Digiqole ad

Bishimiye cyane ko batagisoreshwa ku itungo ryabo bazanye mu isoko

 Bishimiye cyane ko batagisoreshwa ku itungo ryabo bazanye mu isoko

Kwishyuza abaturage amahoro ku itungo cyangwa umusaruro wundi bazanye ku isoko badasanzwe bafiteho ibibanza bacururizamo byari ikibazo kuri bo. Mu cyumweru gishize Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro cyahagaritse ibikorwa byo kwishyuza umuturage bene ayo mahoro kuko binyuranyije n’iteka rya Perezida wa Republika. Ku isoko ry’amatungo ry’akagari ka  Gisuna  i Gicumbi ni ibyishimo ku baturage babiremye nyuma y’iki cyemezo….

Umusoresha aganira n'abazanye amatungo mu isoko ryayo mu Gisuna
Umusoresha aganira n’abazanye amatungo mu isoko ryayo mu Gisuna

Amahoro ku itungo cyangwa umusaruro umuturage ashoye ku isoko ngo agurishe yishyuzwaga na Ngali Holdings ifitanye amasezerano (kuva mu myaka ibiri ishize) n’ Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro nacyo kiyafitanye n’uturere hagamijwe gukusanya imisoro mu buryo bwiza.

Abaturage ariko bagiye bagaragaza ko badashimishijwe no gusoreshwa nko ku itungo ashoye ku isoko rikihinjira, yagurisha atagurisha.

Ndetse hamwe na hamwe hari abakozi babyitwayemo nabi bagasoresha umuturage washoye itungo rye ndetse n’uwariguze, imikorere yanenzwe n’abayobozi, nko ku Kamonyi mu cyumweru cyashize.

Itangazo ry’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro ryo mu cyumweru gishize rimenyesha uturere na Ngali Holdings ko nta muturage washoye imyaka cyangwa itungo rye ugomba kwishyuzwa amahoro.

Mu isoko ry’amatungo rya Gisuna rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu, kuri uyu wa gatandatu Umuseke wasanze amahoro ubu ari gusabwa umuguzi.

Itungo ryinjiye mu isoko rirabarurwa, amahoro akaza gutangwa n’uriguze.

Abashoye amatungo yabo barishimye, bavuga ko kimwe n’ahandi bumvise ko byabaye bumvaga babangamiwe no gusoreshwa ku kintu bazanye rimwe gusa mu isoko badasanzwe bacururizamo.

Callixte Serugo wazanye ihene ebyiri avuye mu kagari ka ….. mu murenge wa Byumba ati “Turishimye rwose, icyemezo cyafashwe ni kiza. Ubundi tuzi ko umuntu wese atanga umusoro mu cyo yaguze. Nkatwe rero tuba dushoye akantu ku isoko ngo wikenure mu rugo kudusoresha byari ukuturenganya.”

Jean Bosco Mutuyimana umukozi wa Ngari Holdings ushinzwe gusoresha mu isoko ry’amatungo magufi muri  aka karere yabwiye Umuseke we avuga ko nubwo byakunze kuvugwa ahandi, aha ho batasoreshaga umuturage ku itungo azanye, ko basoresha uwariguze n’abacuruzi.

Mutuyimana avuga ko agendera ku mabwiriza yahawe mu Ukuboza 2016 asoresha umuntu umaze kugura gusa uwagurishije nk’itungo rye ntasoreshwe nk’uko mbere ngo byakorwaga.

Avuga ko amabwiriza bagenderagaho kandi ari ayabaga  yashyizweho n’inama Njyanama y’Akarere.

Muri iri soko, itungo rigufi risora amafaranga Magana atanu, naho inkoko, inkwavu n’izingana nazo zigasora amafaranga ijana, atangwa n’umuguzi.

Muri iri soko rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu, usanga hazamo abaturage bazanye amatungo yabo bagamije kwikenura
Muri iri soko rirema kuwa gatatu no kuwa gatandatu, usanga hazamo abaturage bazanye amatungo yabo bagamije kwikenura
Umusoresha avuga ko abasoreshwa ari abaguzi gusa
Umusoresha avuga ko abasoreshwa ari abaguzi gusa

Photos/E.Ngirabatware/Umuseke

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

3 Comments

  • IMANA igira neza pe!

  • uwariguze se we bashigngira he bamusoresha? Ni TVA ni ubuhe bwoko bw’umusoro bamusoresha?

  • le dernier consommateur? bla bla …

Comments are closed.

en_USEnglish