Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Mutarama 2012 mu gitaramo ngarukamwaka cya East African Party aho abahanzi bakomeye nka Kidumu n’abandi bashimishije abantu bari i Remera muri Parking ya Petit Stade.
Kidum Kibidon umuhanzi wari watumiwe washimishije abantu cyane muri iki gitaramo
Muri iki gitaramo hari kandi umuhanzi Fuse ODG wari waturutse mu gihugu cya Ghana ufite indirimbo yise AZONTO ikunzwe cyane ubu muri aka karere.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa moya z’ijoro kirangira ahagana saa munani z’ijoro.
Abahanzi b’abanyarwanda nka Amag the Black, Bruce Melodie, Christopher, Uncle Austin, Kamichi, Knowless, Jay Polly, Riderman, King James, Mani Martin bagaragaye nabo bashimisha abantu muri iki gitaramo.
Umuhanzi mpuzamahanga w’umurundi Kidum yashimishije abantu cyane.
Umusore w’umunyarwanda Bruce Melodie nawe akaba ari mu bahanzi bari aho bashimishije imbaga y’abari baje muri iki gitaramo.
Umuhanzi Fuse ODG wari watumiwe nk’umuhanzi ukomeye, ntabwo yashimishije abantu nk’uko bamwe bari bayiteze kuko indirimbo ye Azonto urebye ariyo yonyine benshi bari bazi.
Umuraperi Jay Polly nkuko bisanzwe ‘flow’ ze zashimishije abafana cyane
King James muri RnB nawe yahacanye umucyo
Mani Martin arigaragaza cyane muri muzika ya Live nk’ibisanzwe
Umunyaghana uririmba indirimbo ikunzwe cyane muri iyi minsi yitwa ‘Azonto’ ubwo yaganaga kuri scene
yahamagaye bamwe mu bari baje mu gitaramo bamufasha kubyina Azonto
Bruce Melodie ari mu bahanzi bashimishije abantu cyane
Bruce yagaragaje ko yakoze ‘repetition’ we n’ababyinnyi be
Abantu wabonaga bashimishijwe cyane na muzika ya Bruce Melodie
Ba MC Tino na Anita nabo ntibari boroshye
Tom Close n’abafana be mu byishimo
Knowless imbere y’abafana be
Knowless mu ndirimbo ye “Waruri he?”
Umwe mu bafana we yari yikohoye ngo abyine ntakimufasheho
Uncle Austin abafana be ngo azabizirikaho
Abafana bamwe bari batangiye kwirekura
Kamichi n’ababyinnyi be nabo bahacanye umucyo cyane
Abantu benshi cyane bari bitabiriye
Riderman niwe wakurikiyeho
Mu ndirimbo ye ‘Simbuka’ benshi bishimye cyane
Riderman yari yambaye impeta ku ntoki hafi zose
Jay Polly yagarutseho yongera guha Rap abafana be
King James nawe yagarutse ashimisha abafana
King James yari yambaye udukweto turi hasi cyane
Riderman yari yambaye iza rutura
MC Anita we n’izo yari yambaye yagezeho azivanamo
Iza Mani Martin
Ibirato bya Kidum
Aba ba Rasta bashimishije abantu cyane
Ras Kayaga w’ibisage bisa neza
Kidum azamuka kuri Scene
Kidum mu ijwi ryiza yashimishije abafana cyane
Kidum yagragaje n’ubuhanga bwe mu kuvuza ingoma
Uyu mufana na mugenzi we umuziki ntibawupfushije ubusa
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM