Kigali: bamunigishije umugozi ararusimbuka
Ntabasha gukebuka neza ngo arebe inyuma, ntabasha kumira ibyo arimo kurya uretse ibyoroshye, n’iyo agize icyo atamira arabababara mu muhogo, ijwi rye ryajemo amakaraza ndetse afite inkovu y’umugozi yanigishijwe mu ijoshi itazapfa gusibangana.
Uyu ni umusore w’umumotari witwa Rukundo Jean Paul bakunze kwita Kazungu, wanizwe n’abagizi ba nabi bashakaga kumutwara moto kuwa 27 Ukuboza 2012; gusa abamunize bashaka no kumwica bamutaye aho baziko byarangiye aza kuzanzamuka.
Byose bijya gutangira
Hari kuwa 27 Ukuboza 2012, mu ma saa mbili z’ijoro ubwo umusore muremure wari wambaye ishati y’umweru y’amaboko magufi irimo uturongo n’ipantaro y’ikoboyi, yasangaga Kazungu aho yari ari imbere y’ibitaro bya Kibagabaga.
Uwo musore yabwiye Kazungu ko ashaka ko bajyana i Kinyinya ariko amusaba ko babanza kwigira imbere gato, ngo afate akantu yari yahasize ubundi bahindukire basubire i Kinyinya.
Kazungu usanzwe ukorera ku iseta ya Kimironko aho bakunze kwita kwa Mushimire, warimo gukorera amafaranga y’iminsi mikuru yahise amwuriza ipikipiki bigira imbere aho umusore yamubwiraga ko agiye gufata ibyo yahasize.
Yasanganiye urupfu ntiyabimenya
Bageze nko muri metero ijana uvuye ku bitaro bya Kibagabaga uwari yateze abwira Kazungu ati ‘mpagarika hano uriya muzamu anzanire kariya gakarito’.
Kazungu akomeza avuga ko yahagaze, uwo yari atwaye agahamagara umuntu yabonaga yambaye nk’umwe mu bacunga umutekano ku bipangu by’abantu akamubwira ati ‘nzanira ako gakarito’.
Mu kuhagera uwari azanye agakarito yaramubwiye ati ‘ngaho banza unyishyure amafaranga yanjye 10,200 yanjye umfitiye ubundi ubone kugenda.’ (icyo gihe Kazungu n’uwo yari atwaye ngo bari bacyicaye ku moto).
Kazungu bahise bamuta ku munigo
Uwo musore bari batwaye yakoze mu mufuka, asa n’ushaka gukuramo ayo mafaranga ngo yishyure uwari umuzaniye ibyari mu gakarito; aho gukuramo amafaranga ukuboko kwe kwazamukanye umugozi yahise anigisha Kazungu.
Baragundaguranye karahava ndetse bigera n’aho Kazungu amusaba kumubabarira yenda agatwara moto ariko ntamwice.
Ati “Mu kugundagurana naramubwiye nti koko njyewe wandetse ugatwara moto?”, ahita ambwira ati ‘sinagusiga uri muzima’. Yahise abwira uwo mugenzi we ngo amuhereze icyuma, gusa ntibakinteye, ahubwo bahise banjugunya imbere y’icyo gipangu.”
Aho byaberye ni ku Karubanda ariko ntawatabaye
Umuseke.com wageze ahantu Rukundo Jean Paul (Kazungu) yanigiwe n’abagizi ba nabi kugeza n’ubu batarafatwa. Iyo uhitegereje ubona ari ahantu hatuye abantu byongeye kandi yanigiwe ku gipangu cy’umuntu.
Gusa Kazungu w’imyaka 25 avuga ko ubwo yagundagurana n’uwo muntu ndetse akamusiga ari intere nta muntu n’umwe wigeze utabara.
Ati “Banize mu ma saa mbiri z’ijoro banjugunya aho, naje kuzanzamuka mu ma saa yine z’ijoro, ntazi aho ndi ndetse nataye ubwenge. Nabyutse mvuza induru ntaka cyane. Bamwe mu batuye aho bambwiye ko ngo bumvise ntaka ariko ntibabyitaho kuko bagize ngo ni abasinzi bigendera.”
