Digiqole ad

Prezida wa Gambia ngo yatangiye kuvura SIDA

Mu 2007 Perezida wa Gambia Yahya Abdul Aziz Jammeh yavuze ko ari hafi gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwe ku muti w’icyorezo cya Sida. Ubu aratangaza ko yamaze kuwuvumbura.

Yahya Abdul-Aziz usibye ibyatsi, mubyo avurisha harimo n'ukwemera
Yahya Abdul-Aziz usibye ibyatsi, mubyo avurisha harimo n’ukwemera

Perezida Yahya Abdul-Aziz Jemus Junkung Jammeh avuga ko ubuvuzi bwe bukoresha ibyatsi kandi ko amaze gukiza abasaga 68 kuva yatangira kubukoresha.

Umunsi wo ku wa kane ngo niwo wonyine yahariye kwita ku baje kwivuza Sida n’agakoko kayitera; kandi umuti ngo niwe ubwe uwitangira.

Perezida Jammeh akomeza avuga ko mu mwaka wa 2015 azaba yashinze ibitaro bizajya byakira abarwayi ba Sida.

Gambia ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika birimo ubwandu bwa Sida buri ku rwego rwo hasi; dore ko abaturage 2% ari bo bonyine banduye Sida.

Hagati aho ariko Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rirakemanga ubuziranenge bw’ uwo muti utangwa na President Yahya.

OMS ivuga ko uwo muti ari uwo kwitondera kuko nta rwego rw’abahanga rurawemeza, bityo ko abantu batakagombye kuva ku miti igabanya ubukana yemewe ngo bajye kuri ibyo byatsi bya President Yahya.

Yahya Abdul-Aziz w’imyaka 47 we na bamwe mubo amaze kuvura ngo ntabwo bagikemanga umuti wabo dore ko ngo abo yakozeho rikaka bamaze gukira bakanisuzimisha bakabura ubwo bwandu.

Kuwa kane niwo munsi yahariye abarwayi bamugana
Kuwa kane niwo munsi yahariye abarwayi bamugana

AP

UM– USEKE.COM

en_USEnglish