Digiqole ad

Babaze inka 50 mu busabane busoza umwaka

Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50.

Buri wese yabonye imbonekarimwe (ibiro bitanu) zo kurya ku munsi mukuru wa Bonane. Photo/Umuseke.com
Buri wese yabonye imbonekarimwe (ibiro bitanu) zo kurya ku munsi mukuru wa Bonane. Photo/Umuseke.com

Abaturage bose b’Umurenge wa Mudende bishimira iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo kwifurizanya umwaka basangira akaboga kuko hari abadashobora kubona ubushobozi bwo kukagura.

Gusa muri iki gikorwa cyo gusangira ako kaboga gakundwa na benshi buri rugo rwo muri uyu Murenge rwabonye ibilo bitanu.

Abaturage barenga ibihumbi 29 batuye Umurenge wa Mudende bavuga ko byari bikwiye ko bishimira hamwe basangira kuko umwaka ushize wa 2012 bashoboye kongera umusaruro wabo ukava kuri toni 5 kuri hegitari ukagera kuri toni zirenga 15 kuri hegitare.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rukabu Benoit, yasabye abaturage gushyira hamwe kandi bagaharanira ko umutekano mu minsi mikuru ndetse n’ikindi gihe urushaho kubungwabungwa, yabasabye kwirinda gusesagura kuko amashuri ari hafi gutangira yabibukije kandi ko abana bose bagejeje igihe cyo kwiga bagomba kujya ku ishuri.

©Kigalitoday

en_USEnglish