Nyuma yo gusura ibitaro bya Rutongo Minisitiri w’ubuzima Dr Agnès Binagwaho atangaza ko bicyeneye gusimbuzwa ibindi bitaro kuko ibi bishaje. Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho avuga ko ibitaro bizasimbura ibya Rutongo bizuzura mu myaka 2 naho ibyubatse Rutongo bigakurwaho cyane ko bitakijyanye n’igihe. Ibitarp bya Rutongo byubatswe mu gihe cy’ubukoloni mu 1938 bigamije gufasha abacukura […]Irambuye
Umugore ukize kurusha abandi ku Isi nkuko bitangazwa na BRW Magasine, si Oprah Winfrey, Queen Elizabeth II cyangwa Liliane Bettencourt basanzwe bazwiho ubutunzi bwinshi cyane. Ahubwo ni Gina Rinehart, umugore utavugwa rwose wo muri Australia wibera mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Abajijwe muri macye icyo yita ubwiza, ntiyavuze imiringa y’izahabu yambara mu ijosi gusa, cyangwa ngo […]Irambuye
Updates (10 – 07 – 2012 11h): Nyuma y’uko Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku asabye abamotari n’abandi bose bagiraga uruhare mu gushushubikanya abanyarwanda kubihagarika, agahenge ubu kagarutse ku banyarwanda baba, biga cyangwa bakorera business i Goma. Nubwo umupaka wa Petite Bariere wongeye kwakira urujya n’uruza nk’ibisanzwe, ngo haracyari ubwoba ku banyeshuri biga i […]Irambuye
Will Ferguson, ni umwanditsi w’umunyacanada mu gitangazamakuru cya CalgaryHerald, kuri uyu wa 8 Nyakanga yasohoye inyandiko agaya igihugu cye kugabanya inkunga cyagenerega u Rwanda mu gihe iki gihugu kigaragaza gukoresha neza ibyo cyahawe cyiteza imbere. Muri iyi nyandiko ye, aragira ati: “Nyuma y’amahano ya Genocide, Isi yatunguwe n’uburyo u Rwanda rwakize ibikomere, kuva mu mage […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 9 Nyakanga, mu kiganiro n’abanyamakuru, hatangajwe uko aba bahanzi nyarwanda batowe n’amajwi bagize, kuri iki kiciro cya kabiri ubwo aba basezererwaga. Iyi ni imibare igaragaza amajwi batoreweho: Gikondo – Aba bahanzi batatu nibo basezerewe kuri uyu mugoroba tariki 07 Nyakanya 2012, irushanwa ubu rikaba risigayemo abahanzi bane gusa. Mu muhango […]Irambuye
Ubundi ubusanzwe ngo abagore nyuma yo kwibaruka ntibajya bagira amashyushyu yo gukora imibonano mpuzabitsina, uretse wenda rimwe na rimwe, ariko mu Bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya MICHIGAN (Michigan University) bwerekanye ibitandukanye n’ibi ko ahubwo abagore batagirira amashyushyu imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara. Mu nyigo yabo bavuga ko uretse umunaniro, cyangwa se imisemburo ibaye itameze neza, […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba kuwa 05/07/2012 niho umuhanzi Kamichi yakorewe surprise ya anniversaire n’umukunzi we EMELY DUBOIS, ahagana mu masaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, inshuti za Kamichi ndetse n’umukunzi we zari zimaze kugera i Remera ahitwa OLYMPIADE hari akabari na Restaurant, kugirango batungure uyu muhanzi ku munsi we w’amavuko nkuko umukunzi we Emily Dubois Hollander […]Irambuye
Mu magambo y’ikinyarwanda kitagororotse, uyu muhanzi w’umuganda ubwo yaririmbiraga abari muri Album Launch ya Uncle Austin yatunguye benshi ubwo yahamagaye Uncle Austin akamufata akaboko ubundi akavuga ko usibye kuba bahuriye ku gukora muzika ariko ari n’inshuti zikomeye dore ko biganye amashuri yisumbuye kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa kane. Album Launch ya Uncle Austin […]Irambuye
Mu mujyi wa Kigali abagenda n’imodoka zitwara abantu bamaze iminsi binubira ko izi modoka zabaye nke bikaba bibangamira cyane ingendo na gahunda zabo. Mu cyumweru gishize abayobozi b’umujyi bakaba baricaye hamwe n’abakora ubwikorezi bw’abantu mu mujyi kugirango bashake umuti w’iki kibazo. Ikibazo cyagaragaye ahanini ni uko mu gihe cy’amasaha amwe n’amwe (mu gitondo na nimugoroba) […]Irambuye
Nyuma yo kubyara Wang Lan yatahanye umwana w’umukobwa n’ingobyi yarimo mu nda, iyi ngobyi yayijyanye kuyirya mu isosi nk’umuti wakoreshwaga kera cyane. Ingombyi y’umwana uri munda (placenta) no mu bihugu biteye imbere batangiye kugenda bayemera nk’umuti w’indwara zimwe na zimwe, ariko ntibaragera aho bayishyira ku mashyiga ngo bateke barye. Iyi ngobyi ngo yaba ivura integer […]Irambuye