Urusaku rw’amasasu rwamaze igihe kigera ku isaha rwumvikanye mu gace ka Kibumba muri Congo Kinshasa kari hafi y’umupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 07 Mutarama. Abaturage b’aka gace bemeza ko abarasanaga ari abarwanyi ba FDLR bakozanyijeho n’aba M23. Aba baturage babwiye umunyamakuru w’Umuseke.com w’i Rubavu ko inyeshyamba za FDLR zaje zije gutwara […]Irambuye
Kuwa 04 Mutarama 2013, Urukiko rw’ibanze rwa Kagano rwahamije umusore w’imyaka 22 witwa Nsengimana Habiyaremye icyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, maze rumukatira igifungo cy’umwaka umwe. Iki cyaha cyo gukora imibonano mpuzabitsina n’itungo, Nsengimana yagikoze mu ijoro ryo ku itariki ya 23 Ukuboza 2012 agikorera mu Mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Gako, Umurenge wa Kagano, […]Irambuye
Umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’umwaka umwe yatoraguwe mu musarane mu rugo rw’umuturage witwa Nyirampana Eveline utuye mu murenge wa Rwimiyaga akagali ka Nyendo tariki 27/12/2012 ariko ku bw’amahirwe aracyari muzima. Gusa bivugwa ko hari hashize amezi atatu uyu murutage atahaba. Uwo mwana yatabawe n’abaturage ndetse n’umubyeyi w’umugiraneza amujyana kwa muganga, ubu ameze neza kandi […]Irambuye
Ubwo bari kuri station ya polisi i Nyamirambo abasore babiri, Cyuma Jean Paul na Hagenimana Vital bakunze kwita Nyambo, biyemereye ko aribo bishe Dr Radjabu Mbukani bakoresheje igiti cy’umuhini bari babaje. Nubwo bemera ko bamwishe ariko, uwo bavuga ko ari we wabahaye amafaranga ngo bamwice ari nawe wabyaranye na Dr Mbukani abana babibi b’abakobwa witwa […]Irambuye
Remera – Yemeza ko yatangiye muzika tariki 02 Gashyantare 2007 afite gusa imyaka 12, aha benshi bamwitaga umwana muto. Kuri uyu wa 05 Mutarama 2013 uyu musore ubu w’imyaka 18 yamuritse Album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo”. Ubwo yamurikaga Album ye, abana bari aho bahawe umwanya wo kwidagadura ndetse nabo bagaragaza icyo bashoboye. Lil […]Irambuye
Abanyakigali, by’umwihariko Abanyakanombe batangiranye umwaka wa 2013 akanyamuneza, dore ko babonye isoko rishya rya kijambere bazajya bahahiramo ryitwa “Marie Merci Modern market”. Iri soko rishya ryubatwe mu Murenge wa Kanombe, mu Karere ka Kicukiro ryafunguwe ku mugaragaro kuwa gatanu tariki 4 Mutarama 2013. Donatien Murenzi, Umunyamabanga Nshingwakorwa w’Umurenge wa Kanombe yatangarije umuseke.com ko bashimishwa nuko […]Irambuye
Mu ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Nyabihu Umurenge wa Bigogwe ba nyiri amatungo na ba nyiri abamodoka bari guhombera mu mpanuka bamwe bakihisha abandi. Cyane cyane ba nyiri amatungo cyangwa abayayoboye (abashumba) nibo ngo bakunze guhita barigita iyo habaye impanuka, bagonze inka. Izi mpanuka zikunze kuba cyane ku minsi y’isoko ubwo bene amatungo baba bagiye kuyashakamo […]Irambuye
Mu 2007 Perezida wa Gambia Yahya Abdul Aziz Jammeh yavuze ko ari hafi gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwe ku muti w’icyorezo cya Sida. Ubu aratangaza ko yamaze kuwuvumbura. Perezida Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh avuga ko ubuvuzi bwe bukoresha ibyatsi kandi ko amaze gukiza abasaga 68 kuva yatangira kubukoresha. Umunsi wo ku wa kane ngo niwo […]Irambuye
Mu kumurika ibyagezweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa 03 Mutarama 2013, Ministre Kanimba Francois yatangaje ko ibicuruzwa bitarimo ikawa n’icyayo byoherejwe mu mahanga bigera kuri 22%, naho ubucuruzi muri rusange bukaba bwarazamutseho kane ku ijana. Muri iki kiganiro batangaje ko izamuka ry’ubucuruzi imbere no hanze y’igihugu ryatumye ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize […]Irambuye
Amagana y’abakunda imbunda ari kubyiganira mu mazu zicururizwamo iminsi micye nyuma y’iminsi 20 umusore w’imyaka 20 yishe abana 20 n’abagore barindwi mu ishuri akoresheje imbunda zigurwa mu maduka. Nubwo abayobozi ba Amerika bakomeje guhamagarira abayituye kwirinda ikoreshwa ry’indwaro muri rubanda, abaturage bo ntibabikozwa. Abacuruza intwaro muri Virginia bemeje ko muri iyi minsi aribwo bari kubona […]Irambuye