Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro mu Ntara ya Darfur rirashimira Ingabo z’u Rwanda uruhare rwazo mu bikorwa byo kugarura amahoro muri ako gace, ndetse n’ibikorwa bifasha abaturage kubaho mu buzima bwiza bwa buri munsi. Ibi byavuzwe ubwo hatahwaga ku mugaragaro ibikorwa by’umushinga wiswe “Quick Impact Projects (QIP)” byagenewe abaturage batuye mu gace ko […]Irambuye
Mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Tambwe, abaturage bibasiwe n’abujura biba amatungo yabo, byafashe indi ntera ku buryo abaturage babonye nta wundi mwanzuro bahitamo kwigomwa ibyumba by’amazu yabo babigenera amatungo. Abaturage batifuje ko dutangariza amazina yabo batangarije umuseke.com ko bafata umwanya wo guhinga no korora kugira ngo bikure mu bukene ariko benengango […]Irambuye
Kuri uyu wa 10 Mutarama 2013 ubwo President Kagame yasuraga ikigo kirera kikanigisha abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 rihereye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, yabwiye abana biga muri iki kigo n’abarangije ko aribo kintu gihenze u Rwanda rufite. Hari mu muhango wo guha impamyabushobozi abana 120 barangije […]Irambuye
Anne Girimpuhwe afite gusa imyaka 16, niwe mukuru mu bana batatu bava inda imwe mu muryango utifashije wo mu mudugudu wa Nyarunyinya Umurenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango. Kugirango abone ku ifaranga aconga amabuye akayagurisha. Arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, ategereje ibisubizo by’ibizamini bya Leta. Kuva kare mu gitondo kugeza bugorobye aba yicaye […]Irambuye
U Rwanda rufite intebe mu Kanama k’Umutekano ku Isi ngo ntabwo rwakiriye neza iki cyifuzo ubwo ishami rishinzwe kubungabunga Amahoro mu muryango w’Abibumbye ryasabye Akanama k’Umutekano ka Loni ko kashyigikira igitekerezo cyo gukoresha indege zitagira umupilote mu kugenzura ikirere cya Congo. Herve Ladsous uyobora ibikorwa byo kubungabunga Amahoro muri UN avuga ko izi ndege zakongera […]Irambuye
Marvin Sordell, umukinnyi w’imyaka 21 wa Bolton Wanderers ubu ari guhabwa ubuvuzi bwihariye kubera “Addiction” ku mbuga nkusanyambaga za Facebook na Twitter. Uyu muhungu w’imyaka 21 unakinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje iyo myaka y’ubwongereza ngo atinzwa gusa no kuva mu kibuga, ubundi izo mbuga n’abazikoresha bikamubona. Ubu burwayi (Obsession) bw’uyu musore bwatangajwe n’umutoza we Dougie Freedman […]Irambuye
Aka kenda ko mu gituza cy’abagore ngo gashobora kuba imwe mu mpamvu yatera cancer y’amabere cyane cyane ku bambara akatangana n’amabere yabo. Abahanga bo muri sosiyete ya 23andMe y’ibijyanye na ‘genomics and biotechnology’ bavuga ko kwihata aka kambaro k’imbere bishobora gutera utubyimba (tumors) mu mabere. Aba bahanga ngo babashije kuvumbura ubusembwa burindwi (7)bwa ‘nucleotide polymorphisms […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirekire u Rwanda rufite televiziyo imwe rukumbi ariyo Televiziyo y’u Rwanda; televiziyo eshanu zigiye gutangira gukora muri uyu mwaka wa 2013. Izi televiziyo zaramaze guhabwa uburenganzira bwo gukora (Licence) n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru; igisigaye n’uko RURA nayo igomba gutanga umuyoboro (frequency). Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Inama Nkuru y’Itangazamakuru avuga ko abantu batangiye gushora imari mu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2013, nibwo Padiri Viateur Banyangandora wari warirukanywe muri Zambia nyuma yo kuvuga amagambo atarashimishije abayobozi b’iki gihugu yuriye indege agasubirayo. Padiri Viateur Banyangandora yari amaze amezi ane mu Rwanda nyuma y’aho ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Zambia byari byategetse ko yirukanywa mu gihugu, ashinjwa gukangurira abaturage guhaguruka […]Irambuye
Abanyarwanda bagera ku 113 bakiriwe kuri uyu wa 07 Mutarama 2013 ku kigo cyo kwakira abaturage batahutse cya Nyagatare kuri mu karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba. Aba baturage bemeza ko bamaze igihe kinini baba mu duce rwa Karehe na Kabuye n’ahandi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Congo Kinshasa. Imiryango yatahutse igizwe n’abana 68, […]Irambuye