Digiqole ad

Minisitiri yongeye kwibutsa aho Leta ihagaze ku butinganyi

 Minisitiri yongeye kwibutsa aho Leta ihagaze ku butinganyi

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko Ingabire atazongera kuburanishwa kuko byasabwe n’ab’Iburayi

Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’ubutabera abajijwe n’abanyamakuru aho Leta y’u Rwanda ihagaze ku butinganyi (abaryamana bahuje ibitsina) bumaze iminsi bugarukwaho cyane, ndetse hari n’ababukora ubu bashaka gushyingirwa, yasobanuye ko aho Leta ihagaze ari ku biteganywa n’amategeko gusa.

Minisitiri Johnston Busingye avuga ko Ingabire atazongera kuburanishwa kuko byasabwe n'ab'Iburayi
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye. Photo/Archive Umuseke

Yavuze ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rivuga neza ko abantu bashyingiranwa  byemewe n’amategeko mu Rwanda ari umugabo n’umugore bujuje imyaka.

Avuga kandi ko Itegeko ry’Umuryango rishya, ryasohotse mu kwezi kwa munani umwaka ushize, naryo risobanura ko abantu bashyingiranwa ari igitsina gabo n’igitsina gore bujuje imyaka kandi koko badahuje ibitsina.

Ati “aho ngaho niho Leta y’u Rwanda ihagaze, ibindi bibera mu buriri bw’abantu aho baryamye ntacyo nabivugaho kuko ntabwo mbizi kuko nta raporo yabyo mfite kandi itegeko ntirijya mu buriri bw’abantu.”

Minisitiri Busingye avuga ko niba hari abaryamana bahuje ibitsina ibyo ari ibibareba, ko amategeko y’u Rwanda adashyingira abahuje ibitsina.

Muri iki gihe mu Rwanda naho hari bamwe mu bakora ubutinganyi bashaka kubigaragaza cyane, ndetse hari abakobwa babiri baherutse kuvuga ko bashaka gusaba ko bashyingiranwa byemewe.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta ariko yongeye gushimangira aho Leta ihagaze kuri iki kibazo.

Venuste KAMANZI 
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Hypocrisie gusa gusa ! Niba amategeko adashyigikira abashakana bahuje ibitsina ni ukuvuga ko abaramuka babikoze cg babishishikarije abandi baba bakoze icyaha, bityo bakaba bagomba guhanwa n’ayo mategeko. Minister natubwire nibura ingingo imwe y’itegeko ibahana: Mu rwego rw’amategeko, ikintu iyo kitabujijwe ntikinahanwa.

    Kuki uyu Minister akunda gutera confusion buri gihe ? Uyu niwe uherutse kuvuga ko itego ry’umuryango rishya ryemerera umukobwa kuba yatwitira undi muntu akamubyarira (uwashaka yanabikoramo business yo kujya atwitira abantu badacyeneye stress yo kubyara), ariko nyamara muri iryo tegeko ntaho bisobanurwa mu buryo bweruye, kuki we yihutiye kujya kubisobanura mu binyamakuru yari abibajijwe nande ? Tugengwa n’abazungu rero nareke kutujijisha; society nyarwanda yarasenyutse bihagije, kongera ibibi mu bindi ni ugusenya birushijeho !

    Busingye ejo bundi najya muri periodic review azagaruka avuga ibitandukanye n’ibi. Perezida Kagame muri Rwanda Day iherutse USA, umuzungu wari wayijemo yamubajije iki kibazo cy’abatinganyi imoamvu batemerwa mu Rwanda, abura icyo asubiza, avuga gusa ko ngo ibyo bitaraba ikibazo iwacu, nibiramuka bibaye ikibazo nibwo tuzagira icyo tubikoraho, none Busingye ko yihuse akarusha intambwe Intore nkuru arasiganwa n’iki ? Ayinya !

    • Ndakubwira nk’umunyamategeko.
      Amategeko ntabwo abereyeho abaho uko wumva yagakwiye.abaho uko ari tukayafata uko igihe cyose atahindutse.wavuze ngo niba ikintu kitabujijwe ntikinahanwa?ndagira ahubwo nkubwire ko ikitabujijwe cyose cyemewe niba aribyo ushaka kumva.ubutinganyi niba wumva ababikora babyigira ari ubushake bwabo tanga urugero ube umutinganyi nk’umwaka umwe maze( ntabwo ndi umutinganyi, utagira ngo ndikwirengera).ni uburenganzira bwabo gutingana nubwo atari inshingano za leta kubashyingira igihe cyose amategeko acyemeza ko hashyingirwa umugore n’umugabo.kandi bizatinda bazemerwa kuko nabo n’abantu nkawe.

      • Urazana amarangamutima menshi atari na ngombwa rwose. Kuba byonyine murimo musakuza ku bijyanye n’ibitsina byanyu kandi ntawe ubabuza kubikoresha uko mushaka, ni uko namwe muzi ko bitari normal ! Ese wari wumva hari urusaku abahuza ibitsina ari umugore/umugabo batera ? Ni ukubera iki mwe mwirirwa mumena abantu amatwi. Na biriya bihugu byo muri scandinavie bibashukisha ubusabusa bwa Frw, ngirango wabonye ko umubare w’abatinyi iwabu ugenda ugabanuka, bakaba ahubwo bo baratangiye no gushyiraho Centers za counceling.

        Njye ku bwanjye numva babareka rwose, muzagera igihe mubona ko ibyo bya Green Cards na Visa byo kujya kuba muri America na Europe ntacyo bimaze mugaruke ku murongo w’abantu bazima, ikibazo ni uko abenshi muba mwaramaze gupanuka musigaye mugenda mwinera ku gasozi, mwambara za pampex nk’impinja.

  • Icyo nta kibazo kirimo rwose!! Ubona iyo wandika icyo ministre yagushubije ku kibazo cy’abashyira hanze ubutinganyi, byasa nko kubwamamaza!!! Naho ibyo gushyingiranwa, nawe uzi gusoma wari kureba mu mategeko aho kubibaza ministre.

  • et alors niba ariko se kuki mushushubikanya ababana batarasezeranye imbere y’amategeko??? Aribo ari n’aba bibanira bahuje ibitsina batandukanira he nyakubahwa Minister?

  • Leta y’u Rwanda cyangwa Gouvernement y’u Rwanda ikwiye gukura abantu mu gihirahiro no mu rujijo. Leta y’u Rwanda niyerure ibwire neza abanyarwanda aho ihagaze kuri iki kibazo cy’ubutiganyi aho kuruma ihuha.

    Niba inatinya ko Abanyamerika bayimerera nabi iramutse ivuze ko itemera ubutiganyi, ibyo nabyo tugomba kubimenya. By the way, ntabwo abanyamahanga aribo bagomba guhitiramo abanyarwanda uko babaho kandi ibyo HE Paul Kagame ahora abitubwira. None kuki ataratubwira ko ubutiganyi butemewe mu Rwanda?? Niba koko u Rwanda rwigenga rudategekwa n’amahanga kandi rukaba rwiha agaciro nk’uko duhora tubibwirwa mu madisikuru anyuranye hano mu gihgu, Leta y’u Rwanda nifate umurongo ugaragara yemeze ko ubutiganyi butemewe officially. Imvugo igomba kuba ingiro.

    ibyo byo gutinya ko Leta y’u Rwanda abanyamahanga bashobora kuyifatira ibihano iramutse yemeje ko UBUTIGANYI butemewe mu Rwanda, bikwiye kuvaho. Nitwe ubwacu abanyarwanda, dukurikije umuco nyarwanda, dukwiye kumenya ibidukwiriye.

  • Igihugu cyacu cy’u Rwanda kiragenda buhoro buhoro kirushwa ingufu n’abanyamahanga babifitemo inyungu kuri iki kibazo cy’ubutiganyi, twese tubirebera gusa ntituvuge, nyamara umunsi iki kibazo cy’ubutiganyi cyarenze intera, Imana ikarakara igahana abanyarwanda, uzasanga turimo twijujuta kandi ntacyo twakoze ngo tubihagarike hakiri kare.

    Niba tudashaka ko uburakari bw’Imana butugeraho, abashoboye babyamagana hakiri kare. Niba na Leta icecetse kubera ubwoba ifitiye amahanga, twe abaturage dukwiye kuvuga tukabyamagana. Ndetse n’amadini ari hano mu Rwanda akwiye guhagurukira rimwe akamagana iki cyorezo cy’ubutiganyi.

  • Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye rwose arambabaje, ariko aranibabaje we ubwe, kubona nk’umuvugizi wa Gouvernement kuri iki kibazo cy’ubutiganyi atinya kuvuga Position ya Leta y’u Rwanda.

    Keretse niba ategereje ko Perezida wa Repubulika ariwe uzagira icyo akivugaho. Biramutse ari ibyo, turisabira Perezida wa Repubulika gukura abantu mu rujijo hakiri kare.

    Abanyarwanda dukwiye kumenya ngo Leta y’u Rwanda ihagaze he kuri iki kibazo. Ese Leya y’u Rwanda ivuga ko ubutiganyi mu Rwanda butemewe cyangwa bwemewe.

    Ibyo Minister businge avuga by’itegekonshinga ryemerera ugushyingiranywa k’umugabo n’umugore badahuje ibitsina, ibyo ntawe utabizi, ariko urabona ko Minister Busingye asa n’uwihungije ikibazo akanga gusubiza ku kibazo kitaziguye cyo kumenya niba Leta y’u Rwanda yemera cyangwa itemera Ubutiganyi. ICYO GUSHYINGIRANWA CYO NI IKINDI KIBAZO.

    Minister Busingye should have been explicit in his explanation and declare if UBUTIGANYI is recognized or not. In case it is not recognized, then it should be banned.

  • Umutwe w’iyi nkuru uragira uti “Minisitiri yongeye kwibutsa aho Leta ihagaze ku butinganyi” Ariko mu by’ukuri iyo usomye iyi nkuru mu mirongo yayo yose usanga Leta ntaho ihagaze.

