Nta nzoga ya Nzonnyo ni umagani baca ku muntu usuzuguritse, baca amaco yo kwirozonga icyo agamije kubaha; ni bwo bagira bati “Yewe nimucyo twigendere, nta nzoga ya Nzonnyo” Wakomotse ku mugabo witwaga Nzonnyo ahagana mu mwaka w’i 1800. Nzonnyo uwo nguwo iwabo kavukire hari mu Biru mu Kinyaga (Cyangugu); agabana ubutware bw’i Kinyaga cyose. Rimwe […]Irambuye
Kuri uyu wa 15 Mutarama Tony Blair wahoze ari Ministre w’Intebe w’Ubwongereza yabwiye BBC ko ikibazo cya Congo gikomeye kurusha uko abantu babyibaza. Paul Rusesabagina kuwa 14 Mutarama yandikiye ibaruwa Tony Blair amusaba ko yahamagara President Kagame ‘ngo kuko ashobora kumwumva’ akamusaba guhagarika gufasha M23, u Rwanda rwakomeje gushinjwa. Kuri uyu wa 15 Mutarama Tony […]Irambuye
Esperance Nyirakirambi afungiye kuri station ya Police ya Kanzenze mu karere ka Rubavu akekwaho kuroga umuryango w’umugabo, umugore n’abana batatu, uko ari batanu akana k’agahungu kakaba ariko kagihumeka ariko nako karembeye mu bitaro bya Gisenyi. Asifora Nyirabaratata, umugabo we, n’abana babo Nyirarurukundo Oliva na Manirakiza bagiye bapfa urusorongo kuva tariki 05 Mutarama 2013, bose bazize […]Irambuye
Nubwo hari abazambara nk’umurimbo, impeta ubusanzwe ni ikintu cyubahwa kandi gifite ubusobanuro cyane cyane ku barushinze abari muri iyo nzira cyangwa ababuze abo bashakanye. Urutoki rero impeta iba yambaweho nabyo hari impamvu ituma bayishyira kuri urwo rutoki ntibayishyire ku ino cyangwa ahandi. Abajeni benshi ubu, usanga bamwe bambara impenda ku ntoki nyinshi usibyeko burya ngo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuwa gatandatu kuya 12 Mutarama 2013, nibwo ahakoreraga Radio Isango Star 91.5 FM hafashwe n’inkongi y’umuriro byinshi bikangirika, nyuma y’amasaha atagera kuri 48 yongeye mu kiganiro cy’imyidagaduro cya Sunday Night kiba buri cyumweru nijoro. Nubwo abakunzi b’iyi Radio batari biteguye ko igaruka ku murongo vuba, bijyanye kandi n’uko abayobozi bayo nyuma y’inkongi […]Irambuye
Bijya bibaho ko ukundana n’umuntu igihe kikagera ntabe akikwiyumvamo ariko akabura uko abikubwira bitewe n’intera mwari mugezeho mu rukundo. Iki gihe rero hari igihe ibimenyetso aribyo byivugira. Ni byiza rero kumenya no kugenzura imihindagurikire y’ibimenyetso by’umukunzi wawe. Urubuga ausujet.com rurakugira inama zo kwita no gukenga ku rukundo urimo igihe utangiye kubona ibi bimenyetso 10. 1. […]Irambuye
Abakunzi ba 91.5 batunguwe n’inkuru mbi y’inkongi yatwitse ahakoreraga iyi Radio kuri Saint Paul mu gitondo cyo kuri uyu wa 12 Mutarama 2013. Ndererehe Emmanuel umwe mu batechnicien b’iyi Radio wari yaharaye yemeje ko iyi nkongi yaturutse hejuru mu gisenge mu nsinga z’amashanyarazi zakoze ‘cours circuit’. Nta muntu wakomerekeye muri uyu muriro kuko nta banyamakuru […]Irambuye
Abaturage babarizwa mu bihugu bigize isoko rusange rya Afurika y’Uburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA) kugeza ubu bamaze kurenga miliyoni 400, bagiye guhurizwa ku isoko rimwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bazajya bagura cyangwa bamenyekanishe ibicuruzwa byabo ku muyoboro umwe wiswe Electronic Market Exchange System (CEMES). Nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu muhango wo kumurika uyu mushinga, François Kanimba […]Irambuye
GQ Magazine kuwa 15 Mutarama nibwo izatangaza urutonde rw’abagore 100 bakurura abagabo kurusha abandi kugeza ubu muri iki kinyejana cya 21. Ifoto y’uko iki kinyamakuru kizasohoka yabacitse. Ku rurembo rw’iki kinyamakuru (Cover) ni Beyoncé Knowless kigaragaza ko ariwe mugore uri “the sexiest” kurusha abandi. Nubwo benshi bategerezanyije amatsiko abo bagore 100, aya makuru yacitse iki […]Irambuye
Nyuma yo kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga, urukiko rwasuzumye ubujurire rwa Dr Leon Mugesera rubutesha agaciro kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mutarama 2013 ku kicaro cy’Urukiko Rukuru ku Kimihurura. Urubanza ruregwamo Dr Mugesera Leon rwari rwatangiye kuburanishwa mu mizi ejo hashize ariko Mugesera aza kwihana abacamanza babiri bari mu ba muburanishaga. Nyuma […]Irambuye