Digiqole ad

Abarwanyi 3500 ba FDLR barashaka kumanika amaboko

Ku itariki ya Mbere Mutarama 2013, ubwo isi yizihizaga ubunani, abarwanyi bagera ku 3 500 bo mu mutwe wa FDLR ndetse n’imiryango yabo basohotse mu mashyamba ya Nindja, Kalonge na Bunyakiri berekeza i Lugaho mu gace ka Kabare gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo, bivugwa ko bafite gahunda yo gutaha mu Rwanda.

Niba ari byo koko aba barwanyi ba FDLR bagiye gushyira intwaro hasi, bakemera kugaruka mu Rwanda; ijambo Gen. Kabarebe aherutse kuvuga ry’uko FDLR yacice intege ndetse idashoboye, rizaba rishimangiwe. Photo/Internet
Abarwanyi ba FDLR muri Kivu y’Epfo baba bari mu nzira bataha mu Rwanda. Photo/Internet

Aba barwanyi bamaze imyaka 18 mu mashyamba ya Congo, ngo nta kindi bifuza kitari ukumanika amaboko, bagahereza intwaro bakoreshaga MONUSCO, ubundi bakazinga ibyabo bakagaruka mu rwababyaye, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’agace ka Luhago muri Kivu y’Epfo.

Aganira na Radio Okapi yatangaje iyi nkuru, Umuyobozi w’agace ka Luhago yagize ati “Ahagana mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo icyiciro cya mbere kigizwe n’abarwanyi ba FDLR ndetse n’abandi basivile babanaga nabo bageze ku mbibi za Luhago baturutse mu Ntara ya Bihari. Baje bavuga ko baturutse i Kalehe, Bunyakiri, Kashehi, Kitumba-Ninja na Luyuyu. Hari ndetse n’abaturutse muri Kivu y’Amajyaruguru.”

Iyo batayo ya mbere ya FDLR yari iyobowe na Colonel Job na Colonel Nicolas, ikiva mu gasanteri ka Luhago yahise ifata umuhanda wa Mulambura aherekeza mu Karere ka Walungu.

Ishami rya MONUSCO rishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi, ricyumva iyo nkuru ryihutiye gusanganira abo barwanyi ba FDLR mu rwego rwo kurushaho kumenya neza impamvu yabateye kuva mu mashyamba bari baragize ubuturo.

MONUSCO kandi ivuga ko yiteguye kwakira abo barwanyi ba FDLR ndetse ikaba ibacumbikiye aho ikorera mu gace ka Walungu, mu gihe bategura kubacyura mu Rwanda.

Nubwo bimeze gutya ariko, hari andi makuru avuga ko aba barwanyi bataje ku bushake bwabo, ahubwo ngo baba bahiye ubwoba nyuma yo kotswa igitutu n’abarwanyi b’umutwe wa Raïa Mutomboki nawo ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kwezi gushize, abarwanyi ba FDLR bateye u Rwanda baciye mu murenge wa Cyanzarwe, basubizwayo n’ingabo za RDF, nyuma ministre w’ingabo Gen James Kabarebe yavuze ko aba barwanyi nta mbaraga bafite zo gutera u Rwanda ngo barumaremo isaha, ndetse ko ikiza ari uko batera icya rimwe ikibazo kikarangira cyangwa bagataha ku bushake.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

en_USEnglish