Ntabasha gukebuka neza ngo arebe inyuma, ntabasha kumira ibyo arimo kurya uretse ibyoroshye, n’iyo agize icyo atamira arabababara mu muhogo, ijwi rye ryajemo amakaraza ndetse afite inkovu y’umugozi yanigishijwe mu ijoshi itazapfa gusibangana. Uyu ni umusore w’umumotari witwa Rukundo Jean Paul bakunze kwita Kazungu, wanizwe n’abagizi ba nabi bashakaga kumutwara moto kuwa 27 Ukuboza 2012; […]Irambuye
Nubwo atariho ibi birori byagombaga kubera, ntibyabujije abantu benshi biganjemo abanyamahanga baba mu Rwanda bitabira ibirori byo gusoza umwaka mu busitani bw’inyubako ikoreramo Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2012 rishyira uwa mbere Mutarama 2013. Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki uryoshye w’abaDJ Karim wo mu Rwanda na Dj Fully Focus wavuye muri USA. […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2012 mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party aho abahanzi bakomeye nka Kidumu n’abandi bashimishije abantu bari i Remera muri Parking ya Petit Stade. Muri iki gitaramo hari kandi umuhanzi Fuse ODG wari waturutse mu gihugu cya Ghana ufite indirimbo yise AZONTO ikunzwe cyane ubu muri aka […]Irambuye
Ku itariki ya Mbere Mutarama 2013, ubwo isi yizihizaga ubunani, abarwanyi bagera ku 3 500 bo mu mutwe wa FDLR ndetse n’imiryango yabo basohotse mu mashyamba ya Nindja, Kalonge na Bunyakiri berekeza i Lugaho mu gace ka Kabare gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko bafite gahunda yo gutaha mu Rwanda. Aba barwanyi bamaze imyaka 18 […]Irambuye
Mu gihe bimenyerewe ko aba Stars b’i Hollywood batamarana kabiri n’abafasha babo, umugabo Denzel Washington we yizihije isabukuru y’imyaka 30 abana n’umugore we. Abandi ba Star nka Kim Kardashian, Britney Spears n’abandi benshi bari mu bagiye batana n’abafasha babo nyuma y’igihe gito cyane, niyo mpamvu benshi bahamya ko Denzel ari intangarugero mu ba stars bazwi […]Irambuye
Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50. Abaturage bose b’Umurenge wa Mudende bishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwifurizanya umwaka basangira akaboga kuko hari abadashobora kubona ubushobozi bwo kukagura. Gusa muri iki gikorwa […]Irambuye
Nkuko byatangajwe na Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki ya Mbere Mutarama 2013, igiciro cya Essence na Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga 1000 kuri litiro imwe. Umwaka wa 2012 urangiye igiciro cy’ibikomoka kuri Petrole (Essence na Mazutu) byaguraga amafranga 1050 kuri litiro ariko kubera n’imanuka ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga […]Irambuye
Umukecuru witwa Nyirarugendo Debola ukomoka mu Karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho barenga 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije ku itariki ya 29 Ukuboza 2012. Umuryango ukomoka kuri Nyirarugendo umaze kurenga abantu 170 barimo ubuvivi 5, abuzukuruza 65, abazukuru 45 n’abana umunani bose bamushima kubaba hafi abagira inama zo kubaho. Nyirarugendo avuga […]Irambuye
Mu Rwanda umwuga wo gutwara imodoka uracyafatwa nk’uw’abagabo gusa. Ikibigaragaza ni umubare mucye cyane w’abashoferi b’igitsina gore ugaragara mu Rwanda haba mu mujyi no mu cyaro. Ku bagore bacye bawukora nka Hadjat usanga umaze kubageza kuri byinshi. Umwe mu bagore batinyutse mbere y’abandi mu gutwara abantu n’ibyabo mu modoka rusange ni Mariam Muhayimpundu bakunda kwita […]Irambuye
Umuhanda uva imbere y’irimbi ry’intwari iruhande rw’ahasuzumirwa ibinyabiziga i Remera wagarutsweho kenshi mugihe gishize ko ubangamiye cyane abawukoresha. Byari ibyishimo ku bawukoreshaga ubwo babonaga imashini zitangiye kuwukora mu mezi abiri ashize, nyamara ubu byarahagaze. Imirimo yo gukomeza gutunganya uyu muhanda yahagaritswe n’uko bamwe mu baturage banze kwisenyera amazu yabo yari mu agomba kwimukira umuhanda, kuko […]Irambuye