Digiqole ad

Denzel Washington yishimiye imyaka 29 amaze abana n'umugore

Mu gihe bimenyerewe ko aba Stars b’i Hollywood batamarana kabiri n’abafasha babo, umugabo Denzel Washington we yizihije isabukuru y’imyaka 30 abana n’umugore we.

Denzel na madamu Pauletta niwo muryango urambanye muri Hollywood
Denzel na madamu Pauletta niwo muryango urambanye muri Hollywood

Abandi ba Star nka Kim Kardashian, Britney Spears n’abandi benshi bari mu bagiye batana n’abafasha babo nyuma y’igihe gito cyane, niyo mpamvu benshi bahamya ko Denzel ari intangarugero mu ba stars bazwi cyane ku Isi mu kuba ntamakemwa.

Uyu mugabo uherutse kuzuza imyaka 58 wahawe ibihembo by’abakinnyi ba film bizwi nka Oscar awards, yakundanye na Pauletta w’imyaka 62 kuva mu 1977, baza kurushinga mu 1983.

Mu mpera z’uyu mwaka ubwo bizihizaga iyi myaka bamaranye, bari kumwe n’urubyaro rwabo, umuhungu wabo mukuru yitwa John afite imyaka 28 akaba akina American football muri Sacramento Mountain Lions.

Mushiki we umukurikira yitwa Katia, w’imyaka 24 akaba arangije kaminuza. Babucura akaba ari impanga aribo Olivia na Malcolm b’imyaka 21 bakaba bari muri kaminuza. Aba bose bakaba bari kumwe na se na nyina muri iyi minsi y’ibyishimo byabo.

Mu 1995 bakaba baravuguruye amasezerano yo ku bana muri Africa y’Epfo aho basezeranijwe n’umusenyeri uzwi Desmond Tutu. Mu 2008 batumiwe mu kiganiro kizwi cyane cya Oprah Winfrey ngo bavuge ibanga ritumye barambanye.

Denzel yavuzeko ko barambanye kuko azi neza ko uwo bari hamwe ariwe Imana yamugeneye.

Pauletta na Denzel bari barinzwe cyane mu gihe bishimaga
Pauletta na Denzel bari barinzwe cyane mu gihe bishimaga mu birwa bya Carraibe
Washington ari mu ba Stars b'intangarugero ku Isi
Washington ari mu ba Stars bakunzwe cyane kandi b’intangarugero ku Isi

Goffphotos.com

Oscar Ntagimba
UM– USEKE.COM

en_USEnglish