Happy People: Byari ibicika mu busitani bwa Minaffet
Nubwo atariho ibi birori byagombaga kubera, ntibyabujije abantu benshi biganjemo abanyamahanga baba mu Rwanda bitabira ibirori byo gusoza umwaka mu busitani bw’inyubako ikoreramo Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza 2012 rishyira uwa mbere Mutarama 2013.
Iki gitaramo cyaranzwe n’umuziki uryoshye w’abaDJ Karim wo mu Rwanda na Dj Fully Focus wavuye muri USA.
Iki gitaramo cyo gusoza umwaka cyari kubera kuri National Library ku Kacyiru hafi ya Ambassade y’Amerika, biza guhinduka kibera mu busitani bw’inyubako ikoreramo Ministeri zitandukanye zirimo Minaffet.
Cyarangiye ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo abantu bacyidagadura, babyinana n’ababo banafata ibyo bashobora.
Photos/P Muzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.COM