Polisi y’igihugu yinjiye mu kibazo.
Uyu musore ufite umugore n’umwana w’imyaka itanu, yadutangarije ko mu ntege nke yazanzamukanye yateye intambwe akagera kuri polisi ya Remera kubabwira ibya mubayeho, aho bahise bamusaba gusubira kwa muganga i Kibagabaga kugira ngo bamwiteho ndetse basuzume ko koko bamunize bashaka kumwica.
Kazungu n’ubu ukinywa iminti yandikiwe na muganga ati “Nahise njya kuri polisi nayo inyohereza kwa muganga, narahageze muganga antera urushinge ampa n’ibinini.”
Kazungu kandi akomeza avuga ko Polisi yamubwiye ko igikomeje gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ibe yatahura abashakaga kumwambura ubuzima ndetse bakamutwara moto.
Kunigisha abantu imigozi bashaka kubatwara moto bireze
Uyu musore wavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Ngororero aje gushaka ubuzima i Kigali, yadutangarije ko ubwo yageraga kuri polisi yahasanze undi mugenzi we banigiye ahitwa mu Gihogere, bamunize mu buryo bumwe nawe, ngo ubu buryo burimo kwifashishwa n’abagizi ba nabi kugira ngo babone uko batwara moto z’abamotari.
Kazungu utuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera mu Kagari ka Masoro, anavuga ko hari n’undi mumotari mugenzi we ukorera i Kinyinya baherutse kunigisha umugozi ariko Imana igakinga akaboko nawe ntapfe.
Inkeragutabaza zikeka umuntu ukora ibyo ngibyo
Inkeragutabara ni bamwe mu bashinzwe umutekano baba hafi y’abaturage kenshi mu rwego rwo kubacungira umutekano wabo n’ibyabo.
Kazungu avuga ko ubwo yaganiraga nabo ababwira ibyamubayeho ndetse akabasaba ko bagira icyo bamufasha, bamubwiye ko bakeka ko umuntu wamukoreye ibyo yaba yarahoze ari umumotari ukorera i Remera mu Migina.
Ati “Icyo nzi n’uko Inkeragutabara zafashe iyo moto nari narobye ifite pulake RB 968W, ndetse yasubijwe nyirayo. Bambwiye ko bakeka ko ari umuntu wahoze ari umumotari ukorera mu migina ndetse zemeye gukorana na polisi ngo bafate uwo mugizi wa nabi.”
Ntawukira asongwa
Iyo uganiriye n’uyu musore utunzwe no kuroba (gutwara moto mu buryo budahoraho) akubwira ko ababazwa n’uko kugeza ubu nta muntu ukimwizera ngo abe yamuha moto ye.
Kazungu avuga ko hari n’abadatinya kuvuga ko ibyamubaye ho ari we wabyiteye ashaka kwiyibisha.
Ati “Niyo nicaye nkabitekerezaho numva mfite ubwoba bwo kurira moto, ariko ikimbabaza kurushaho n’uko abantu batakingirira icyizere ndetse bamwe bavuga ko ari njyewe wiyibishije.”
Kazungu ariko ashimangira ko azakomeza kwiruka kuri dosiye ye iri muri polisi kugira ngo ukuri kose kumenyakane bityo hatazagira abakomeza kumukekera ko ari we wiyibishije.
Ati “Ndateganya gusubira kuri polisi nkabibutsa ibyanjye, kuko niba ibi bimbayeho, bikaba byarabaye no ku bandi, ejo byaba no kuri bagenzi banjye bandi. Nonese niba abakekwa bivugwa ko baba barahoze mu Migina kuki batakuriranwa?”
Kazungu ugaragaza imbaraga nk’umuntu urimo koroherwa amaze imyaka ibiri akora uyu murimo w’ubumotari. Uretse kumuniga bakamusiga ari intere bagatwara moto, abagizi ba nabi banamutwaye amafaranga 11,500 yari yakoreye uwo munsi, ariko bamusigira permis ye.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM