thx

  • Imana ikomeze ireberere uyu mukobwa kandi izamuhe ubutabera nyabwo !
    Sha aba bagome barahemutse pe.

  • Ndagirango abantu mwese mwavuze kuri Maria Mukangarambe mbabwire ngo igikenewe ni ukumuvuza kandi yakira. Kugira impuhwe si bibi, ariko zonyine ntacyo zimaze. Ahubwo ninde wadufasha Mukangarambe akavurwa ko aricyo yabuze? Iyi regime nijye wayisabye muganga. Ababa hanze mufite notion mu buvuzi muziko habaho kugaburira umuntu kandi vuba hakoreshejwe ubuhanga mu buvuzi. Mukangarambe kumubaga bigomba kubanzirizwa no kugaburira umubiri we. Kumugaburira mu kanwa byamara igihe kirekire cyane mbere yuko umubiri we wihanganira kubagwa. Nyamara agaburiwe mu mitsi yakomera vuba akabagwa. Amagufa ya Maria Mukangarambe yabaye nko kujomba urutoki mu mavuta y’ikimuri. Jye no kumva aho bamuvuga birambabaza ku buryo ntagitinyuka kumusura nta cyizere kitamubeshya nabona. Ndabiziko Leta itamuvuza yonyine kuko bihenze cyane. Ariko nibazako abantu bafite umutima utabara babimukorera.
    Numvise hari abamusuye. Mwabonye aho atuye? Mwagiyeyo mu mvura ngo mumanuke mugwa? Mubona se icya mbere atari kumukura aho atuye n’inzu atari iye agatuzwa aho abamusura n’abamuha ikizere bamugeraho ku buryo buboroheye? Icya kabiri, ninde cyangwa bande biyemeje kumuha iriya regime?Twibukako umwitaho nawe ari imfubyi itagira akazi , itanabashije kwiga kubera uwo musaraba, nayo ikeneye kubaho. Ninde cyangwa ni bande?
    Jyewe igihe cyose abantu bamusengera bamutura Imana, nidushaka tubireke kuko tutaramumenya ngo tumusengere yarisengeye kandi numva akiriho kuko Imana imuzi.
    Mumbabarire nanditse ndakaye kuko ikibazo cya Maria ntigikwiye impuhwe gusa gikwiye ibikorwa. Uwumva afite ibikorwa byo kumwubakira cyangwa kumugurira inzu kimwe nuwashobora kumuvuza, azambwire niyo mpamvu ntanyuze ku ruhande nshyizeho adresse yanjye. Abavuga akagare nibasigeho aragafite kicarwamo nuwamusuye. Mbere yo kwicara mu kagare nabanze yihindukize. Icyakora niba Imana ihembera kwihangana ndumva icyo Maria yaragitsinze.
    Umuseke urakoze kuvuga Mukangarambe nanjye biranyubatse.
    Dukomeze twihangane, dukomeze ikizere cyo kubaho na Maria aragifite nkanswe twebwe. Mbifurije icynamo kitaturemereye cyane. Yolanda Mukagasana

  • Leta rwose yarakoze kumwitaho kandi izabikomeze imushakire abaterankunga wamwereka Papa francis w’i roma akamufasha kuko we yasabye imbabazi. Ese buriya abakoze genocide yakorewe abatutsi hamwe n’abafaransa babafashije bajya banatekereza ko bazabibazwa imbere y’imana?? Nakomeze kwihangana gusa amadini nayo yarakwiriye kumufasha

  • haribintu numva nkumva birandenze kubyakira bikangora amarira akandenga nukuri nubwo nange Mama wange yahuye niki kibazo ariko basi we yahise apfa ariruhukira kuko gufatwa kungufu nigikomere kirenze utabasha no kwakira none can u imagine umwana warukiri isugi akiri mutoya agahohiterwa ninyamanswa zabantu 37 Mana wee birandenze gusa Imana igufiteho umugambi kandi mwiza nukuri imyaka 23 utabasha no kwinyagambura koko Mana wee birandenze gusa nange munshyire muri iyo grp yo kumusura 0788280203.thanks

  • Gusa nabuze amagambo yo kongeraho pe. Gusa niba byashoboka ko yakira cg akoroherwa twishyize hamwe twamukorera ubuvugizi kandi akavurwa. Kandi rwose abari kumwe nanjye twagira icyo dukora.

  • hari watsap grp twashyizeho kugirango twihuze tuzasure uyu muvandimwe tunamugenere ubufasha.ubaye wifuza kuza tukifatanya mpamagara cg wohereze numero yawe kuri 0781836370

  • ntabwo nari nabonye ko hari n’iriya GUF.gusa ikifuzo ni kimwe twe nabantu babyiyemeje bamaze kurenga 60 tuzamusura 17/4/2017.ni kuri ya conje ya pasika.ubaye wifuza kuza tukajyana ni karibu.number yanjye nayitanze haruguru

  • ibi birarenze nange nifuzaga komwanshira muri GUF yokuzamusura nimero.ni 0728256434

  • Biteye agahinda gusa. Gusa Imana yakurinze ikomeze ikujye imbere kuko ntacyo itashobora.

  • bazapfa arimbwa baragahwera.

    Uwomuvandimwe Imana imworohereze

  • nange mushyiremo muriy Grpe o726837210.

  • Nanjye hari GRP ya abakora Umuziki wa Reggae hano mu Rwanda n’abandi Bose bagira umutima wo gufasha twemeje kumusura kuri 6 ukwa gatanu ushaka kwifatanya natwe wambwira 0786126175/0725684665

Comments are closed.

en_USEnglish