    Uyu mutwe w’iyi nkuru rero wari ukwiye guhinduka kuko ubwawo ntacyo uvuze niba mu nkuru ubwayo nta hantu hagaragaza aho Leta IHAGAZE. Ahubwo Leta iricaye.

    • Bitibi, rwose nubwo ushizemo urwenya ndemeranya nawe ko leta yicaye, kubirebana niki kibazo. Niba minister batamubeshyera ntiyakagombye kutugaragariza ko mu manama ya government yirirwa aterana babuze aho bahagarara kuriki kibazo cg barahisemo kutagira aho bahagarara. Jye numva bibaye ngombwa habaho debate kuriki kibazo kuko haraho kigongana nitegeko risigasira umuco nyarwanda. Niba nabwo abanyarwanda duhisemo kurivugurura, nibinyure mu nzira bigomba kandi binasanzwe bicamo.

  • Niba umugabo ukuze kandi utecyereza ahisemo kurongora umugabo mugenzi we, njye ntakibazo mbibonamo. Apfa gusa kuba yiteguye kwirengera ingaruka zose zijyana nabyo, nko kutagira umuryango, gupfa atabyaye, guhabwa akato nabamwe muri société n’ibindi. Abavuga ngo abatinganyi babafunge njye sinemeranya nabo. Ubwose waba umufunga umurega iki? Kwica umuco se?? aribyo wafunga nabakobwa bose batwara inda z’indaro, abagabo n’abagore baca inyuma abo bashakanye, urubyiruko rwishora mubusambanyi, n’ibindi. Urwanda ni leta iri laique, bivuga ko itagendera kumatwara y’idini iyo ariyo yose, njye ndumva Igikwiye ari ugukora ubukangura mbaga, urubyiruko rugasobanurirwa ubutinganyi icyo aricyo, n’ingaruka wenda bishobora kubagiraho, kuburyo ntawuzavuga ngo yarashutswe, cyangwa ngo yiganye abazungu. Ubirenzeho akabikora, ntacyo wamutwara rwose kuko turi mugihugu cyigenga. Nkuko minister abivuze, itegeko ntirijya muburiri bw’abantu. Murakoze

    • Janja, ndagira ngo umenye ko arinshingano za leta kurengera ubuzima buzira umuze bw’abanyarwanda, cyane cyane nkiyo batingana bangizanya imyanya yagenewe ibindi ishobora no kuviramo umuntu gupfa. Ese ko iyo hagize urya imbwa bahaguruka bagafunga? Sukurengera ubuzima? Kuko ntaho mu mategeko atugenga bibujijwe kuzirya? Ahubwo jye mbona kino kibazo cyubutinganyi na leta kitayoroheye. Gusa abayobozi nicyo twabatoreye nibahagarare kigabo bahitemo ibidufitiye akamaro.

  • mwirenganya BUSINGE kuko yasubije ibyo amategeko avuga kandi yarayasanzeho. ahubwo mumenyeko bivugwako hahozeho itegeko lihana abatinganyi haba mugifungi, ni hazabu bacibwaga. ryavanyweho. nibwo Bemerewe kwishyira nokwizana. aliko ibyanditswe bitagatifu. bivugako abakolibyo bazahura nakaga. muziko benshi bagenda binera kuko imyanya ikoreshwa ukunyuranye. knd bivugako itazabura guteza akaga gakomeye igihugu kirimo amahano nkayo yokutubaha imana… aya namwe mumayeli yampatsi bihugu bakoresha mubirabura ngo babatsembe bakoresha ubutinganyi bakabushoramo imari ngo bwamamazwe kugira twekororoka, bagakoresha intambara,jenoside,imiti iboneza imbyaro ngo twekororoka.mugihebo babyara NK ‘ibiheli(impeli) mutuze buliwese yimenye kugiti cye umunsi ibihano byimana bizaza buliwese azahabwa ibijyanye nibyo yakoze. aba basuzugura #ELOHIM kuko batayizi. muhaguruke intamaze mwitandukanye nikibi nababi. kuko ntimuzahanirwa hamwe nabakolibyo. abumva bumvise icyogukora.

  • iki nikimenyetso cyanyuma Imana yatanze duhunge tudapfa Itangiriro 19

  • Ariko konumva wihuse gutokora umugogo womwijisho jyabandi kandi nawe urariyoza ibyaha, Kagame si Imana ni umubyeyi wurwanda wimushora mubipfuye afite byinci byogukora. Naho abatinganyi nabo Imana ifite icyibategiriye, byaba bibabaje utitokoye ngo nanjye nitokore maze tukazarimbukana nabo wita abaturanyi, herubu Usenga ndetse usengera ni gihugu

  • Uretse no kuba Amategeko asobanutse neza jye nsanga no mumuco wacu nk’abanyarwanda byaba aramahano na bibiriya ivuga kubyara abantu bakororoka ibi ntibikwiye rwose murwatibaye, mureke gukora amahano mwokabyaramwe.

  • Ariko about batinga ubwo bari muyahe? Ntanisoni bagasakuza !? Nibagende bikwangiza umuryango nyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish