Digiqole ad

Kaboneka abona intwaro Inkotanyi zakoresheje yafasha na ba Gitifu b’Imirenge

 Kaboneka abona intwaro Inkotanyi zakoresheje yafasha na ba Gitifu b’Imirenge

Nkumba/Burera – Ubwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu yasozaga ku mugaragaro itorero Isonga icyiciro cya kane ry’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize igihugu hamwe n’abashinzwe imiyoborere myiza muri buri karere, ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Mata 2017yabwiye aba bayobozi ko asanga intwaro inkotanyi zakoresheje zihagarika Jenoside nabo bayikoresha ngo bagere ku mihigo yabo.

Minisitiri Francis Kaboneka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo yasozaga itorero i Nkumba
Minisitiri Francis Kaboneka ku mugoroba wo kuri iki cyumweru ubwo yasozaga itorero i Nkumba

Minisitiri Francis Kaboneka yavuze ko ubuyobozi ari ubushingiye ku bo buyobora, ati“Intwaro Inkotanyi zakoresheje ni imwe. Ni muyikoresha namwe muzatsinda! Iyo ntwaro ishingiye ku kuri, ni; Ugukunda abaturage”

Avuga ko ari yo ntwaro yonyine yabashije guhuza abanyarwanda bigatuma bagera ku iterambere u Rwanda rufite ubu, bakaba batishishanya kandi bagasenyera umugozi umwe.

Yabwiye aba bayobozi ko inzego z’ibanze bakoreramo ari ahantu byose bishoboka, kandi ko bafite inshingano zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibintu byose. Kugira ngo ibyo bigerweho barasabwa kujya bafata ibyemezo.

Ati:” Mu nzego z’ibanze nta kintu na kimwe kinanirana. Haba hari amikoro cyagwa se adahari. Keretse kitemejwe”na none ati:”mwirinde ibyemezo by’amafuti, ariko ibifitiye inyungu abanyarwanda mujye mubifata ntawe mugishije inama”

Minisitiri Kaboneka yibanze cyane mu kwibutsa aba bayobozi b’imirenge inshingano zabo mu guteza imbere ubukungu n’imibereho by’abo bayobora, anongeraho ko bagomba kwita ku bikorwaremezo byubatswe, kurwanya ruswa n’akarengane, kuba inyangamugayo, no guhagurukira isuku y’ahantu hagurishirizwa ibiryo( restaurants).

Havugimana Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana. Avuga ko yungukiye byinshi muri iri torero bityo akaba agiye kubishyira mu bikorwa kandi yizeye neza ko azabigeraho.

Ati “Ubu twafashe umwanzuro ko tugiye kongera imbaraga zirenze izo twakoreshaga, mbese urebye ni nko kongera ikibatsi. Ibyo dukuye aha bigiye kudufasha guteza imbere umuturage kuko ari we shingiro rya byose kandi ni nawe dukorera.”

Itorero Isonga ryatangiye ku wa 28 Werurwe 2017 risozwa kuri uyu wa 2 Mata 2017, ryitabiriwe n’abayobozi 432, harimo abayobozi b’imirenge 402, n’abayobozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere 30.

Abayobozi bakurikiye inama za Minisitiri Kaboneka
Abayobozi bakurikiye inama za Minisitiri Kaboneka
Ifoto rusange n'abayobozi banyuranye hamwe n'abari bashoje itorero
Ifoto rusange n’abayobozi banyuranye hamwe na bamwe mu bari bashoje itorero

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Dore intwaro zimwe zisigaye zigezweho bagomba kwifashisha: Intwaro yo gutekinika bagomba kumenya kuyikoresha no kuyirashisha kuko niyo ituma baramba ku myanya barimo, Ikindi bagomba kumenya ni ukurya akantu kuko ariyo ntwaro ya kabiri, ikaba ibafasha kwiteganiriza iminsi mibi iyo bafashe icyemezo cyo kwegura ku bushake. Izi ntwaro zombi nizo ziri gusenya igihugu ariko mbona kuri bamwe zarahindutse indangagaciro ngenderwaho.

  • Mana tabara u Rwanda n’Abanyarwanda kuko ITEKINIKA ritugeze ahaga (habi).

  • Gutekinika !?

  • ikindi bakwitaho n’ugukorera hamwe kuko nibyo bisenya urwego iyo badakoreye hamwe. Kugisha inama abo uyobora bikurinda guhubuka kandi buri wese akibona mubyo mukora. gutekereza inshuro zirindwi mbere yo kugira icyo ukora nabyo birafasha. Ikindi kwita ku byiciro binyuranye bitanga umurongo w’ibikenewe ku nzego zose. urugero. icyiciro cy’abagore n’urubyiruko bifite imbaraga ntagereranywa bikoreshejwe neza ntacyo utageraho uri umuyobozi. Icyanyuma navuga ni ukugira registre mujya mwndikamo gahunda yose mukanayitwaza mukava kuri bloc notes rimwe na rimwe musiga mu nama mukibagirwa ibyavugiwe mu nama muba mwitabiriye cyangwa mwakoresheje. Mube abagaragu b’abo muyobora aho kuba utumana. Ababayobora nabo bumve ko ijisho ridahumbya ridahaka. babahe umwanya kandi babaheagaciro brebe ko mutanyaruka.

Comments are closed.

en_USEnglish