Digiqole ad

Rubavu: Umukecuru w’imyaka 100 afite abamukomokaho 170

Umukecuru witwa Nyirarugendo Debola ukomoka mu Karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho barenga 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije ku itariki ya 29 Ukuboza 2012.

Nyirarugendo Debola ari kumwe n’abamukomokaho.
Nyirarugendo Debola ari kumwe n’abamukomokaho.

Umuryango ukomoka kuri Nyirarugendo umaze kurenga abantu 170 barimo ubuvivi 5, abuzukuruza 65, abazukuru 45 n’abana umunani bose bamushima kubaba hafi abagira inama zo kubaho.

Nyirarugendo avuga ko ababazwa no kuba urukundo mu bantu rugenda rugabanuka ariko ashima Perezida Kagame kuba ageragaza kugarura urukundo mu bantu. Yagize ati “Nshima Perezida Kagame kuba agarura urukundo afasha abitishoboye akabagenera inka z’ubuntu batishyura”.

Abakomoka kuri mukecuru Nyirarugendo bavuga ko yaranzwe no kwigisha abana be n’abandi kubana neza bubahana kandi ngo aho atuye afatwa nk’umubyeyi utanga inama akarusho bikaba mu itorero amazemo imyaka 30 ataragwa nk’uko biba ku bandi.

Uyu mukecuru asaba Abanyarwanda kubahana no gufashanya kandi abafite ingo bakoroherana.

Nyirarugendo avuga ko umwami Musinga yimye ingoma ari umuntu mukuru ndetse wajyaga ibwami; mu buzima bwe avuga ko ntacyo yaheraho avuga ko cyatumye aramba uretse kwirinda kunywa inzoga kuko amaze imyaka 30 yinjiye mu itorero rya ADEPR ryatumye ahindura imyitwarire.

Umurebye utamuzi, umukecuru Nyirarugendo wamubarira imyaka 70 kuko ashobora kugenda nta kibando ndetse n’imirimo imwe arayishoboye uretse ko atumva neza. Nyirarugendo avuga ko ashobora kuba arengeje imyaka 100 kandi ntazi kubara no kwandika.

Nyirarugendo avuga ko ubuzima bwe bwaranzwe no gukora imirimo ivunanye kuko hashize imyaka 55 abuze umufasha we kandi yamusigiye abana bato barimo n’uwari afite amezi ane none ubu afite imyaka 55.

©Kigalitoday

en_USEnglish